Umuhanuzi w'umunyanijeriya uzwi ku izina rya TB Jochua yitabye Imana ku myaka 57


Temitope Balogun Jochua wamenyekanye nka Porofete TB Jochua byatangajwe ko yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021 ,





Uyu muvagabutumwa Bwana Jochua yamenyekanye ku buhanuzi butandukanye yavuze kandi bugasohora uko yabivuze ndetse akaba umuvugabutumwa wamenyekanye cyane muri iki gihugu cya Nigeria ,abantu batndukanye bavaga imihanda yose no mu bihugu bitandukanye baza gukurikirana amakoraniro y'ivugabutumwa yayoboye.





TB Jochua niwe washize urusengero ruzwi nka synagogue Church of all Nations (SCOAN),uyu munsi nibwo umuryango we watangaje ko yitabye Imana ,iyi nkuru ikaba yababaje abantu bikomeye ndetse abayoboke by'umwihariko bakaba bagiye batangaje ko bashenguwe nayo ku buryo bukomeye.





BBC yatangaje ko uyu muvugabutumwa Tb Jochua yapfuye habura iminsi mike ngo yizihe isabukuru y'amavuko ye ku myka 58 ,iyi sabukuru ikaba yagombaga kuzaba kuya 12 nyakanga 2021,





TB Jochua akaba afite ipaji ya Facebook ikurikirwa n'abarenga miliyoni eshanu ,,mu kwezi kwa kane konti ye ya Youtube ikaba yarafunzwe ,bamushinja ko yavuze amagambo arimo urwango ndetse bavuga ko yanyujijeho amashusho akiza umutinganyi.





Mu makuru yagiye anugwanugwa avuga ko Tb jochua yaba yarpfuye kuwa gatandatu nyuma yo kwigisha ikoraniro akoresheje murandasi ariko bikagirwa ibanga kugeza nanubu ntiharatangazwa icyateye urupfu rwe.





Urubuga rwa Facebook rwigeze gusiba ifoto ye yagaragazaga akubita umugore urushyi bivugwa ko yamwirukanagamo imyuka mibi ,Bwana Tb Jochua akaba yari umuhanuzi ukomeye ndetse wahanuye byinshi lu mwaka wa 2020,akaba yarahanuye na bimwe mu byaranze politiki y'igihugu cye cya Nigeria.





Kubera gutangaza ibintu bikagenda uko yabivuze byatumye abantu batandukanye bamwizera ndetse abanyapolitiki n'abandi bantu batandukanye bafite inyota y'agakiza no koronka ubwami bw'ijuru buzuraga amakoraniro ye aho yabaga yateraniye hose.





Izindi nkuru wasoma:





Abantu benshi bakeneshejwe n’ibimina byadutse bya Ujaama ,Aho ntibyaba ari Ubwesikoro?Bernard Madoff wazanye ishoramari bujura ryiswe Ponzi scheme yaguye muri gereza ku myaka 82





Sobanukirwa: Indwara ya Silicosis ,Indwara y’ibihaha ifata abantu bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post