Indwara yo kujojoba iterwa ni iyanirika ry’imyanyamyibarukiro mu gihe ubyara,ahanini bigashyingira ku kubyara ukiri muto cyane cyangwa kubyarira mu rugo
Umuntu ufite uburwayi bwo kujojoba ,Imyanda yoroshye n’imyanda ikomeye byose biza byivanze aho usana byose bisohokera mu gitsina
Ibi rero bigatera umunuko udashyira bitewe nuko kwikorera isuku no kwigenzura biba bigoranye cyane
Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rivua ko buri mwaka abagore bari hagati y’ibiumbi 50.000 na 100.000 bagira ikibazo cyo kujojoba mu gihe babyara.
Indwara yo Kujojoba iba yatewe n’umwenge waturutse kwiyangirika ry’imyanyamyibarukiro mu gihe ubyara ,bityo bikarema umwenge,uhuza inzira zumusarani n’inkari.
Impamzu zitera Kujojoba
1.Gukomereka mu gihe ubyara
2.Uburwayi bwa kanseri n’ubuvuzi bwarwo
3.Ingaruka zo kubagwa nabi
Ibimenyetso by’uburwayi bwa Fistula
1.Umusarani n’inkari byizana Atari ku bushake
2.Ibintu by’uruzi binuka biva mu gitsina
3.Kurwara kensi indwara zo mu muyoboro w’inkari
4.Kumva uburibwe iruhande rw’igitsina n’ikibuno
5.Kubabara mu gihe utera akabariro
Mu kuvura kujojoba nta kindi bakoresha buretse kubagwa bagasubiranya ahantu hangiritse aribyo bita Reconstructive Surgery
Nanone umuntu waize ikibazo cyo kujojoba aba agomba kuganirizwa ,kubera ko biba byaratumye ahabwa akato igie kirekire nawe akabaho ababaye
Uburyo bwo kwirinda uburwayi bwo kujojoba
1.Gutwita inda ya mbere umaze gukura
2.Kubyarira kwa mugana
3.Kwisuzumisha no ukurikiza mabwiriza y’abaganga mu gihe utwite
Izindi nkuru wasoma:
Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye
Divayi itukura igisubizo ku ndwara z’umutima ,sobanukirwa n’akamaro ka Divayi itukura
Byinsi ku muti wa Adrenaline wifashishwa mu guhembura umuntu wagize ikibazo cyo guhagarara ku mutima
Sobanukirwa:Indwara yo Kumurika