Umuntu mukuru agira amenyo 32 ,naho umwana muto akagira amenyo 20 ,Amenyo si umwihariko wa muntu ndetse n'inyamaswa z'inyambere nyinshi nazo zigira amenyo ndetse hari n'ubwoko bw'amafi yo mu nyanja bugira amenyo
Icyo aya menyo ahuriraho muri rusange ni ugufasha mu gusya ,gukacanga no kugogora amafunguro yizi nyamaswa ndetse na muntu nuko ,ku nyamaswa zimwe na zimwe amenyo ashobora kwifashihwa mu bwirinzi no mu guhiga amafunguro yazo.
Amenyo ya muntu agizwe n'amatsinda 4 ariyo Incisives ,Canines,Premolaars na Molars, ugenekereje mu kinyarwanda ni amenyo y'imbere ,Amenyo musongozi n'ibijigo.
Amenyo ya Incisives adufasha mu gucagagura ibiryo niyo umuntu akoresha aruma ,Amenyo ya Canines aba asongoye cyane akaba ariyo yifashishwa mu gushwanyaguza naho amenyo ya Molars na Premolars yifashishwa mu kuvangavanga no gusya ibyo biribwa turya.
Burya igogorwa rya mbere rikorerwa mu kanwa ,ibiryo bicagagurwa n'amenyo ku buryo bigera mu gifu byabaye nk'igikoma ,mu kanwa kandi habamo amacandwe atuma twumva ko ibiryo biryoshye ,ikintu cyose kidashobora kwivanga n'amacandwe ,ntushobora kumva ko kiryoshye.
Si ibyo gusa mu kanwa tuhasanga imvubura zivubura imisemburo cg ibimbukisho bifasha mu gucagagura ibiribwa aribyo bita Enzymes ,
Amera bwa mbere yitwa Dent de lait cyangwa Milk Teeth ni ukuvuga amenyo y'amata ,aya menyo arakuka agasimburwa nandi bita Permanent teeth ,akaba ari amenyo aza umuntu akuze akayagumana kugeza apfuye.
Umwana atangira kumera amenyo ya mbere ku mezi 6 ,iyo amenyo agitangira kumera ashobora kugira ibibazo birimo gucibwamo ,gucika intege ,kuruka,kubabara mu ishinya nibindi.
Amenyo aba ateye ku rwasaya rwo hejuru nu rwo hasi ndetse ku mubare ungana ,ariko hari iryinyo riza nyuma riryo bita Wisdom Teeth rikunze kumera ku myka mirongo itatu ariko rishobora no kumera kare.
Iyo umwana ageze igihe cyo gukuka ,bakamurangarana ntibamukure ,agira amenyo ahekerakeranye aho amwe aba yaramereye mu yandi ,ibi bikaba bitera ubusembwa ku muntu.
Buri ryinyo rigira ibice bitatu by'ingenzi aribyo ,Umuzi waryo ,Ijosi ,n'Urugori , Umuzi ni igice cy'iryinyo gituma rifata mu rwasya imbere kandi akaba ariwo utuma rikomera ,hari amenyo agira umuzi umwe ,agira imizi ibiri ndetse n'itatu byose biterwa n'ubwoko bwaryo
Ijosi ni igice cy'iryinyo kigaragara hariya ishinya irangirira naho Urugori ni kiriya gice cyaryo tubona mu kanwa iyo umuntu avuga ,cyangwa yasamye kandi burya no koza amenyo nicyo gice twoza.
Uburwayi bw'amenyo
Kimwe n'ibindi bice by'umubiri ,amenyo nayo afatwa n'uburwayi butandukanye aribwo
1.Kubora kw'amenyo (tooth decay)
2.Gucukuka kw'amenyo
3.Indwara zifata ishinya
4.kanseri yo mu kanwa
5.Mikorobi zifata mu kanwa n'amenyo
6.Perodontitis
7.Kunuka mu kanwa
8.nizindi...
Uko twakwirinda uburwayi bw'Amenyo
Isuku y'amenyo nicyo kintu cya mbere kirinda ubu burwayi aho ari ngombwa koza amenyo byibuze kabiri ku munsi ,mu gitondo na mbere yo kuryama ariko ugiye woza ameny na nyuma yo gufata ifunguro rya Saa sita byaba byiza kurushaho.
Dore uko wakwirinda uburwayi bw'amenyo
1.Koza amenyo hakoreshejwe umuti wabugenewe (korogati) n'amazi meza
2.Koza mu kanwa ukoresheje imiti yabugenewe yica mikorobi (antibacterial mouth wash)
3.Gukoresha utudodo twabigenewe dusukura amenyo bita dental flossy
4.Kwivuza uburwayi bundi bw'umubiri
5.Kwirinda kunywa itabi
6.Kurya indo yuzuye ,ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye
7.Gusuzumisha amenyo yawe byibuze rimwe mu mwaka byaba byiza ukabikora kabiri mu mwaka
8.Kunywa amazi yongerewemo umunyungugu wa Fluoride
Izindi nkuru wasoma:
Byinshi ku muti wa Remdesivir wifashishwa mu kuvura indwara ziterwa n’amavirusi
Niwibonaho ibi bimenyetso ,uzamenye ko ushobora kuba urwaye indwara z’umutima
Indwara y’ibishishi ,indwara ifata uruhu ,Dore uko wayirinda nicyo ugomba gukora niba uyirwaye
Byinshi kuri Tangawizi ,umuti ntagereranywa mu kuvura indwara nyinshi