Ishami ry'umuryango w'abibumye rishinzwe ubuzima rigira abantu inama ku buryo butandukanye twakwirinda uburwayi bwa kanseri .mu rutonde rukorwa niri shami ,indwara za kanseri ziza ku isonga mu ndwara 10 zihitana abantu benshi ku isi.
Indwara ya kanseri ikaba ari indwara ihangayikishije ndetse ifata abantu bose mu byiciro bitandukanye ,baba abana cyangwa abantu bakuru
Dore zimwe mu nama tugirwa mu kwirinda indwara ya kanseri
1.Kwirinda kunywa itabi.
itabi ryuzuyemo uburozi bukomoka ku binyabutabire akaba aribyo ntandaro yo kuba ritera kanseri
2.Kwirinda umubyibuho no kubungabunga ibiro byiza.
Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri ndetse n'ubundi burwayi burimo indwara z'umutima ,diyabete na hypertension.
3.Kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye n'imbuto.
Amafunguro ni kimwe mu bintu bugabanya ibyago byo kurwara kanseri ,cyane cyane imboga ,imbuto nibindi biribwa bitanyujijwe mu nganda ,
ibiribwa nk'inyama zokeje ,inzoga ,amavuta menshi ,amasukari burya byo ni ibyo kwirindwa kuko bikongerera ibyago byo kurwara kanseri.
4.Gukora imyitozongororamubiri bihoraho.
Siporo ni urukingo,burya Kandi gukora siporo bitera ubuzima bwiza harimo no kikurinda indwara zitandukanye zirimo na kanseri
5.Kwirinda kunywa inzoga z'umurengera.
Inzoga z'umurengera zangiza umwijima wawe ,zigatera uburozi mu mubiri Ari nabyo burya byongera ibyago byo kwibasirwa na Kanseri.
6.Guhabwa inkingo za Human Papilloma virus ,za Hepatite B.
indwara zifata umwijima burya nizo akenshi zinabyara kanseri yawo ,guhabwa inkingo bikugabanyiriza ibyago byo gufatwa nayo.
7.Kwirinda kujya ahantu hari imirasire yangiza .
imirasire yangiza cyane cyane nk'imiradire mibi ikomoka ku izuba ya ultraviolet ndetse n'imirasire ikomoka ku binyabutabire nka uranium ,yongera ibyago byo gufatwa na kanseri ku kigero Kiri hejuru.
8.Gukoresha imwe mu mirasire mu buvuzi ariko mu buryo bwagenzuwe ndetse hari n'amategeko abigenzura.
mu buvuzi bifashisha imirasire nko kuvura kanseri ,gufotora aharwaye bakoresheje imashini zabigenewe nka X ray bityo byose bigomba gukorwa bidashize mu kaga ababikoresha n'sbabikorerwa ,bigakorwa hitawe ku bwirinzi.
9.Kwirinda kwanduza ikirere no kwimakaza gahunda zo kubungabunga ibidukikije.
10.Kwivuza kare mu gihe cyose ukeka ko ufite uburwayi bwa kanseri.
iyo wamenye kare ko urwaye kanseri ,ukivuza kare ,bigufasha gukira vuba ndetse n'ingaruka zayo zikagabanuka.
11.Kwirinda ibintu byanduza ikirere.
ibintu byanduza ikirere ,bikanangiza ibidukikije ,byose burya bidushyira mu byago byo kwibasirwa na Kanseri ,zirimo Kanseri yo mu bihuha ,izo mu maraso ,izo ku ruhu n'izindi
Izindi nkuru
Ibintu 5 dusuzugura kandi bitera kanseri ku kigero kiri hejuru
Ibimenyetso simusiga byakwereka ko ufite kanseri y’amabere nuko wakwisuzuma
Menya byinshi ku ndwara ya Kanseri y’Umwijima
Burya kurya imiteja bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri byinshi ku kamaro k’imiteja
Ibiribwa byongera ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri