Muri iyi minsi aravuwa iyibwa ry’amakuru no kumviriza telephone zacu binyuze kuri porogaramu ya Pegasus yakozwe n’abanyaisiraheli,ikaba ari porogaramu ineka umuntu binyuze kuri telephone mu buryo bw’ibanga
Burya telephone iyo ariyo yose ishobora kwibwa amakuru cyane cyane izi zizwi nka Smartphone ,zo kuzinjira no kuzidahamo amakuru biroroshye ku buryo bidasaba ubuana buhanitse
Telephone za Iphone na Blackberry zari zari hagazeho ku kuba zitakwinjirirwa byoroshye ariko mu nkuru yateje saga mu itangazamakuru mpuzamahanga byatangajwe ko nubwo bwoko bwayo matelephone ,Pegasus ifite ubushobozi bwo kuyinjirira .
Bwana Edward Snowden umuhanga mu ikoranabuhanga wakoreye ikio cya NSA cy’abanyamerika ndetse akabasha kubiba amakuru menshi
Ayo makuru yibwe nawe niyo yabashije utakaza ku mugaragaro ko ibihugu byumviriza abantu ku matelephone ndetse bikiba amakuru ari kuri izo telephone ,aha twavuga ,messae ,emails,chat zo ku mbuga nkoranyambaga nandi menshi
Ni muri urwo rwego Edward Snowden yifashishije ubumenyi kuri mudasobwa ndetse n’uburyo yabonye tunekwa ku byuma by’ikoranabuhanga yagiriye abantu inama zikurikira kugira no birinde kunekwa no kumvirizwa ndetse no kuba bakwibwa makuru ,
1.Mu gihe uguze Telephone nshya,Guca inzira za micro na camera ugakoresha Ecouteur gusa mu gihe witaba cyangwa uhamagara
Ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru Edward yatangaje ko bisa naho bidashoboka telephone yo mu bwoko bwa Smartphone wayirinda kwinjirirwa ahubwo icyo ukora ari ukugabanya ingano yibyo bumviriza nibyo bakwiba
Yavuze ko ari byiza guca inzira za kamera na Micro kuko zifashishwa mu ku kumviriza no kuba bafata amashusho yibyo urimo mu gihe winjiriwe kandi ibi bigakorwa utanabizi.
Ni byiza ko ukoresha ecouteur cg eadpone mu gihe ukoresha telephone kuko bituma utumvirizwa kandi ukirinda kubika ibintu byawe by’ibanga kuri telephone
2.Gukoresha password zikomeye ku byuma by’ikoranabuhanga cyane cyane mudasobwa na telephone
Ni byiza Gukoresha password zigizwe n’imibare ndetse n’ibimenyetso bigoye gufindura kuko birinda ko umuntu wese atapfa ku kwibira amakuru ndetse no gufungisha buri kantu kuri telephone kose password.
Edourd agira abantu ukoresha udupurogaramu dushobora guhindura ibimenyetso by’amajwi aribyo bita Encryption .utwo duporogaramu tukaba tubasha guhindura amajwi ku buryo bitoroshye kuyumviriza keretse hakozwe ibyitwa decryption bisaba ubumenyi buhambaye.
Inkuru bijyanye:
3.gushyira ljambo ry’ibanga ku bubiko bwose ufite yaba hard disk na Flash Disk kandi ugakora ku buryo gusyiramo imibare itariyo bihita bisiba amakuru ariho
Edward snowden avuga ko byorohera aba Hackers guhuzahuza imibare kugira ngo barebe ko bavumbura imibare ifungura ahantu ,bikaba ari byiza gukoresha porogaramu ishobora guitar isiba ibiri ku bubiko bwawe mu gihe bwinjiwe ari byo bita Self-destruction software.
4.Gukoresha ibyitwa two factor autentification
Ubu ni uburyo bwo gukoresha password ebyiri kugira ngo ubashe gufungura mudasobwa cyangwa telephone ,
Umu hacker aanini kugira ngo agere ku makuru yawe bimusaba kumenya izo password cyangwa akaba yakora mu ntoki ze ku gikoresho kugira abe yagishyiramo ibyagereranwa na virusi byatuma akwinjirira.
5.Kwirinda gukoresha imbuna zihurirwaho na rubanda nyamwinshi nka facebook ,Twitter nizindi
Edward avuga ko ahanini ibio by’ubutasi bikoresha izi mbua kugira no bibashe kwinjirira abazikoresha no kubiba amakuru ,
Ni byiza gukoresha izi mbuga mu bwitonzi no kwirinda gufungura Link woherezwa zose.
6.Gukoresha uburyo bwa Tor nka Browser yawe
Tor bivuga The Onion Router ikaba ari uburyo bwo ukoresha internet Browser ,Tor ikaba yariswe gutyo bishyingiye ku mutekano itanga ao bioye kwinjirira umuntu uyikoresha
Uko igitunguru kigira utu layer twinshi kugira ngo ubashe kugera imbere yacyo nuko na Tor ioranye kuyinjirira ,ninzeo z’ubutasi nka FBI na CIA ntabwo zifite ubushobozi bwo kuyinjira ,
IZindi nkuru wasoma :
Ibintu byagufasha gukesha uruhu no kongera ubwiza wifashishije ibintu kamere
Amateka y’ikirunga cya Nyamuragira na Byinshi wakimenyaho ,ikirunga kitigeze kizima