Akamaro k'igitunguru

Igitunguru ni imwe mu birungo byongerwa mu biryo ,abenshi bakeka ko nta ntungamubiri ,ndetse ko nta kamaro gifitiye umubiri wacu ,buretse kuryoshya no guhumuza ibiro ariko siko biri ,igitunguru cyifitemo intungamubiri zitandukanye kandi z’ingenzi ku mubiri wacu.

akamaro ko kurya igitunguru
Intungamubiri ziboneka mu gitunguru ni ingenzi ku mubiri

Urubuga rwa Healthline.com rwandika ku nkur zivuga ku buzima rwatangaje ko igitunguru gikungahaye ku ntungamubiri Vitamini ,imyunyungungu nibindi by’ingenzi ku mubiri wa muntu.

Kuva mu bihe bya kera ,igitunguru cyakoreshwaga mu buvuzi butandukanye,aha twavuga nk’ubuvuzi bw’umutwe,indwara z’umutima ,uduheri mu kanwa ,indwara zo mu igogora nizindi…

Igitunguru gikungahaye ku ntungamubiri nka Vitamini C ,Vitamini B9 na B6 , ,imyunyungugu nka Potasiyumu, nazo zibonekamo ku bwinshi.

Inkuru bijya gusa

uko-wakora-umutobe-wo-mu-gitunguru

Dore akamaro k’igitunguru

1.Kurinda ko warwara indwara zifata umutima

Mu bitunguru habonekamo ibyitwa antioxidant ,ibi bikaba ari ingenzi mu kugabanya mu mubiri ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli ,ari nabyo nyiranayaza w’indwara nyinshi zifata umutima.

nanone mu bitunguru dusangamo ibyitwa flavonoid bifasha mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’umuvudukuko w’amaraso.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 70 bafite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije ,aho bahabwa miligarama 162 ku munsi ,byagaragaye ko byagabanyije uyu muvuduko w’amaraso ku buryo bugaragara.

akamaro k'igitunguru
igitunguru kirategurwa bityo kikaba Kaba cyaribwa ku buryo butandukanye

2.Kurinda uburwayi bwa kanseri

Bigaragazwa ko kurya ibitunguro bigabanya ibyago byo kurwara kanseri yo mu kibuno, no mu gifu.

Mu bushakashatsi butandukanye bwose bwakozwe kuri iyi ngingo bwagaragaje ko kurya ibitunguru bigabanya ibyago byo kurwara izi kanseri ku kigero cya 22%.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe ku bantu 13.333 nabwo bwagaragaje ibisa nibi byo hejuru buretse ko bwo bwatangaje ko bigabanya ibyago kurwara zi kanseri ku kigero cya 15%.

Bigaragazwa ko ibinyabutabire bya Flavonoid ,Fisetin na Quercetin dusanga mu bitunguru bigira uruhare runini mu kurinda umubiri izi kanseri.

3.Gufasha umubiri kubungabunga ikigero cy’isukari mu maraso.

Ku barwayi ba Diyabete ,kurya ibitunguru bigira uruhare runini mu kubungabunga no kugabanya isukari mu maraso ,

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 42 barwaye indwara ya Diyabete ahi baryaga miligarama 100 z’igitunguru ku munsi ,ubyavuyemo nuko ibi byafashije aba barwayi kugabanya isukari ku kigero cya 40mg/dl nyuma y’amasaha ane bariye bya bitunguru.

Nanone Quercetin dusanga mu gitunguru ndetse n’ikinyabutabire cya Soufre dusanga mu bitunguru nibyo bivugwaho kugabanya isukari.

4.Gukomeza amagufa

Inyigo yakorewe ku bagore bari mu gihe baciye imbyaro (Menopause) yagaragaye kurya ibitunguro bituma  bakomeza kugira amagufa akomeye ,akaba aribyo kandi bibarinda kwibasirwa n’indwara ya Osteoporosis nizindi zifata amagufa.

kurya ibitunguru

5.Kwica udukoko two mu bwoko bwa Bagiteri

Cyane cyane mikorobi zo mu bwoko bwa Eschelia Coli ,Pseudomonas Aeruginosa,Staphylococcus Aureus na Bacilus Cereus.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko igitunguru gishobora no gukoreshwa mu buvuzi bwa Vibrio Cholerae .aka gakoko kakaba gatera Korera.

6.Kunoza igogorwa ryibyo turya

Igitunguru gishyirwaa mu byitwa prebiotic  aho gifasha mu koroshya no kunoza igogora.

Igitunguru kigira uruhare mu kugabanya no kwica mikorobi mbi zishobora gutera uburwayi mu mara no mu gifu .

7.Kubaka no gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri

Abantu babisobanukiwe ,baziko gukoresha igitunguru bivura indwara z’ibicurane ,ibi ibitunguru bibigeraho bizamura ubushobozi bw’umubiri mu guhangana n’indwara.

8.Kwirukana impumuro mbi mu kanwa

Abantu bagira impumuro mbi mu kanwa ,iyo bahekenye igitunguru kibasha gukuramo ya mpumuro mbi ,maze kikanica na mikorobi mbi zitera iyo mpumuro.

9.Gutera akanyabugabo mu gikorwa cyo gutera akabariro .

uko bategura igitunguru
igitunguru gifite akamaro gakomeye Kandi k’ingenzi ku mubiri wa muntu

Izindi nkuru wasoma

sobanukirwa-nicyakwereka-ko-umwana-wuruhinja-yavukanye-indwara-zumutima/

ibiribwa-bitandukanye-bibonekamo-vitamini-a-ku-bwinshi/

burya-kurya-imiteja-bigabanya-ibyago-byo-kurwara-indwara-ya-kanseri-byinshi-ku-kamaro-kimiteja/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post