Umusomyi wacu yatwandikiye atbuwira inkuru anadusaba inama y’uburyo yacika ku ngeso yo kwikinisha none byaramunaniye kubireka
Yagize ati” Ubwo nari mu mwaka wa mbere kaminuza ,njye n’abagenzi banjye twabanaga twakundaga kureba amafoto n’amashusho y’urukozasoni kenshi iyo twabaga tutari kwiga arinko muri weekend cyangwa nyuma y’amasomo
Akomeza agira ati .iyo namaraga gutandukana nabo nakomezaga gutekereza kuri ayo mashusho ndetse nibyo twabonye bakoramo ,muri uko kubitekereza byatumaga numva nshatse gukora imibonano mpuzabitsina cyane ndetse nkumva mbonye uwo tubikorana namufatirana ako kanya.
Ati nakomeje gusura izo nshuti zanjye ,noneho nkabisabira ko twareba ya mashusho ,kubera ko nari namaze gutwarwa nayo ndetse numvaga muri njye nahora nyareba
Irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina ryakomeje kwiyongera kandi nta nshuti y’umukobwa nagiraga ngo tube twaryamana ,ibi byatumye rero nshaka uburyo nasogongera kuri ubwo buryohe nabonaga muri ayo mashusho bituma ntangira urugendo rwo kwikinisha
Nikinishije bwa mbere nmva ni byiza ,nongera ubwa kabiri bikomeza kuba bityo ,maze mba ndatwawe ku buryo natangiye kujya nikinisha kenshi gashoboka no ku munsi nka gatatu buri uko nabonaga akanya ndi njyenyine
Byatangiye no kujya nsohoka mu ishuri nkajya mu bwiherero nkatangira kubikora ,muri make byampinduye imbata n’umucakara wabyo ku buryo bukabije.
Narize ndarangiza ariko bigoranye ,dore ko nyuma yo kubikora natangiye kuba umuswa ,no gutsindwa bya hato na hato kuko sinari nkibonera umwanya uhagije amasomo ,nahoranaga umunaniro ,umutwe undya ,ndetse nkakunda no kwibagirwa.
Nyuma yo kurangiza kwiga nabonye akazi keza ariko ingeso yanjye irakomeza sinayicikaho,naje kubona umukunzi ndamwishimira ndetse dutangira gukundana
Ubwo twari tugiye gutera akabariro biranga mbura ubushake ariko najya kwikinisha bukaza ku bwinshi ,ubundi hari n’igihe twabigeragezaga bigakunda ariko nkahita ndangiza ako kanya ,nkaba nkeka ko byose byatewe nuko nikinishije cyane,
Nagerageje kubireka byarananiye ,niha intego zo kubireka bikananira bityo ndashaka ko mumpa inama zanyu rwose ndumva nirambiwe ,iyo ntekereje mba numva ari n’igikorwa cy;’ubugwari.
Andika muri comment icyo wumva wabwira uyu musore wokamwe ningeso yo kwikinisha
Izindi nkuru wasoma:
Zimwe mu ngaruka nziza zo kwikinisha ku mubiri
Ingaruka ziterwa no kwikinisha n’uburyo wabicikaho
Uko wacika ku ngeso yo Kwikinisha
[…] Aragisha Inama:Yokamwe n’ingeso yo kwikinisha none byaramunaniye kubicikaho […]
ReplyDelete[…] Aragisha Inama:Yokamwe n’ingeso yo kwikinisha none byaramunaniye kubicikaho […]
ReplyDelete