Ikibazo cyo kugira ubushake buke ku bagabo kimaze gufata intera ikabije ,ahanini bishyingiye ku mibereho dusabwa kubamo muri iki gihe .iki kibazo kikaba gitera umugabo kumva ko adashoboye ,ibyo bikamwambura ubushobozi bwo kwigirira icyizere ndetse no kwihagararaho nk'umugabo ,hari na bamwe bafata umwanzuro ugayitse wo kwiyambura ubuzima.
Iki kibazo kikaba kigaragara ku bagabo benshi nubwo ababitangaza ari bike kuko bitera isoni ugifite kandi bikamukomerera kuvuga ko adashoboyi mu buriri.
Dore zimwe mu mpamvu zitera ikibazo cyo kugira ubushake buke bwo gutera akabariro
1.Imisemburo mike
Imisemburo ya testrone iyo yabaye mike mu mubiri bitera iki kibazo ku bagabo ndetse bikagorana cyane kuba wafata umurego ngo utangire igikorwa niyo waba uri kumwe nuwo murabikorana.
2.Kuba ufata indi miti
Hari amoko y'imiti menshi agira ingaruka mu kugabanya ubushake bwo gutera akabariro bityo ni byiza kuganira na muganga kuri buri muti wose aguhaye mushya udasanzwe ukoresha.
3.Gukora imyitozo ngororamubiri ivunanye cyangwa ukaba utanayikora
Ubushakashatsi buvuga ko abagabo bakora imyitozo ngororamubiri ivunanye bahura niki kibazo kimwe nababandi batajya bakora na mike.
4.Kuba unywa inzoga nibiyobyabwenge
Abenshi babaswe n'ibiyobyabwenge bagira iki kibazo ndetse bikaba biturutse kui iyangirika ryo mu mitekerereze n'imikorere y'ubwonko ryatewe n'ibiyobyabwenge.
5.Ibibazo bitewe n'ubukungu bumeze nabi
Abagabo bahagaze nabi ku mufuka akenshi babura ubushake bwo gutera akababaro bishyingiye ku guhangayikishwa nimibereho barimo.
6.Kuba warakoresheje kenshi imiti yongera ubushake
Urubuga webmed ruvuga ko gukoresha kenshi imiti yongera ubushake ,aha ni ukuvuga ibinini nka Viagara ,bigera aho bikubata ,ukazajya ugira ubushake gusa mu gihe wabikoresheje.
7.Kuba ufite ibibazo by'imihangayiko cyangwa ufite uburwayi bw'agahinda gakabije
Ibintu byose bihangayikisha ubwonko ,bikakwiba umutuzo bishobora ku kwambura ubushake bwo gutera akabariro
8.Kuba warabaswe no kwikinisha
Ingeso yo kwikinisha yambura umuntu ubushobozi bwo kubikenera no kuzinukwa igitsina gore ,we akiyumvisha yihagije nta wundi muntu akeneye wo kumuha ibyishimo
Uburyo wakwirinda nuko wakwivura ikibazo cyo kugira ubushake buke
Nuko bisaba kuvura ikibazo nyamukuru cyateye ibi bibazo ariko hari ibintu ushobora gukora byagufasha guhangana niki kibazo harimo:
1.Kwita ku mafunguro yuzuyemo intungamubiri
2.Gusinzira bihagije
3.Kwirinda ibiyobyabwenge n'inzoga zikaze
4.Kwirinda ibintu byose biguhangayikishije
5.Kumenya kwigenzura no gufata imyanzuro ihamye ku buzima bwawe
6.Kugana abajyanama mu buzima bwo mu mutwe
7.Kwivuza iyo byose byanze no gufata imiti isimbura imisemburo ya kigabo
Izindi nkuru wasoma:
Impamvu zitera kubabara mu kiziba cy’inda nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsian
Impamvu zitera urupfu mu gihe cyo gutera akabariro,