Twifashishije ubushakashatsi bwakozwe butandukanye bukaza kwandikwa mu binyamakuru no mu bitabo bitandukanye ,havuzwe byinshi biha ubushobozi ntagereranwa inyonyi bwo kuguruka ikogoga ikirere
Ubu bukaba ubushobozi bwahoze bwifuzwa na mwene muntu kugeza aho Wright Brothers batangiye umushinga wo kuguruka bifashishije imashini bari bikoreye ,nyuma y’amagerageza atandukanye n’ubushakashatsi butandukanye bujyana n’iterambere hakozwe indege ya mbere ubwo muntu aba abonye yari yabuze bwo kuguruka .
Burya inyoni mu miterere karemano yazo niyo iyiha ubushobozi bwo kuguruka no kogoga ikirere nta mbaraga biyisabye zihambaye ,muri iyi nkuru turakuvira imuzi ibana inyoni ikoresha kugira ngo ibashe kuguruka.
Inyoni ibanga zikoresha kugira ngo zigire ubushobozi ni ukugira .amababa yorohereye kandi akomeye ,kugira umubyimba wiburungushuye worohereza imbaraga z’umuyaga ndetse n’imikaya yo mu gatuza kazo ikomeye ku buryo ibasha gukoresha amababa nta ngorane kandi bitayinaniza.
Dore mu buryo burambuye ibintu bituma inyoni zigira ubushobozi bwo kuguruka
1.Kuba zitaremeye ,zifite umubyimba muto n ‘amababa yorosye ataremeye kandi ataremeye
Buurya kuba zigira umubyimba muto ndetse n’ibiro bike bizorohereza kuba amababa yazo mu gihe akubise ku muvuduko munini aita aziterura zigafata ikirere . iri hame akaba ariryo n’indege zikoresha.
2.Umunwa usongoye kuriya uteye aho kugira amenyo n’urwasaya
Burya inyoni ,uriya munwa wazo utuma zitaremera kandi biatuma zogoga ikirere mu buryo buzoroheye
Bibaye ngombwa uriya munwa uhindura imiterere ugasa n’ubwase gato hari ubwoko bw’inyoni bwahita butakaza ubushobozi bwo kuguruka.
3.Igufa ryazo ryo mu gatuza kandi rigari
Iri gufa ryo mu gatuza kazo rizifasha kugiraho imikaya myinshi kandi ikomeye ishobora gukoresha amababa neza no gutuma inyoni iyazunguza biyoroheye.
4.Amagufa ataremereye
Burya amagufa y’inyoni aba arimo ubusa imbere icyo twakwita nka vide cyangwa umwenge imbere yayo utarimo ikintu.
5.Amababa
Burya amababa yorohereza inyoni kuguruka no gufata ikirere biyoroheye
6.Igihimba cyayo n’umutwe bitereye ku gisa n’umurono umwe
Burya imiterere yo kuba umutwe n’igihimba biteye ku murongo umwe usa n’ugororotse biyifasha kubona imbaraga zo kugenda mu muyaga no gukoresha imbaraa z’umuyaga ku nyungu zayo ,iri hame rikaba ryifashishwa no mu gihe bakora indege
7.Igikanka gikomeye
Igikanka cyinyoni kiba kigizwe n’amagufa akomeye ku buryo abasha kwihanganira ubundi buremere bwayo ndetse akaba abasha utuma idashobora kwangizwa no kurushwa ingufu n’umuyaga,
Amababa y’inyoni nio ruzingiye iyo inyoni ishaka kuguruka ikubita amababa yayo ku muvuduko munini
Ibi bikayifasha kugabanya imbaraga hejuru y’amababa kandi bikongera imbaraga mu mpande zayo ,ibi bigatuma ibasha kuzamuka mu kirere ku buryo buyoroheye.
Uko amababa aba manini biyia ubushobozi bwo kuguruka no gufata ikirere biyoroheye nao iyo inyoni ifite amababa mato bisa ko ikubita amababa ku muvuduko munini kandi bikayisaba kuuruka yihuta kugira no ikomeze kuona ingufu zo kuguma mu kirere,
Iyo inyoni iri mu kirere ikaba ishaka kumanuka ,icyo ikora ni ugufungira hamwe amababa .bityo bikagabanya imbaraga
Ibyo bigatuma imanuka igacubira hasi ,ibi bikaba bitayisaba imbaraga na nke.
Muri make inyoni ifite ubushobozi bwo kuguruka ikomora ku miterere karemano yayo ndetse indee zikorwa ubu zikaba zikorwa bigana iyi miterere y’inyoni
Ikiremwamunyu cyarakataje mu kwigana ibiuruka harimo kuba harakozwe indege n’ibyogajuru bifite ubushobozi bwo kuguruka buhambaye
Ndetse muri uko kurushanwa no guharanira guteza imbere imashini ziguruka byatumye hakorwa amoko atandukanye y’imashini ziguruka harimo izi ntambara ,izo gutemberamo no kuryoshya nibindi
Izindi nkuru wasoma :
Ubusesenguzi:Ubuzima bufite intego
Abantu benshi bakeneshejwe n’ibimina byadutse bya Ujaama ,Aho ntibyaba ari Ubwesikoro?