Ikigo cya Leta zunze ubumwe ‘Amerika cyemeje Spiriluna nka kimwe mu bimera bishobora kwifashishwa n’abashakashatsi bayo mu rwego rwo kunoza no kongera intungamubiri mu mafunguro yabo mu gir bari mu isanzure
Nta gushidikanya iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ntungamubiri ziboneka muri spiriluna ku bwinshi ndetse zikaba ari intungambiri zidapfa kuboneka mu mafunguro yose kandi zikaba zikenewe mu mubiri cyane .
1.Spiriluna ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi zitandukanye
Amagarama arindwi yonyine ya Spiriluna dusangamo intungamubiri nka
Nka calories
Intunamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine amagarame 4.02
Ibinure byiza amaarama 0.54
Amagarama 8 y’umunyungugu wa karisiyumu
garama ebyiri z’ubutare bwa fer
amagarama 8 ya fosifore
amagarama 95 ya potasiyumu
amagarama 14 ya manyeziyumu
amagarama 73 ya sodiyumu
garama 0.7 bya vvitamini C
Spiriluna kandi tukayisangamo amavitamini atandukanye nka Thiamin ,Riboflavin,Niacin ,Folate,Vitamin B6 ,A na K
Kongera Spiriluna mu mirire yawe bituma utandukana n’ikibazo cy’imirire mibi
2.ifasha mu Kugabanya ibiro ku ba byifuza
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 bwagaragaje ko Spiriluna ifite ubushhobozi bwo kugabanya ibiro by’umurengera bitewe nuko yifitemo amasukari make ,aubwo ikaba ikize ku maporoteyine menshi.
Ibyo bikaba bituma umuntu agabanya ibiro kandi umubiri we ugakomeza kubona intungamubiri ukeneye
Bitandukanye no kugabanya ibiro ukoresheje ,ubundi buryo aho usanga umuntu umubiri we ushobora gukena no kubura izindi ntungamubiri
Bityo ibyo bituma spiriluna ari amahitamo meza kubifuza kugabanya ibiro n’abifuza kubungabunga ibyo
bafite bikaguma ku rugero rwiza
Izindi nkuru bijyanye:
Divayi itukura igisubizo ku ndwara z’umutima ,sobanukirwa n’akamaro ka Divayi itukura
Akamaro k’imibonano mpuzabitsina
3.Spiriluna ifasha mu kubungabunga ubuzima bwiza bw’urwungano ngogozi kandi ikoroshya igogorwa
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 bukorerwa kubageze mu za bukuru , bwagaragaje ko abakoresheje spiriluna ku mafunguro yabo byatumye bakomeza kugira urwungano gogora ruzira umuze
Spiriluna ikaba ifasha mu kunoza imikorere y’amara bitewe na za fibre tuyisangamo ndetse n’imyunyunuu itandukanye ifashamu igogora
4.Spiriluna ni nziza cyane ku barwayi ba Diyabete
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 ,bwagaragaje ko spiriluna ifasha mu kugabanya no kuringaniza ikiero cy’isukari mu mubiri
Aya akaba ari amakuru meza ku barwayi ba Diyabete kuko spiriluna ni inyunanira mirire kuribo ndetse ikaba ari n’umuti wabafasha guhangana n’ikibazo cy’isukari yiyongera bitunguranye.
5.Spiriluna ifasha umubiri kugabanya ibinure bibi ,bityo umuntu agatandukana n’indwara z’umutima
Ikinyamakuru cya Medica News cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016 n’ubundi bwakozwe mu mwaka wa 2013 bukorerwa ku bantu bwagaragaje ko gufata garama imwe ya Spiriluna ku munsi mu gihe cy’amezi atatu bigabanya ibinure bibi mu mubiri bityo ugatandukana n’indwara z’umutima.
6.Spiriluna ifasha kugabanya ikibazo cya Hypertension
Hypertension ni uburwayi ao umuvuduko w’amaraso uba wazamutse ukarenga ikigero kigenwe .
Spiriluna muri kwa Kugabanya ibinure bibi ,bituma imitsi itwara amaraso imera neza ,igatandukana n’ibinure bibi bya Colesterol bigenda bikitsindikamo .
7.Spiriluna ifasha mu kongerera abasirikari b’umubiri imbaraga
Abahana bavuga ko Spiriluna ari nziza cyane ku bantu bafite indwara zidakira zashegeshe umubiri aa twavuga nka Diyabete ,Sida n’izindi
Bitewe na za ntungambubiri tuyisangamo bituma ifasha mu kubaka abasirikare b’umubiri bafite integge kandi ibi bigatuma umuntu atandukana no kurwaragurika bya hato na hato.
8.Spiriluna ifasha mu kuvura no guhangana n’indwara z’agahinda gakomeye
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018,bwagaragaje ko Spiriluna yifitemo intungamubiri ya Tryptopan ,iyi Tryptopan ikaba iri mu bwoko bw’ibyitwa Amino acid, kandi Tryptopan ikaba ikorana n’umusemburo wa Serotonin
Iyo rero ufashe spiriluna bituma umusemburo wa serotonin uboneka ku bwinshi ,kandi serotonin ikaba ifasha mu kurwanya Imihangayiko,agahinda ,umubabare n’ibindi
Izindi nkuru wasoma:
Byinshi kuri Tangawizi ,umuti ntagereranywa mu kuvura indwara nyinshi
Sobanukirwa:Ubusembwa bwa Anencephaly aho umwana avuka abura amwe mu magufa y’umutwe
Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye