Umugabo amateka yirengagije ,Joseph Laroche ,umwirabura umwe rukumbi waguye mu mpanuka ya Titanic


Joseph Philippe Lemercier Laroche ni umwirabura ukomoka mu gihugu cya Haiti wapfiriye mu mpanuka ya Titanic ariko itangazamakuru ryo muri ibyo bihe rikaba ritaramuvuzeho ahanini bishyingiye ku buryo abirabura bafatwaga.





Joseph Laroche yavukiye muri Haiti mu mwaka wa 1885 mu kwezi kwa 5 tariki ya 26,mu muryango udakize cyane ,akaba yari yaragize amahirwe yo kwiga,akaba yari yarize Engineering





Ku myaka 15 ,ababyeyi be bamwohereje mu gihugu cy’Ubufaransa kwiga ,yiga  ibijyanye na Engeneering,mu gace ka Beauvais mu Bufaransa.





Nyuma yo kurangiza yabengutse umufaransakazi  Witwaga Juliette Lafargue bahita banashyingiranwa ,kubera ivangura rishyingiye ku ruhu ryari mu Bufaransa ntiyabashije kubona akazi.





Ahubwo we n’umugore we ndetse n’abakobwa babiri bibarutse baje kuguma kwa Sebukwe  ,aho bakoraga mu mirima y’imizabibu ndetse bakamufasha no kwenga imivinyo.





Joseph Laroche  yaje kurambirwa gutungwa na Sebukwe ,we n’umugore we Louise baje gufata umwanzuro wo kujya ku ivuko muri Haiti,kubwo amahirwe  Sewabo  wa Joseph yari Perezida mu gihugu cya Haiti witwaga Cincinnatus Leconte yamushakiye akazi ko kwigisha ,imibare  muri kaminuza .





Ubwo uyu muryango witeguraga kujya muri Haiti nibwo Titanic yari ikimara gukorwa ,barimo bategura urugendo rwayo ,ndetse amatike yo kuyigendamo barimo kuyagura ku bwinshi ,kuri uyu muryango wa Joseph byari agatangaza ndetse nabo bari mu baguze amatike ya mbere yo mu myanya y’icyubahiro.





Joseph n'umuryango we foto internet




Byaje kugaragara ko Louise atwite (Umugore wa Joseph)  ndetse hariho n’amabwiriza ko abana bato bari mu bwato bagomba kuguma mu myanya yabagenewe ,ibi byatumye  Joseph na Louise bahindura amatike bagura ayo mu myanya isanzwe (second class ticket ) kugira ngo babashe kugendana n’abana babo





Tariki ya 10 ukwezi kwa kane 1912 ,Uyu muryango nibwo wakandagiye muri Titanic ,bayifatiye ku cyambu cya Cerbourg, aho yari ije gufatira abagenzi bari mu bufaransa.





I saa tanu z'ijoro niminota mirongo ine (11:40)  tariki ya 14 ukwezi kwa kane 1912 ubwo bari bamaze iminsi itatu mu bwato ,ubwato bwa Titanic bwasekuye ikibuye cy’urubura cyari mu mazi ndetse buhita bwangirika ,amazi atangira ku bwinjira.





Umuyobozi w’ubwato bwa Titanic yahise atangaza ko ubwato bwangiritse ndetse ategeka ko abagore n’abana bashyirwa mu twato duto tw’ubutabazi twari muri Titanic





Ako kanya Joseph Laroche  yahise afata ibintu by’agaciro bari bafite abikubita mu mufuka w’umugore we ,hanyuma mu gahinda kenshi asezera ku muryango aribo Umugore we Louise n’udukobwa twe tubiri ndetse n’undi mwana wari mu nda ,





Ubwo Louise n’abana bashizwe mu twato tw’ubutabazi byihuse ,naho umugabo  Joseph Laroche  asigara muri Titanic kimwe n’abandi bagabo muri iryo joro Titanic yarimo ishwanyagurika ,imiborogo n’amarira byumvikana hose ndetse nta cyizere cyo kubaho cyaharangwaga





Abarokotse iyi mpanuka bagiye bavuga kuri aya makuba n’imimerere barimo ,ukimva birenze ubwenge bwa muntu .





Joseph Laroche yasigaye muri Titanic ndetse anayipfiramo ,ku bw’amahirwe make umurambo waje no kubura kugeza ubu ntabwo yigeze ashyingurwa.





Umugore wa  Joseph Laroche yaje  gutabarwa n’ubwato bundi bwa Carpathia  mu itondo tariki ya 18 ukwezi kwa kane nibwo bwabagejeje ku cyambu cya New York  ariko kubera ko nta muntu wo muri Haiti wari waje kubasanganira ,uyu mufaransakazi we n’abakobwa be babiri bisubiriye mu bufaransa .





Louise ,umugore wa  Joseph Laroce yaje kwibaruka umwana w’umuhungu ahita anamwita Joseph mu rwego rwo guha icyubahiro umugabo witabye Imana.





Mu mpanuka ya Titanic abantu bagera ku 1500 bayipfiriyemo , naho abagera kuri 705 gusa  nibo babashije kurokorwa.





Titanic yasize agahinda n’mubabaro mwinsi mu bantu ndetse iyi mpanuka ya Titanic ni imwe mu mpanuka zahitanye abantu benshi ku isi ,yasize imfubyi n’abapfakazi hose ndetse hari n’imiryango yazimye kubera iyi mpanuka.





Hari amazina akomeye muri icyo gihe yaguye muri iyi mpanuka aha  twavuga nka





1.John Jacob Astor IV





Jacob Astor iv yari umushoramari  w’umunyamerika ariko afite inkomoko mu budage ,yari umutunzi kabuhariwe aho  yari yarakuye imari ye mu myubakire y’amazu





Jacob yapfuye afite imyaka 47 ,akaba yari umwuzukuru wa John Jacob Astor washinze ikigo na Hoteli ya Waldorf Astoria muri New York





2.Benjamin Guggenheim





Benjamin yari yararazwe ibirombe by’amabuye y’agaciro ndetse yari umukire rutura .





3.Isidor Straus





Isidor yari umushoramari ndetse yari afite icyitwa Macy department store ,ikigo cy’ubucuruzi ,akaba yarapfanye n’umugore we Ida.





4.Thomas Andrews





Akaba yari umuhanga  wafashije kubaka titanic ,ndetse nawe yayiguyemo. Muri Titanic harimo abantu benshi batandukanye bakomokaga mu miryango y’abaherwe no miryango y’ibikomangoma kubera akenshi kugira ngo wigondere itike yo kujya muri Titanic ntibyari ibya buri wese


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post