Igisubizo mu kwirinda indwara y'umutima


Uburwayi bw'umutima ni uburwayi buhangayikishije isi ,ndetse bukaba ari uburway buhitana abantu benshi buri mwaka nkuko bitangazwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS)





indwara y'umutma ikaba iterwa nuko umutima udakora neza cyangwa hari ubundi burwayi bwose bwateye imikorere mibi yabwo ariko hari imwe mu myitwarire ya muntu ituma yibasirwa n'iyi ndwara y'umutima ndetse nta watinya kuvuga ko imyitwarire nkiyo imwongerera ibyago byinshi byo gufatwa n'izi ndwara.





Dore bimwe mu bintu ugomba gukora ugatandukana n'indwara y'umutima





1.Gufata amafunguro akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye kandi akaba ari amafunguro aboneye





Ifunguro riboneye niba ushaka kwirinda iyi ndwara ni ugufata ifunguro rifite amavuta make ndetse n'ibiyakomokaho ahubwo rikaba ari ifunguro rigizwe ahanini n'imboga n'imbuto ndetse ukabanya n'umunyu uri muri ayo mafunguro





Nanone ni byiza gutekereza ku ifunguro rigizwe n'amoko y'ntungamubiri atandukanye ndetse haboneka n'imyungugu kuko nabyo biri mu bintu birinda umutima wawe ,ayo mafunguro agomba kuba arimo ibitera imbaraga ,ibyubaka umubiri n'ibirinda indwara.





2.Gukora imyitozo ngororamubiri





Imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu bintu bikomeza umutima wawe,bikawuha imbaraga ndetse siporo igereranywa n'urukingo ku muntu wifuza kwirinda indwara y'umutima.





Ushobora kwiruka ,gukora siporo yo koga ,gutwara igara ,ndetse n'izindi zitandukanye ,ukaba wikingiye ubu burwayi ndetse bikaguha no kugira ubuzima bwiza





3.Kubungabunga ibiro byawe ukirinda umubyibuho ukabije





Burya umubyibuho ukabije ni bimwe mu bintu byongera ibyago byo gufatwa n'indwara z'umutima ,guhora ugenzura ibiro byawe bigufasha kwirinda izi ndwara ,ushobora gukoresha ibyitwa BMI Calculator ukamenya uko uhagaze





4.Tandukana no kunywa itabi





Irinde kunywa itabi iryo ariryo ryose ryaba irya kijyambere cyangwa iri risanzwe yose arangiza,itabi rikongerera ibyago byo gufatwa n'indwara z'umutima ndetse umuntu urinywa aba afite ibyago byinshi by guhitanwa n'ubu burwayi ,itabi rituma imitsi itwara amaraso yifunga ,igatera ikibazo bita atherosclerosis ibyo bikagenda bishyira umutima wawe mu byago





5.Gabanya ikigero cy'inzoga unywa





Inzoga ni kimwe nabyo mu bintu bishyira umutima wawe mu byago,ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima rivuuga ko byibuze umugore atagomba kurenza ikirahuri kimwe ku munsi ndetse umugabo atagomba kurenza ibirahuri bibiri ku munsi





Buretse n'indwara z'umutima ,inzoga ni kimwe mu bintu bitera ibibazo bitandukanye mu mubiri aho zishobora gutera uburwayi bw'umwijima harimo na kanseri.





6.Kwirinda no kwivuza indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije





Indwara y'umuvuduko ni kimwe mu bintu biza ku mwanya wa mbere bitera uburwayi bw'umutima ,ni byiza gukora ikintu cyose cya kurinda ubu burwayi ,harimo kwivuza ubu burwayi mu gihe ubufite ,gukora siporo bihoraho ,kugabanya umunyu n'amavuta mu mafunguro yawe no kwirinda ikintu cyose cyagutera imihangayiko.





7.Guhora wisuzumisha kenshi indwara zitandura





Muri izo ndwara harimo Diyabete ,hypertension ,kanseri n'izindi nyinshi ,bizagufasha gutahura kare kibazo cyose wagira cyijyanye n'ubuzima no ku cyivuza kare ndetse harimo no gukurikiranwa n'abaganga kare





Izindi nkuru wasoma:





Ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe wangijwe ni’nzoga





Menya byinshi ku ndwara ya Kanseri y’Umwijima





Ibimenyetso mpuruza 7 byakwereka ko urwaye impyiko


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post