Muri iyi minsi harimo kuvugwa amakuru atandukanye ajyanye n’uburyo gahunda ya Pegasus ,ikoreshwa mu kumviriza Telefone ndetse no kwiba amakuru atandukanye ku bikoresho bikoresha Murandasi
Uko iterambere rigenda ritera imbere niko abahanga n’ibigo bikomeye by’ubutasi biaranira kumenya amakuru ya buri wese ndetse naya yandi umunt yakwita amakuru y’ibana ni muri urwo rwego hakozwe Porogaramu za mudasobwa nyinshi ziamije kwiba amakuru ya rubanda no kumviriza amatelefone yabo ndetse no gukusanya andi makuru yose harimo za inyandiko ,amavidewo ,amafoto n]ibindi ,,,
Ni muri urwo rwego ,akozwe aunda ya Pegasuss,iza iyoboye izindi mu kuneka no kwiba amakuru ku buryo bw’ibana nyiritelefone atabashije kumenya ko yinjiriwe ,ibi byose bigakorwa byitirirwa kurwanya ubwihebe ,gukumira ibyaha no kurinda umutekano w’igihugu .
Mu idosiye ndende yatangajwe byavuzwe ko ibihugu bitandukanye byifashishije iyi porogaramu mu kuneka abatavugarimwe nabyo ,aha hakaba haravuzwemo n’u Rwanda .
Ubundi Pegasus ni iki ?
Pegasus ni gahunda ya Mudasobwa yakozwe n’ikigo cya NSO Group cy’Abayisiraheli,ikaba ari porogaramu mu za mbere mu kuneka no kwinjirira amatelepone mu buryo bw’ibanga rikomeye ,ku bwoko bwose bwa telephone waba ufite barakwinjirira baatwara amakuru yawe utanabizi
Bivugwa ko nta buryo buhari kugeza ubu bwatuma Pegasus itagera muri telephone yawe ,icya mbere ni ukuba ukoresha telephone igezweho ya Smartphone yaba iyo mu bwoko bwa Android cyangwa Ios ni ukuvuga telephone za Iphone cyangwa izikoresa indi sisitemu nka Blackberry. ,
Porogaramu ya Pegasus ifite busobozi bungana iki ?
Porogaramu ya Pegasus ifite ubusobozi bwo kwiba amakuru ku bikoresho byose bikoresha ikoranabuhanga byaba Mudasobwa ,Telefone ubwoko bwose ,ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora guhuzwa na Murandasi.
Pegasus yifashishwa mu kumviriza telephone ,gusoma ubutumwa bugufi ,kumenya aho umuntu aherereye ,kwinjirira password zikoreshwa ahantu hatandukanye ,igikoresho cyinjiriwe ,gishobora gukoreshwa camera na Recorder yayo nyirubwite atanabizi,
Pegasus yamenyekanye muri rubanda mu mwaka wa 2018 ,ubwo yageragejwe gushyirwa mu matelefone ya iphone bikananirana bityo bituma bikekwako hari amaporogaramu ari kwiba amakuru no kumviriza amatefone.
Uko igihe cyagiye kigenda Ikigo cya NSO Group cyagiye kivugurura Pegasus kugeza aho kwinjira muri BlackBerry na Iphone byabaye nk’umukino w’abana
Tariki ya 23 kanama 2020 ,ikinyamakuru cya Haaretz cyatanaje ko Software ya Pegasus yagurishijwe kuri Leta zunze ubumwe z’abarabu ,hagamijwe kumviriza no kuneka abanyamakuru ,abaharanira ubwiene bwa muntu ,abatavugarumwe n’ubutegetsi ndetse n’abanyapolitiki bava mu bihugu by’abanzi.
Ni gute Pegasus igera muri telephone yawe ?
Iyo telephone yawe bakeneye ko inekwa na Pegasus iyo telephone ihinduka (target telephone )ibyo bikaba bituruka ku busabe bw’igihugu cyifuza kuneka uwo muntu ,
Hanyuma Pegasus yoherezwa kuri Telefone yawe biturutse ku kuba wakohererezwa link ,video ,ubutumwa bwamamza n’ibindi,hanyuma wakanda kuri ubwo butumwa ihita igera muri telephone ako kanya .
Nanone nyuma yo gutarwa mu mwaka wa 2018 ,NSO Group yavuuruye porogaramu yayo ku buryo basobora kohereza pegasus nta butumwa namba wakiriye ,ibi bikaba bikiri ubwiru uko bikorwa ndetse bikaba binagoranye kumenya uburyo wabyirinda
Ubushakashatsi bwakozwe na abahanga ba Karspersky Lab batanaje ko Pegasus yinjizwa muri Telefone za Android mu buryo bworoshye nko kuzimya Buji ,ndetse bavuga ko no mu yandi matelefone naho yinjizwamo nka Ipone iri hejuru ya Ios 14
Iyo Pegasus yageze muri telephone yawe ,nta makuru y’ibana uba ugifite yose aba yageze ku karubanda ndetse bakaba bashobora gukoresha telephone yawe uko bishakira utanabimenye .
Pegasus ikoze ku buryo ishobora kwisenya ubwayo mu ie bibaye ngombwa ,kugira ngo ibashe gusibanganya ibimenyetso cyane cyane bikaba bikorwa iyo hashize iminsi 60 idauza amakuru na Server yayo.
Inkomoko y’izina Pegasus
Pegasus ikomora izina mu myizerere y’abagiriki ao Pegasus ari ikimenyetso cy’ifarasi ifite amababa ,
Abagiriki bizeraga ko Pegasus ari umwana w’ikigirwamana cya Poseidon
Pegasus kikaba cyri ikimenyetso cy’ubudapfa ikomora ku maraso ya Medusa ,Pegasus kikaba ari ikimenyetso cy’ubuhangage kugeza nubu.