Ubujyanama buhoraho bujyana gufata imiti neza ,kubahiriza gahunda za muganga, kwitabira Rendez Vous ahabwa n’ibindi.
Bumwe mu bujyana umurwayi wa Asima ahabwa
1.Kumenya ikintu cyose gituma Asima ihaguruka
Kumenya Allergen yawe ituma asima yawe ikanguka ni byiza kuko bituma ucyirinda ,buri muntu wese agira ikintu gikangura asima ye ndetse kikaba gishobora kwirindwa ndetse no gufata ingamba zo kuyirinda birakorohera iyo ukizi.
Dore bimwe mu bintu bitera asima
1.Umukungugu
2.ifu
3.Imyotsi yanduye
4.Ubwoya bw’inyamaswa
5.Ubukonji
6.Itabi
7.Impumuro zikaze
8.nibindi ….
2.Kwirinda kunywa itabi
Ku muntu urwara asima. kunywa itabi ninko kwiyahura ,iriya myotsi iva ku kunywa itabi yangiza ibihaha ,uko byagenda kose umuntu urwara asima agomba no kwirinda kwegerana n’umuntu uri kurinywa cyangwa kugera ahantu barinywereye imyotsi itarahashira.
3.Kwirinda ubukonje
Ubukonje ni kimwe mu bintu bituma asima ikanguka ,ni byiza komenya kubwirinda ,wambara ibintu bishyuha,kurara mu nzu ishushye ,kwambara Furari ,nibindi..
4.Kwikingiza no gukingiza abana urukingo rw’ibicurane byo mu bwoko bwa Influenza n’umusonga
Kwikingiza ubu burwayi bikongerera amahirwe menshi yo kudafatwa na Asima ndetse bikonerera n’umubiri wuwaruhawe ubudahangarwa
5.Kugira isuku no kwirinda indwara z’ibicurane
Ku murwayi wa Asima by’umwihariko aba agomba kwita ku isuku ye ndetse akirinda akanagendera kure umuntu wese urwaye ibicurane
Gukaraba intoki9 kenshi bituma ukura ku ntoki mikorobi zatuma asima ihaguruka kandi bikanakurinda izindi ndwara zaturuka ku mwanda
Izindi nkuru wasoma:
Byinshi byagizwe ubwiru ku muti wa Favipiravir wifashishwa mu kuvura indwara ya Covid-19
Ni kigero kingana iki uburwayi bwa COVID-19 bwangiza ibihaha by’umuntu wayirwaye akaremba?Imbonerahamwe igereranya inkingo zitandukanye za Covid-19
6.Kwirinda kubana n’amatungo
Ubwoya bw’amatungo ni kimwe mu bintu bituma asima ikanguka iyo ubuhumetse ndetse umwanda w’amatuno nawo ushobora kuba intandaro yo gufatwa na Asima kuri bamwe
7.Kunywa imiti neza no kumenya gukoresha udukoresho tuvura asima
Kimwe no kubundi burwayi ni byiza gufata imiti neza ndetse ukanakurikiza amabwiriza yose abaganga baguha kuko bifasha gukira vuba no gutuma imiti ikomeza kukuvura ubwo burwayi
8.Kwirinda umubyibuho ukabije
Umubyibuho ukabije uzana n’ibibazo biytandukanye mu mubiri harimo n’uburwayi bwa Asima bityo ni byiza ,kubungabunga ibiro byawe ,ukora imyitozongororambiri ihagije ,kumenya amafunguro ufata no kwirinda ibinyamavuta .
Asima ni uburwayi busaba kubwitondera no gukurikiza amabwiriza uhabwa ,iyo ubikoze nkuko ubisabwa ,ubana n’uburwayi bwa Asima ntacyo buhinduye ku buzima bwawe ariko iyo utabikurikije burakuzahaza ndetse bugatuma ushobora no gutakaza ubushobozi bwo gukora imirimo ya buri munsi