Byaba bisobanura iki iyo bakubwiye ngo ibisubizo by'ikizamini watanze ni positive cyangwa ni negative?

Muri rusange iyo bakubwiye ngo ibisubizo by’ikizamini watanze ni positive (pozitufu) biba bisobanuye ko icyo bashakaga kureba muri cya kizamini watanze bagisanzemo

niba ikizamini cyakozwe hagambiriwe gupima agakoko gatera Sida ,iyo bakabonye muri cya kizamini biba bivuze ko igisubizo cyacyo ari positive ,byo kimwe no kuri Covid-19 ,malariya nizindi ndwara ,igisubizo cya positive kiba kivuze ko ufite ubwo burwayi(urwaye)

Iyo bakubwiye ko ibisubizo by’ibizamini watanze byabaye negatif (negative) biba bivuze ko icyari kigambiriwe kurebwa muri cya kizamini kitabonetsemo ,cyangwa agakoko bapimaga muri cya kizamini watanze batagasanzemo ,muri make biba bivuze ko udafite ubwo burwayi .

Ubu bukaba ari uburyo bwahiswemo n’abahanga mu gusobanura ibisubizo by’ibizamini byakozwe aho bahisemo uburyo bw’ikimenyetso cya negative na positive.aha nini ubu buryo bukaba bukoreshwa iyo bapima uburwayi buterwa n’udukoko

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post