Ikinyamakuru mpuzamahanga cya BBC kimwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Ghana byatangaje ko bidasubirwaho ,urukiko rwategetse ko abari bitabiriye imyigaragambyo yo guharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina(abatinganyi) bafungurwa ako kanya .
Aba batinganyi bafunzwe mu kwezi kwa gatanu ,ubwo bari bitabiriye imyigaragambyo yo gusaba ko bahabwa uburenganzira ,ubushinjacyaha bukaba bwafashe umwanzuro wo gushyigikira ko bafungurwa nyuma yao bavuze ko nta bimenyetso bihagije byatuma bakomeza gufungwa.
Mu gihugu cya Ghana ,amategeko yahoo ntiyemera ubutinganyi ,umuntu wese ufatiwe mu bikorwa byo gutingana ahanishwa igihano cyo gufungwa kugera ku myaka itatu.
Inkuru bijyanye :
Ariko amategeko nta hana umuntu Uharanira uburenganzira bw’abatinganyi ,ni muri urwo rwego ,urukiko rwaho rwafashe umwanzuro wo gufungura aba bagera kuri 21 kuko nta bimenyetso bigaragaza ko bakoze ubutinganyi ahubwo icyo bakoze ni uguharanira ko bwakwemerwa kandi byo ntibihanwa n’amategeko.
Mu bihugu,byinshi bya Afurika ,amategeko ntiyemera ishyingiranwa ry’abatinganyi ndetse bikaba byakugeza mu rukiko .hari n’abayobozi batandukanye muri iki bihugu bagaragaje ko banga ubutinanyi urunuka.
Mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ntabwo amategeko ahana abakora ubutinganyi , Ariko nabwo ntiyemera ishyingiranwa ryabo
Mu bihugu duturanye nk’u Burundi ,amategeko yahoo nayo ntiyemera ishyingirwa ry’abatinganyi no gukora imibonano ku bahuje igitsina ,amategeko yaho agena igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’imyaka abiri.
Izindi nkuru wasoma:
Ibimenyetso mpuruza ku ndwara ya Stroke
Ibimenyetso mpuruza 7 byakwereka ko urwaye impyiko
Impamvu zitera urupfu mu gihe cyo gutera akabariro,