Ibimenyetso simusiga byakwereka ko ufite kanseri y'amabere nuko wakwisuzuma


Kanseri ifata amabere ni bumwe mu bwoko bwa kanseri buhangayikishije cyane ku gitsina gore dore ko aribo ikunze kwibasira ku bwinshi.





Iyi kanseri ikaba ari imwe mu zitinda kugaragara ,ahanini umuntu afata umwanzuro wo kwivuza ari uko amaze kuremba kandi yarageze ku kigero bigoranye kuvugwa igakira ,





Hari uburyo umuntu ashobora kwisuzuma akamenya ko ashobora kuba arwaye kanseri y'amabere bikaba byamufasha kwivuza ,akanakurikiranwa n'abaganga hakiri kare .





Nkuko tubikesha urubuga rwa brestcancernow.com rwaandika kuri kanseri y'amabere ruvuga ko Bumwe muri ubwo buryo hari ugushyingira ku bimenyetso bigaragara ku mabere ndetse bikaba byaguha ishusho ya nyayo





Bimwe muri ibyo bimenyetso ni





1.Kumva akabyimba mu ibere imbere





2.Kubyimba ibere rimwe cyangwa yombi





3.Guhindura ibara ry'agahu kegereye ibere kakaba kasa umutuku cyangwa kakirabura





4.Impinduka zidasanzwe ku moko y'ibere





5.Kuzana uduheri cyangwa udusebe duto iruhandwe rw'ibere





6.Ibintu by'uruziruzi bidasanzwe biva mu ibere





7.Impinduka mu ngano z'amabere mu gihe gito





Ushyingiye kuri ibimenyetso biguha ishusho ngari ko hari ibitagenda neza mu ibere ryawe ndetse ko rishobora kuba rirwaye uburwayi bukomeye ,bityo ukaba ugomba guhita ujya kwa muganga ako kanya





Uko wakwisuzumira ibere ryawe





Ntibisaba ubuhanga buhanitse kugira ngo wisuzumire ibere ryawe icyo bisaba ni ugushyingira ku bintu bitatu





1.Gukorakora





Gurakorakora ibere ukumva impinduka zumvikana kuriryo





2.Kwitegereza





Kureba neza guhinduka kw'ibara ry'agahu k'ibere ndetse nizindi mpinduka wabona





3.Kumva





Kumva impinduka mu mimere n'imiterere y'ibere





Bi byiza kugira umuco uhoraho wo gukorakora amabere yawe no kuyitegereze kugira ngo ubashe kumenya buri mpinduka yose yza ku ibere ryawe .









Kureba ko nta mpinduka zidasanzwe ku mubiri iruhande y'ibere




Kureba ko uruhu rutahinduye ibara




Kureba ko nta mpinduka zigaragara ku moko




Kwitegereza impinduka zose zagaragara iruhande rw'imoko




Kureba ko nta bintu bidasanzwe biva mu ibere




Kureba ko ibere ritabyimbye




Impinduka zose zagaragara ku ibere kiba ari ikimenyetso ko ukwiye kwitonda ukamenya impamvu ya nyayo yabiteye ndetse ukihutira kwivuza.





Izindi nkuru wasoma:





Sobanukirwa na byinshi kuri kanseri yo mu maraso





Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye





Ibimenyetso bya kwereka ko wasamye


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. […] Ibimenyetso simusiga byakwereka ko ufite kanseri y’amabere nuko wakwisuzuma […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post