Amafunguro umubyeyi afata agira uruhare rukomeye mu miremerwe y'umwana uri mu nda ndetse akagira n'ingaruka nyinshi mu mikurire ye by'igihe kirekire ,ndetse bikaba binagira ingaruka mu bwenge bwe mu gihe abaye mukuru
Ni byiza kwibanda ku mafunguro y'umwimerere kandi akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye ndetse ukagira n'amafunguro ukwiye kwibandaho by'umwihariko.
Ni byiza kwibanda kuri aya mafunguro ,mu gihe wifuza gutwita byibuze mbere y'ukwezi niba wifuza gutwita ndetse na nyuma yo gutwita ukayakomeza.
1.Imbuto n'imboga
Imbuto n'imboga zikungaye ku mavitamini atandukanye ndetse zikaba zinakize ku myunyungugu itandukanye ,umubiri w'umubyeyi ukeneye.
2.Ibinyamasukari
Ibinyamasukari ni byiza cayne ku muntu wifuza gutwita ndetse ni byiza ko kimwe cyua kabiri cy'amafunguro ufata kiba kigizwe n'ibinyamasukari
Muri ibyo binyamasukari harimo :Ibinyamafufu,ibijumba ,ibirayi ,imyumbati ,ibigori n'ibindi...
3.Ni byiza kugabanya ibiryo byakorewe mu nganda
Ibiryo byakorewe mu nganda ,ahanini bikunze gutakaza umwimerere wabyo bikaba ari byiza kutabyibandaho kenshi ku mafunguro yawe ya buri munsi.
4.Ibiryo bikungahaye ku maproteyine
Amaporoteyine afasha mu mikurire y'umwana uri mu nda ,ahanini poteyine tuzisanga mu binyamisogwa nk'ibishyimbo ,Soya nibindi ndetse tukanazisanga mu bikomoka ku nyamaswa harimo inyama n'amagi.
5.Ibinyamavuta
Amavuta ni meza cyane niba wifuza gutwita ariko ukibanda cyane cyane ku binyamavuta byiza ,cyane cyane ugakoresha amavuta akomoka ku bimera.
6.Fiber
Fiber zikomoka ahanini ku mboga ndetse nibizikomokaho ndetse n'imbuto ,zikaba ari byiza kuzibandaho mu mafunguro yawe ya buri munsi
Mu gihe wifuza gutwita ni byiza kwirinda ibintu byongerewemo amasukari menshi ,ibiribwa byanyujijwe mu nganda,kwirinda ibiryo byongerewemo umunyu mwinshi ,
Izindi nkuru wasoma:
Ibyo wamenya niba wifuza gutwita kandi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida
Uburyo wakoresha ukagena igitsina cy’umwana wifuza kubyara
Ni ryari bavuga ko inda yabaye urubura?,Ese byaba biterwa niki ? Sobanukirwa na byinshi
[…] Amafunguro ukwiye kwibandaho mu gihe wifuza gutwita na nyuma yo gutwita, akaba yafasha umwana n’um… […]
ReplyDelete[…] Amafunguro ukwiye kwibandaho mu gihe wifuza gutwita na nyuma yo gutwita, akaba yafasha umwana n’um… […]
ReplyDelete