Sobanukirwa na byinshi ku umuti wa Dexamethasone uhabwa umubyeyi bigaragara ko ashobora kubyara igihe kitaragera hagamijwe gukuza ibihaha by'umwana


Umuti wa Dexamethasone ni umuti ukomeye kandi ufite akamaro gakomeye mu buvuzi bugezweho aho wifashishwa mu kuvura ,indwara z'uruhu ,mu kongerera ubushobozi ibihaha by'umwana uri munda ,kuvura indwara ya asima ,kuvura indwara z'ibihaha ,mu kuvura kubyimba ku bwonko , kuvura amaso yabyimbye ndetse no kuvura ibindi bibazo byinshi bitandukanye.





Umuti wa Dexamethasone ushobora gukorwa mu moko atandukanye harimo kuba ukozwe mu buryo bwo guterwa mu mutsi ,ukozwe nk'amavuta umuntu ashobora gusiga ku mubiri ,ukozwe nk'ibitonyanga bisukwa mu maso cyangwa ugakorwa ari ibinini.





Uyu muti wa Dexamethasone ukaba ari ingenzi cyane kuvura abagore batwite ariko bakaba bagize amahirwe make yo kubyara umwana utagejeje igihe ,uyu muti ukba uterwa uyu mubyeyi kugira ngo ibihaha by'umwana bikure kandi ukamurinda kuba yagira ibibazo by'ubuhumekero bitewe nuko kuvuka atagejeje igihe.





Umuti wa Dexamethasone utunganyirizwa n'umubiri mu mwijima ,ibisigazwa byawo bigasohoka mu mubiri unyujijwe mu nkari





Aho umuti wa Dexamethasone ukoreshwa mu buvuzi





Aho umuti wa Dexamethasone ukoreshwa mu buvuzi




1.Umuti wa Dexamethasone ushobora gukoreshwa mu gihe cyo gukura amenyo azwi ku mazina ya wisdom teeth ,bitewe nuko bigorana gukura ubu bwoko bwa ay'amenyo.





2,Ukoreshwa mu kuvura ibibazo by'ubuhumekero ,cyane cyane uburwayi butera kubyimba kw'inzira z'ubuhumekero





3.Ukoreshwa mu kuvura uburwayi bwatewe na Allergies





4.Uhabwa abantu babazwe ijisho ,nanone ushobora guteranywa n'undi wo mu bwoko bwa antibiotic ugahabwa abantu bafite uburwayi bw'amaso.





5.Umuti wa Dexamethasone ushobora guhabwa abarwayi ba kanseri bari ku miti kugira ngo ufashe umubiri wabo guhangana n'ingaruka zikomoka ku guhabwa imiti ya kanseri.





6.Nanone uyu muti ushobora guhabwa umuntu ufite ikibyimba mu mutwe ,ugafasha kugabanya kubyimba ku bwonko





7.Uyu muti wakoreshejwe kenshi mu kuvura indwara ya Covid-19 ,ariko waje kugaragaza intege nkeya .





8.Umuti wa Dexamethasone uhabwa abagore batwite ,mu gihe bigaragara ko bashobora kuzabyara igihe kitaragera hagamijwe ko ibihaha by'umwana uri mu nda bikomera kandi bikarinda uyu mwana kuvukana ibibazo by'ubuhumekero.





9.Umuti wa Dexamethasone ushobora guhabwa umuntu nyuma yo kubagwa hagamijwe kugabanya iseseme no kuruka bishobora no guterwa nuko yabazwe cyangwa bigaterwa n'imiti yahawe mu gihe yabagwaga.





Ingaruka umuti wa Dexamethasone ushobora gutera ku mubiri





1.Kubura ibitotsi





2.Kugira ubushake bwo kurya bwinshi





3.Kwiyongera mu biro





4.Kwangirika ku ruhu





5.Indwara y'agahinda





6.hypertension





7.kuruka





8.kugira inyota





9.kwibagirwa bya hato na hato





10.Umunaniro ukabije





11.kubabara umutwe





Abantu batemewe guhabwa umuti wa Dexamethasone





1.Umuntu ufite uburwayi bwa Malariya





2.Umuntu wese ufite uburwayi bukomeye





Izindi nkuru wasoma:





Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye





Divayi itukura igisubizo ku ndwara z’umutima ,sobanukirwa n’akamaro ka Divayi itukura





Sobanukirwa: Umuti wa Tramadol ugabanya ububabareB





yinshi ku ndwara y’ibinyoro ,indwara itera kwangirika ku ruhu iyo itavuwe kare


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post