Nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru cya MedicalNewsToday kivuga ko kugira ikibazo cy'imisemburo ni mu gihe mu mubiri wawe ,ikigero cy'imisemburo kiri ku rugero rwo hasi cyangwa ku rugero rurenze urwo umubiri ukenera .
Imisemburo y'umubiri ikaba ari ingenzi mu mikorere myiza y'umubiri ndetse ikaba inafasha mu kunoza no kwihutisha iyo mikorere y'umubiri.
Iyo umuntu afite iki kibazo cyane cyane igitsinagore ,hari ibimenyetso bitandukanye bishobora kugaragara kuri uwo muntu byose bigashyingira ku mumaro w'umusemburo wabaye muke cyangwa uri ku kigero gikabije.
Imisemburo ikaba ari ibinyabutabire bivuburwa n'imvubura zizwi ku izina rya Endocrine gland, zivubura mu maraso bityo bikorohera uwo musemburo gukwirakwira mu mubiri no kugera ku gice ukoraho biworoheye.
Kamwe mu kamaro k'imisemburo
1.Kunoza imikorere y'umubiri
2.kuringaniza imiterere n'imikorere y'umutima
3.Kugena ibitotsi
4.Gufasha mu kororoka kwa muntu
5.Kugenzura amarangamutima
6.Kugenzura imikorire ya muntu
7.Kuringanzia ubushyuhe bw'umubiri n'ibindi
Dore ibimenyetso byakwereka ko ufite ikibazo mu misemburo yawe
1.Gutakaza ibiro cyangwa kubyibuha bikabije
2.Kuzana ibyuya byinshi
3.Kunanirwa gusinzira neza
4.Kumva ubukonji cyangwa ubushyuhe mu buryo budasanzwe
5.Kumagara uruhu
6.guhindagurika kw'imiterere y'umutima
7.Ikigero cy'isukari gihora gihindagurika
8.Kubabara umutwe bihoraho
9.Kunyara inshuro nyinshi
10.Gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
11.Gutakaza umutsatsi
12.Kubyimba amabere
13.Guhindagurika kw'ibihe byo kujya mu mihango
14.Kubybuha bimwe mu bice by'umubiri
15.Gutakaza ubushake bwo kurya
16.Kubura urubyaro
17.Kubura amavangingo mu gihe utera akabariro
18.Gutakaza ijwi ryoroshye rya kigore ,igahinduka ijwi rikaraze.
19.Kubabara cyane mu bihe by'imihango
20.Kubura imihango
21.Kumera ubwoya ku mubiri nk'abagabo
22.Kuzana ibizigira nk'abagabo
22.Kubyimba rugongo
23.Kuva bikabije mu gihe cy'imihango
24.Kumagara mu gitsina
25.Kuvunika amagufa mu buryo bworoshye
Ibimenyetso biza ku mugore cyangwa umukobwa bishobora kugenda bihnduka bitewe n'ubwoko bw'umusemburo wabaye muke cyangwa mwinshi,
Kuvura iki kibazo cy'imisemburo bisaba kongererwa bwoko bw'umusemburo wabaye muke ,rimwe na rimwe kwibanda ku mafunguro runaka bishobora gutuma iki kibazo cyoroha bitewe n'urugero kiriho.
Izindi nkuru wasoma:
Imyitwarire 4 iranga umukobwa uzavamo umugore mwiza kandi uzubaka urugo rugatera imbere
Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa agukunda ariko yaragize isoni ryo kubikubwira
Imyitwarire 4 iranga umukobwa uzavamo umugore mwiza kandi uzubaka urugo rugatera imbere
Ibanga ryatuma umukobwa agukunda akakwimariramo
Sobanukirwa:Indwara ya Nymphomania yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije