Urubuga rwa internet rwandika ku buzima rwa Mayoclinic.org ruvuga ko Menopause ari igihe kidasanzwe kigaragaza ihagarara rya burundu ryo kujya mu mihango ya buri kwezi
Menopause akaba ariyo ishyira akadomo ku irangira ry’imihango ya buri kwezi ndetse n’ibibazo bijyana nayo ,kandi kikaba ari igihe kigaragaza ubushobozi bwo gusama inda ku mugore burangiye
Menopause ikaba ri ibihe byo gucura mu Kinyarwanda kandi umugore akagira impinduka mu mubiri no mu miterere yawo bitewe n’ibi bihe bya Menopause yinjiyemo,
Umugore yinjira muri ibi bihe bya Menopause ku myaka iri hagati ya 45 na 50 ,ikagenda ihindagurika bitewe n’umubiri wa buri muntu,bitewe n’imbyaro umuntu yabyaye ndetse n’ibindi bintu bitandukanye birimo n’imibereho umuntu abayeho.
Batangira kuvuga ko umuntu yinjiye mu bihe bya Menopause ,iyo hashize byibura amezi 12 atabona imihango kandi yarageze muri iri ya myaka iri hagati ya 45 na 50.
Ariko mbere yo kwinjira muri iki gihe cya Menopause ,habanza ikindi gihe bita Pre-menopause nacyo kizana n’impinduka zitandukanye zikubwira ko wegereje igihe cyo gucura ,iki gihe ahanini kikarangwa n’imindagurikire mu bihe byo kujya mu mihango nibindi…
Menopause ni igihe umugore adashobora gukwepa ndetse kikaba ari umubiri ubwawo ubyikorera nk’ikimenyetso cyo gucura n’iganuka ry’imwe mu misemburo yo kororoka ndetse bijyana no gusaza.
Ibimenyetso byakwereka ko winjiye mu gihe cya Menopause
Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko winjiye muri iki gihe kidasanzwe cya Menause Harimo:
1.Kumagara mu gitsina ,yewe no mu gihe wifuza gutera akabariro
2.Kumva ushyuhiranye ,akenshi nibyo bituma abagore bakuze biyambura imyenda bakambara utuntu tworoshye biba bimeze nko gushya.
3.Gutitira rimwe na rimwe ukumva ukonje cyane ubundi uri gushya.
4.Gututubikana hagati mu ijoro
5.Gutangira gusinzira nabi bijyana rimwe na rimwe no kubura ibitotsi
6.Uburyo wiyumva bikagenda bihindagurika cyane
7.Kwiyongera mu biro ugatangira ukazana ibinure kunda aribyo bita ibicece cyangwa ibinyenyanza.
8.Ukagira uruhu rukomeye kandi rwumagaye bitandukanye na mbere
9.Amabere agatangira kuba imigozi ,bitewe nibinure biyagabanukamo
10.Umubiri utangira gutakaza umubyimba wawo mwiza wa kigore aubwo ugatangira kubyibuha ibice bimwe na bimwe.
11.Kubura imihango burundu
Impamvu zitera ibihe bya Menopause
1.Kugabanuka kw’imisemburo yo kororoka ya Esitorogeni na Porogesiteroni
Ibi bikaba biterwa n’impamvu kamere ijyana n’ubukure aho imvubura zitangira kurekura ingano y’imisemburo ku kigero gito kandi nanone iyi misemburo niyo ituma abagore bahorana itoto n’uruhu rwiza rworoshye.
2.Kuba wabazwe ugakurwamo uturerantanga (Ovaries)
Uturerantanga iyo dukuwe mu mugore wenda ku mpamvu z’uburwayi ahita yinjira mu bihe bya Menopause kabone niyo yaba akiri muto ibi bigaterwa nuko ya misemburo yamuhaga ubushobozi bwo kororoka no kujya mu mihango yakuwemo kubera ko ivuburirwa mu turerantanga.
Ariko burya burya bigatandukana n’umuntu wakuwemo nyababyeyi gusa we nta kibazo agira cyo kwinjira muri Menopause imburagihe nubwo abura imihango ariko akomeza kugira uruhu rwiza no kubona yamisemburo ku buryo nta bimenyetso bindi bya Menopause agaragaza.
3.Imiti Ivura Kanseri hakoreshejwe ibyitwa Chemotherapy na Radiotherapy
Abantu bari ku miti ivura kanseri bashobora bashobora kugaragaza bimwe mu bimenyetso byo gucura kandi bakiri bato ariko iyo umuntu arangije iyo miti ,nyuma y’igihe runaka bisubira ku murongo bikagenda neza nk’ibisanzwe.
4.Iyo uturerantanga (Ovaries) tudakora neza
Bibaho uturerantanga tudakora neza ,ibi bikagaragara ku mugore umwe ku ijana ,bikaba byatera ibibazo byo kuba yajya muri menopause imburagihe aribyo bita Premature menopause. Ariko iki kibazo gishobora kuvugwa bagutera imisemburo isimbura iyabaye mike
Dore ingaruka n’ibibazo biterwa no kwinjira mu bihe bya Menopause
Ibihe bya Menopause bitera ibibazo bitandukanye ku mubiri w’umugore harimo:
1.Indwara z’umutima n’imitsi
Burya uko umusemburo wa Esitorogeni ugabanuka mu mubiri ,byongera ibyago ku mugore byo gufatwa n’indwara z’umutima ,bikaba ari byiza ,uko winjira mu bihe bya Menopause gukaza ingamba zo kwirinda indwara z’umutima harimo:gukora siporo bihoraho,kwitwararika mu mafunguro yawe,kubungabunga ibiro byawe ku kigero cyiza.
2.Koroha kw’amagufa bigatera uburwayi bwa Osteoporosis
Buryo iyo umuntu yinjiye mu bihe bya Menopause bituma amagufa ye atakaza gukomera bityo bikaba byakoroha ko yavunika ndetse amagufa si ukoroha gusa no mu mubyimba aragabanuka Bone density)
3.Kunanirwa kugenzura neza uruhago
Kubera menopause ,inyama zo mu matako ndetse n’inyama zifunga uruhago rwinkari(urinary sphincter) zicika intege bityo umuntu akaba ashobora kwinyarira byoroshye bikanamugora gufunga inkari umwanya munini
Nanone ashobora guseka ,gukorora no guterura ibintu akibuka inkari zamucitse ako kanya.
4.kumagara mu gitsina no kugabanuka k’ubushake bwo gutera akabariro
Iyo uri mu bihe bya Menopause utakaza ububobere mu gitsina ndetse akenshi wanakora imibonano mpuzabitsina ukababara
Bikaba ari byiza gukoresha amavuta yabigenewe mu gihe wifuza gutera akabariro
Izindi nkuru wasoma:
Imyitwarire 4 iranga umukobwa uzavamo umugore mwiza kandi uzubaka urugo rugatera imbere
OMS ivuga ko umugore umwe ku bagore batatu akorerwa ihohoterwa
Ibyo umugore utwite agomba kwitaho ndetse n’imyitwarire asabwa kugira
Inkingo zihabwa umugore utwite