Indwara y'ibishishi ,indwara ifata uruhu ,Dore uko wayirinda nicyo ugomba gukora niba uyirwaye


Ibishishi ni uburwayi bufata uruhu ,bubaho igihe uturemangingo tw'uruhu twapfuye noneho twahura n'amavuta aturuka ku ruhu bigafunga utwenge tuboneka ku ruhu aritwo twitwa hair follicle





Indwara y'ibishishsi ishobora gutera ubusembwa ku ruhu no gutuma umuntu yirwaye agaragara nabi bikaba bishobora kumutera ipfunwe mu bandi hari n'abavuga ko umukobwa ukoze imibonano mpuzabitsina arwaye ibishishi bihita bikira ,ariko ibi bikaba ataribyo ,ibi bikaba bivugwa n'abashaka kwihisha inyuma y'ubu burwayi kugira ngo babashe gushuka abana b'abakobwa barwara ibishishi bitewe n'ikigero cy'ubugimbi bagezemo dore ko muri icyo gihe aribwo imisemburo yiyongera ku bwinshi.





Uburwayi bw'ibishishi bushobora gufata mu maso ,mu gatuza ,mu mugongo,ndetse n'ahandi hantu ku mubiri bishobora kuhafata .





Hari impamvu nyinshi zongera ibyago byo gufatwa n'indwara y'ibishishi





1.Kuba uri mu myaka y'ubugimbi





Iyo umuntu ageze mu myaka y'ubugimbi ,ibice byinshi by'umubiri bitangira gukaanguka ndetse n'imisemburo y'ubukure ikavubugwa ku bwinshi ,ibi bikaba bishobora kuba intandaro yo gufatwa n'uburwayi bw'ibishishi haba ku bakobwa n'abahungu





2.Kunywa itabi n'inzoga





abahanga bavuga ko inzoga n'itabi bishobora kuba intandaro yo kurwara uburwayi bw'ibishishi ,ibi bikaba biterwa n;ibinyabutabire biboneka mu itabi ndetse n'impinduka inzoga itera mu mubiri.





3.Isuku nke ndetse no kwangizwa n'izuba ryinshi





ibi nabyo ni intandaro y'iyangizwa ry'uruhu ,rishobora kubyara ibibazo byo kurwara ibishishi ndetse n'ubundi burwayi bufata uruhu.





Ibimenyetso by'uburwayi bw'ibishishi





1.Kurwara uduheri twinshi cyane cyane mu gice cyo mu maso





2.Kuzana ibara ry'umukara cyane cyane ahahoze agaheri ,hanyuma nyuma yo gukira hagahinduka umukara





Inkuru bijyanye:





Akamaro ntagereanywa ko kurya ikigori cyokeje





Byinshi ku ndwara y’ibinyoro ,indwara itera kwangirika ku ruhu iyo itavuwe kare





Sobanukirwa : Indwara y’ibibembe,uburwayi bushobora gutuma utakaza intoki n’amano





Impamvu zitera ibishishi





1.Uruharerekane mu muryango





Ubushakashatsi bugaragaza ko 80% by'abarwaye ibishishi mu muryango wabo haba haragaragaye abandi babirwaye ,ndetse ahanini ugasanga biturutse ku turemangingo sano.





2.Imisemburo y'umubiri





Imisemburo y'ubukure cyangwa ikangura imyanya myibarukiro aha twavuga nka androgens ,testestrone n'indi myinshiituma umubiri ushobora kurwara ibishishi ndetse abana benshi bageze mu myaka y'ubugimbi usanga bafite ibi bibazo





3.Udukoko dufata ku ruhu





Umwanda ndetse n'utundi dukoko ,dushobora gufata ku ruhu bishobora gutera uburwayi bw'uruhu harimo n'ibishishi bikaba ari byiza kugira isuku ihagije no kwikuraho imyanda n'ibyuya bishobora gufata uruhu .





4.Imirire itaboneye





Amafunguro akungahaye ku masukari ndestse n'andi akungahaye cyane ku binyamavuta yongera ibyago byo gufatwa n'ibishishi





Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2021 bwagaragaje ko amafunguro akungahaye ku masukari ,ku bikomoka ku mata ,amashokola ,ndetse n'ibinyamavuta byongera ibyago ku kigero kiri hejuru byo gufatwa n'ibishishi.





5.imihanagayiko





Ubushakashatsi bwagaragaje ko imihangayiko yongera ibyago byo gufatwa n'uburwayi bw'ibishishi ku kigero kiri hejuru bitewe n'iminduka mu misemburo iterwa n'imihangayiko.





Uko ugomba kwitwara no kwibandaho niba urwaye ibishishi





Niba urwaye ibishishi ni ngombwa kumvako nta byacitse kandi ukazirikana ko ibishishi ari uburwayi bukira





Ni byiza kugira isuku no kwirinda kwisiga amavuta ubonye yose cyane cyane afite impumuro zikaze kuko abayarongerewemo ibinyabutabire bya kwangiza twa twenge two ku ruhu.





Kurya indyo nziza kandi yifitemo ibinyamavuta bike kandi ukirinda kwirirwa urya ibinyamasukari nka amashokola n'ibindi .





Gukoresha imiti isigwa ku ruhu wandikiwe na muganga gusa ndetse ukanirinda nibyo abantu batabifiteho ubumenyi bakubwira gukora ngo byakuvura.





Kwirinda ko izuba rya kwangiza uruhu ,urihunga cyangwa ugakoresha amavuta yabigenewe arinda uruhu.





Izindi nkuru wasoma:





Ibiribwa ukwiye kwirinda bishobora gutera ibisebe byo mu gifu no mu mara





Byinshi ku mpeta ishirwa mu gitsina mu rwego rwo kwirinda agakoko gatera Sida





Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post