Ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini D mu mubiri nkeya ,wakora iki mu gihe Vitamini D yaba nkeya?


Vitamini D ni imwe muri vitamin zikenewe cyane kandi za ngombwa mu mubiri wa muntu ,ikaba ari vitamini iyo yabaye nkeya itera ibibazo bikomeye ku mubiri wa muntu ,





Dore bimwe mu bimenyetso byakugaragariza ko ufite Vitamini D nkeya mu mubiri





1.Kurwaragurika





2.Guhorana umunairo n’imbaraga nke





4.Kubabara mu magufa no kubabara umugongo





5.Indwara y’agahinda     





6.Ibisebe bidakira





7.Gutakaza umusatsi





Ibinyamakuru nka Healtline ,Webmed na Mayoclinic byose byandika ku nkuru zivuga ku buzima byagaragaje ,ibimenyetso simusiga byakwereka ko ufite Vitamini D nkeya mu mubiri





1.Kurwaragurika





Guhorana uburwayi budasobanutse no kwibasirwa n’uburwayi butandukanye ni ikimenyetso cyakwereka ko abasirikari b’umubiri mu guhangana n’uburwayi ,nta mbaraga bafite





Byose bigashyingirwa kuri Vitamini D yabaye nkeya mu mubiri ,kuko iyi vitamin yongera ubudahangarwa bw’umubiri ,bwo ndavuga abasirikari b’umubiri.





Iyo wibasirwa kenshi n’indwara ziterwa cyane cyane na virusi nk’ibicurane ,uba ukwiye gutekeerza ku bwirinzi bw’umubiri wawe ,ubushakashatsi bwagaragaje ko gufata Vitamini D yinyongera ingana 4.000 Ui ( UI ni igipimo mpuzamahanga ipimwamo )bigabanya kwibasirwa n’ubu burwayi bufata inzira z’ubuumekero.





2.Guhorana umunairo n’imbaraga nke.





Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko imwe mu mpamvu zishobora gutuma uhorana umunaniro harimo na kuba ufite Vitamini D nkeye mu mubiri nanone abahanga bavuga gufata Vitamini D yinyongera bitera ingaruka nziza bikanagufasha guhangana nuyu munaniro





3.Kubabara umugongo n’amagufa





Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 98 bwagaragaje ko kubabara umugongo bishobora guhuzwa na vitamin D nkeya mu mubiri nubwo bwose bishobora guterwa nizindi mpamvu zitandukanye





4.indwara y’agahinda gakabije





Abahanga bavuga ko ikigero cya Vitamini D yabaye nkeya mu maraso ,gishobora gutera ibibazo birimo n’indwara y’agahinda gakabije.





5.Kurwara igisebe kigatinda gukira





Vitamini D ifite ubushobozi bwo gufasha igisebe gukira vuba ,aho ifasha mu kuremwa kw’inyama zo kuzuza igisebe no kuremwa ku uruhu rwangiritse ,iyo yabaye nkeya rero bishobora gutinza ko igisebe cyakira vuba.





6.Kuvunika amagufa ku buryo bworoshye





Vitamini D ifasha mu kwinjiza mu mubiri imyunyungugu y’ingenzi ituma amagufa akomera ariyo fosifore na karisiyumu ifasha mu gukomera kw’amagufwa.





Iyo rero vitaimini D yabaye nkeya ,iriya myunyungugu ntiyinjira neza mu mubiri ,ibyo bikaba bitera koroha kw’amagufa no kuba yavunika ku buryo bworoshye.





7.Gutakaza umusatsi.





Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ikibazo cyo gutakaza umusatsi ku bagore gishoborea guhuzwa cyane na Vitamini D ndetse iyo umuntu ugifite ahawe Vitamini D yinyongera kirakemuka.





Wakora  iki mu gihe bigaragara ko ufite ikibazo cya vitamin D nkeya mu mubiri ?





Vitamini ni vitamin ishobora kuremwa n’umubiri ubwawo ,wifashishije imirasire y’izuba ,bikaba ariyo mpamvu ari byiza kujya ku izuba mu gihe wumva fite ibi bimenyetso kugira ngo umubiri wawe ubashe kwiremera iyi vitamin.





Nanone ni ngombwa kwibanda ku mafunguro akungahaye kuri Vitamini D nka





Amafi





Amagi





Ibikomoka ku ngano





Amata n’imitobe yingerewemo Vitamini D





Yawurute





Inyama y’umwijima





Izindi nkuru wasoma:





Niwibonaho ibi bimenyetso ,uzamenye ko ushobora kuba urwaye indwara z’umutima





Uritondere ibi bimenyetso ,niba ubifite ushobora kuba ufite uburwayi bwa Diyabete





Ibintu 9 ukwiye kwirinda byangiza umwijima ku kigero kiri hejuru





Divayi itukura igisubizo ku ndwara z’umutima ,sobanukirwa n’akamaro ka Divayi itukura


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post