Akamaro gatangaje ko gushyira ibirenge mu mazi y’akazuyazi yongerewemo umunyu


Nyuma yuko wakoze akazi kakunaniza ,kagusaba guhagarara umwanya muremure cyangwa wakoze urugendo n’amaguru ,ukumva ibirenge binaniwe ,bikubabaza cyangwa umerewe nabi ,igisubizo cyonyine cyagufasha kuruhura ibyo birenge ni ukubishyira mu ndobo cyangwa ibase yuzuye amazi ashyushye gake (akazuyazi) ,ubundi ukaba ubiruhuye ,amaraso akongera agatembera neza ,ububabare bwarimo bukagenda.





Kuva kera abavuzi gakondo baturuka mu bihugu by’Aziya bakoreshaga ubu buryo bivura ,banavura ababagana ikibazo cy’amavunane  na zimwe mu ndwara zifata ibirenge bakoresheje umunyu ,bakawuvanga n’amazi y’akazuyaza.





Umunyu ubwawo ufite ubushobozi bwo kwica zimwe muri mikorobi cyane cyane izo mu bwoko bwa bagiteri zishobora  gutera burwayi mu birenge ,iyo rero wakoresheje n’amazi ashyushye bituma amaraso agera mu birenge atembera neza hose ,agatwara uburozi buri mu mubiri ,akabujyana mu mpyiko kuyungururwa .





1.Kuvura ububabare bw’ibirenge





Gushyira  ibirenge byawe mu mazi y’akazuyazi arimo umunyu  bituma ,iyo bikubabaza  ububabare bugenda burundu ,ibi bikaba byaratangajwe n’urubuga rwa webmed rwandika ku nkuru zivuga ku buzima ruvuga ko biterwa nuko  munyu uba wifitemo ikinyabutabire cya manyeziyumu na sodiyumu bigenda bikinjira mu mubiri ,byageramo bigatera amaraso gutembera neza ndetse bikanatera imyakura yumva gukora neza ,,ibi bikajayana nanone  no kwirukana uburozi mu mubiri .bityo ububabare ugatandukana nabwo.





2.Bitera imikorere myiza  y’impyiko





Ubwo bwana Dr Baron Inzobere   mu ndwara zifata ibirenge yabazwaga nikinyamakuru cya Beautiful-you.in ,yavuze  ko gukoresha aya mazi y’akazuyaza ,avanzemo umunyu ,ukayashyiramo ibirenge bitera imikorere myiza  y’impyiko





Isaha nziza ni uguhera saa kumi n’imwe kugeza z’umugoroba kuko muri icyo gihe abahanga bavuga ko impyiko ziba zikorera ku muvudko udasanzwe ,gushyira ibirenge mu mazi y’akazuyazi muri ayo masaha bituma amaraso yihuta ,imitsi itwara amaraso igafunguko bityo amaraso nayo atwara imyanda harimo n’iyitwa free radicals nayo akagera ku mpyiko vuba kandi nazo muri icyo ziba zikora zihuse.





3.Byongera bikanatuma imikorere y’ibinde bice by’umubiri igenda neza





Iyo ukoresheje aya mazi ashyushye arimo umunyu ,ukayashyiramo ibirenge byawe nyuma yo kubyuka mu gitondo ,bituma ibice byose bigize umubiri bikakunga ,bikongera gukorera ku muvuduko ukenewe ,kandi ibi bituma umunsi wawe ugenda neza .





4.Bivura umunaniro                 





Urubuga rwa Mayoclinic narwo rwandika ku nkuru zivuga ku buzima ,ruvuga ko gushyira ibirenge byawe mu mazi y’akazuyazi arimo umunyu bituma umunaniro wari ufite ushyira ,byose bigaterwa nuko bitera amaraso gutembera neza ,ka kazi wakoze kakunanije wenda unahagarara umwanya muremure ,amaraso burya ntabwo aba yatambukaga neza cyane cyane mu bice byo hasi mu birenge,gukoresha aya mazi rero bituma amaraso atembera neza akagera hose bityo n’amavunane agashyira.





5.Byirukana umwuka mubi mu birenge





Umunyu ufite ubushobozi bwo kwica udukoko dutera uburwayi mu birenge ,nanone gushyira ibirenge muri aya mazi bituma byoroha uturemangingo twapfuye nindi myanda yose igakurwa ku birenge maze ukaba uvuye mu mubare w’abanutsa ibirenge.





6.Bituma ugubwa neza ,ukanasinzira neza





Abahanga ndetse  n’abandi bantu benshi bakoresheje ubu buryo ,bavuga kubukoresha mbere yo kuryama bituma usinzira neza ,ukaruhuka bihagije ,byose bigashyingira ku kuba amaraso yawe byatumye atembera neza.





7.Bituma uruhu rw’ikirenge rusa neza  kandi rukoroha





Kimwe mu bintu bituma uruhu rw’ikirenge rworoha ,rugasa neza ni ugushyira ibirenge byawe muri ya mazi hanyuma warangiza ukabisiga utuvuta mbere yo kuryama ,bituma ibirenge bisag neza ,ugatandukana n’imyate kandi bigahorana impumuro nziza.





8.Kuvura ibirenge byabyimbye





Hari abantu babyimba ibirenge bitewe n’urugendo bakoze ,cyangwa ubwoko bw’inkweto bambaye  uwo munsi ,byose bikaba biterwa nuko itembera ry’amaraso ritagenze neza kubera kumara umwanya munini bagenda cyangwa za nkweto zibaziritse





Inama aba bantu bagirwa ni ugukoresha aya mazi kuko bituma amaraso yongera agatembera neza ,ibirenge nabyo bikabyimbuka kandi nta ngaruka bisize ku mubiri.





Izindi nkuru wasoma:





inama ku buryo twakwirinda indwara za kanseri


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post