Acacia ubwoko bw’ikimera cyakoreshejwe nk’umuti mu kuvura uburwayi butandukanye kandi kikaba cyarakoreshwaga n’abagore nk’uburyo bwo kuringaniza urubyaro aho aho bahekenyaga imizi yacyo nibura kabiri mu kwezi .
Mu cyahoze ari ubwami bwa Egiputa Acacia yakoreshwaa mu kuvura uburwayi bwa emorroid wereranya no kumurika ,ndetse no mu mico n’ubwami butandukanye acacia wari umuti ukomeye wigonderwaga n’abami gusa .
Izindi nkuru bijyanye:
BYINSHI WAMENYA KURI CANNABIS (URUMOGI ) SOBANUKIRWA NAKAMARO KAYO MU BUVUZI
Akamaro ntagereanywa ko kurya ikigori cyokeje
Akamaro gatangaje k’umwanana ,ndetse ushobora no kwifashishwa mu kuvura uburwayi butandukanye
Ikimera cya Acacia gisobora ukoreshwa hifashishijwe ibice byacyo bitandukanye harimo imizi ,uruti ndetse n’amababi ,uruti rwa Acacia ruba ruvamo amatembabuzi aryoshye ku buryo udusimba duto tuyakunda natwo kandi tukarinda amababi ya Acacia nk’ingurane yayo matembabuzi turya aribyo bita Mutual benefit.
Dore akamaro gatandukanye ka Acacia
1.Guhekenya imizi n’amababi ya acacia bifite ubushobozi bwo kuvura ububabare
Acacia yifitemo ibinyabutabire bikora ku myakura yumva ububare mu mubiri bityo ikagabanya ububabare bwaterwa n’ikintu icyo aricyo cyose mu mubiri
Aha acacia ishobora koroshya kubabara mu gifu ,mu gihe cy’imihango ,si ibyo gusa ishobora no kugabanya kubyimbirwa.
2.Acacia ni umuti mwiza mu kuvura ibikomere no ukorwamo imiti ivura ibisebe vuba
Ubushakashatsi bwakorewe ku kimera cya acacia bwagaragaje ko yifitemo ubushobozi buhamabaye mu kuvura no ukiza ibisebe vuba .
Ibi bikaba biterwa n’ibinyabutabire bya Alkalod,glycoside, na flavoid ,Abahanga barimo kwiga neza uburyo bwo kuyikamuramo imiti ishobora gukoreshwa mu kuvura ibisebe kandi ikaboneka hose ku giciro gito.
3.Acacia ifite ubushobozi bwo kurinda amenyo no kuyarinda indwara zo mu kanwa
Acacia yongerwa mu miti ikorwa yagenewe koza mu kanwa ao acacia yongeramo ubushobozi bwo kurinda no kwica amamikorobi,
Acacia ikaba ifasha mu kurinda no kuvura uburwayi bwa Gingivitis bufata ishinya .
4.Acacia yifashishwa mu kugabanya ibinure mu mubiri
Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 120 aho bahabwaga garama mirongo itatu ku munsi ,bwagaragaje ko ifite ubushobozi bwo kugabanya ibinure ku kigero gishimisgije
Bityo ikaba ari amahitamo meza ku muntu wifuza kugabanya ibiro by’umurengera .
5.Acacia ivura inkorora no gusarara
Guhekenya Acacia ukamira amazi yayo bivura inkorora ndetse bikanavura gusarara
Amazi ya Acacia iyo ageze mu muhogo afasha kuhasukura ndetse akanafasha gusohora ibyitwa mucus bityo inkorora ikagabanuka gutyo.
Izindi nkuru wasoma:
Ingaruka ziterwa no kwikinisha n’uburyo wabicikaho
Ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe wangijwe ni’nzoga