Yawurute ni kimwe mu bikomoka ku mata aho ikorwa amata abanje gukorerwa ibyitwa fermentation , Yawurute ikaba ari isoko nziza y’intungamubiri za poroteyine na’imyunyungugu itandukanye cyane cyane umunyungugu wa karisiyumu.
Amoko amwe namwe ya za yawurute ashobora gukorwa,hifashishijwe amasukari ariko ibyo bikazigira mbi ku buzima ,ubundi yawurute nziza ni iyakozwe mu mata atavanze n’ikindi kintu kandi akaba yabanje gutekwa .mikorobi ziyarimo zigapfa.
Bimwe mu bintu ukwiye kumenya kuri yawurute
1.Yawurute ikorwa mu mata kandi mu bikomoka ku mata yawurute ikaba ariyo ikundwa cyane ,ikaba inashobora kubikwa igihe kirekire.
2.Kamwe mu kamaro ka yawurute ni ugukomeza amagufa no gufasha mu igogora
3.Zimwe muri za yawurute ziba zirimo ubukoko bwo mu bwoko bwa bagiteri buzwi nka probiotic kandi bukaba bufasha mu igogora.
4.Yawurute zakozwe mu mata yabanje gutekwa ztwa dukoko twiza tuba twapfuye bityo zikaba zagabanyirijwe ubushobozi mu gufasha mu igogora.
5.yawurute ikungahaye ku ntungamubiri za karisiyumu ,Vitamini B6,na B12 ,potasiyumu na manyeziyumu.
Akamaro ka Yawurute ku mubiri wa muntu ?
1.Kubaka no gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri
Kurya yawurute bituma uronka tumwe mu dukoko twiza tuzwi nka probiotic ,utuduko tukagenda twunganira umubiri mu guhashya zimwe mu ndwara zishobora kukwibasira ndetse tukanafasha mu kubaka ubwirinzi bw’umubiri.
Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe,bwagiye bugaragaza ko probiotic zigabanya ubukana bw’indwara y’ibicurane ndetse zikanabivura.
KImwe na Vitamini D iboneka muri Yawurute nayo ifasha mu kubaka bwa budahangarwa bw’umubiri.
2.Kurinda ko umuntu yarwara indwara ifata amagufa ya Osteoporosis
Muri yawurute dusangamo zimwe mu ntungamubiri n’imyunyungugu nka karisiyumu ,poroteyine, potasiyumu ,fosifore na vitamini D , ibi byose bikaba bifasha mu gukomeza amagufa.
3.Kunoza imikorere myiza y’umutima no kuwurinda uburwayi bwawo
Muri yawurute habonekamo ikigero gito cy’ibinure bibi ahubwo hakabonekamo ikigero kinini cy’ibinure byiza bya HDL ,ibi binure byiza bikaba birinda umutima.
Imwe mu myunyungugu iboneka muri yawurute itera imikorere myiza y’umutima ,ugatera neza n’amaraso agatembera neza.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibikomoka ku mata ari byiza ku mikorere y’umutima ,aho bigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, ndetse rikaba ari ifunguro ryiza kubabana n’ubu burwayi.
4.Ifasha mu kugabanya ibiro by’umurengera no kubibungabunga mu kigero cyiza
Urubuga rwa healthline ruvuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko kutya yawurute bituma umuntu agenzura ibiro bye ,ibi bikamurinda ibiro by’umurengera n’umubyibuho ukabije.
5.Igabanya ibyago byo kurwara indwara ya Diyabete
Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya yawurute bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara ya diyabete yo mu bwiko bwa kabiri
Yawurute iba irimo aside ya lactic (lactic acid) iyi aside ikangura udukoko twzia two mu nzira z’ igogora aribyo bita gut microbiata ,kandi utu dukoko dutera kugabanya isukari yinjira mu maraso.
Dusoza
Burya kurya yawurute si ibya buri wese ,hari abantu bagira allergies(soma aleriji) ku mata n’ibiyakomoka ndetse hari n’abandi,umubiri wabo unanirwa kugogora lactic acid iboneak mu mata n’ibiyakomokaho aribyo bita lactose intolerance.
Bityo kuri abo bantu iyo banyweye amata cyangwa bakanywa yawurute bibatera ibibazo birimo0 kubabara mu nda,kugira iseseme ,kubyimba mu nda no kuruka bityo ni byiza kluribo kutarya yawurute n’ibindi byose bikomoka ku mata.
Izindi nkuru wasoma
ibiribwa-ukwiye-kwirinda-bishobora-gutera-ibisebe-byo-mu-gifu-no-mu-mara
ubwoko-3-bwibiribwa-bwagufasha-kuramba
akamaro-ka-vitamini-b-ndetse-nibiribwa-wayisangamo
shyira-amatsiko-kuri-byinshi-wibaza-ku-kizamini-cya-pcr-gikoreshwa-bapima-indwara-ya-covid-19