Iyi nkuru yanditswe kera cyane ndetse yaje kugira inaruka nziza ku buryo abantu babona ibintu bitandukanye ndetse no mu gushaka imibereho ya buri munsi aho umuntu ahora ateze amaso ngo ashake aho yakura amahirwe (Opportunity).
Iyi nkuru yanditswe n’umuhanga Dr Russel Herman Cornwell,akaba yari umunyamategeko ,umuvugabutumwa ndetse n’umwanditsi ,akaba yaranditse inkuru akayita Acre of Diamond ni nyuma yaho abana bakomoka mu miryango y’abakene bari bamusanze iwe bamusaba ubufasha bwo kugira ngo babone uko biga
Hanyuma aza kugira igitekerezo cyo gushinga ishuri ,abantu bose bashobora kwibonamo baba abakomeye ndetse n’abafite ubushobozi buke,nibwo yahise agira igitekerezo cyo guteura inkuru yagiye abwira abantu batandukanye mu imbwirwaruhame kugira ngo bimufashe gukusanya inkunga yo kubaka iryo shuri.
Nibwo rero iyo nkuru yavutse ikaba ifite umutwe ugira uti Acres of Diamond ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo Igikingi cyangwa Ikirombe cya Diyama iyi nkuru iragira iti
Ubwo ihihibikana ryo gushaka ubukungu n’ubukire ryari rigeze aharimbanyije nibwo abantu batangiye gushaka amabuye y’agaciro harimo Diyama ,Zahabu ,Ubutare ndetse n’umuringa ,nibwo umuhinzi umwe wari ufite igikini yororeraga mo inka ndetse akagikoreramo n’ubuhinzi yaje kumva iyo nkuru ,y’uburyo abandi bantu bari gukira byoroshye ndetse we akaba agiye gutindahazwa n;ubuhinzi n’ubworozi.
Ubwo yahise yigira inama yo kugurisha iyo sambu ye yari na nini cyane rwose ayigurishanya n’amatungo yari ayirimo hanyuma afata utwe twose ajya gushaka Zaabu na Diyama ngo abashe gukira nk’abandi ,yaragiye ajya aho abandi bashakira yibwira ko ari bubone amabuye y’agaciro bimworoheye ariko yaje kumara umwaka wose nta kintu arageraho ndetse na twa dufaranga yaratumaze
Cya gikingi yari yaragurishije cyaguzwe n’umugabo w’umuhanga waje kuvumbura ko ahubwo ariho zahabu na Diyama byibereye ku bwinshi ku buryo ariho hahindutse ikirombe kinini kandi gikize kuri Zahabu ku bwinshi .
Iyi nkuru yasanishijwe n’ubuzima bwa buri munsi aho twirirwa dushakira amahirwe ahandi kandi twicaranye nayo aho hafi,duhora twirukanka dushakisha twummvako hari aho twakura amahirwe yo kubona akazi ,gutunga amafaranga menshi ,kubona umukunzi ukwiriye ndetse no kumva ko tutakwicira inzira ahubwo twazicirwa n’abandi
Burya iyo muntu yitegereje neza ,agakoresha ubwenge bwe yahawe nuwamuhanze ,abasha gukora ibyari inzozi ndetse akagera kure atiyumvishaga ,gutekereza nta kiguzi bisaba ariko kudatekereza neza byo bigutwara ikiguzi gihambaye cyo gutakaza amahirwe yari kuzakugeza kure hashoboka.
Umuhanga Napoleon Hills yanditse mu gitabo cye Yise Think and grow Rich yaranditse ati Twagera kucyo twifuza cyose tubishatse ati ikigero cyaho tugarukira nitwe tukigena ,uyu mugabo yavuze cyane ku gukoresha imbaraga zibitekerezo maze tugashyiraho intego twifuza kugeraho,Iyo ibitekerezo bizima bihujwe n'intego nzima nta kabuza ubasha kuzigeraho.
Tugarutse kuri ya Nkuru ya Dr Cornwell yabashije gukusanya arenga miliyoni zirindwi z’amadorali ndetse abasha kubaka ishuri yifuzaga ,wa muhinzi yavugaga mu nkuru ye we yabashije kumenya ko ahahoze ariwe ariho hari haryamye ubukungu ntagereranywa yifuzaga,byatumye yicwa n’agahinda ariko ntiyaheranywe nako ahubwo yaje kubona ko amahirwe ari ahantu hose ndetse niyo zahabu iri ahantu hose yaje kugera kuri duke yari asigaranye yiteza imbere
Hari ingero z’abantu bensi bahereye ku busa bagera kuri byinshi ,hari abatangiye bakora ubuyede ,bacuruza itabi ,bacukura ubwiherero maze bagera kuri byinshi ndetse ubu bakaba ari abantu bageze heza umuntu yakwifuza
Icyo barushije abandi nuko bagize intego n’intumbero yibyo bifuza kugeraho ,burya intego ituma umenya iyo ujya ndetse ikakubera igipimo cy’intambwe n’iterambere ryawe ,iyo ufite intego uba uzi icyo uharanira ndetse uzi niyo ujya naho ugomba kunyura cyangwa ibyo ugomba gukora
Iyo udafite intego mu buzima bwawe nta terambere ushobora kugeraho,uba umeze nk’ubwato buri mu Nyanja ariko butwarwa n’amazi utamenya iyo bugana ,kugira intego nta kiguzi bisaba ,none kuberiki wabaho nta ntego ufite ?
Dore ibiranga intego nziza kandi wageraho
1.Intego ishyingiye ku bintu bifatika kandi bishoboka
Mbere yo kugena intego yawe urabanza ukienzura neza ,ukareba aho uhagaze nicyo wifuza kugeraho.
Anyuma ugafata intego yawe ushyiniye kuri bya bintu wabonye kandi ubona byahuza n’imbaraa n’ubushobozi bwawe uramutse ukoresheje imbaraga zawe zose .
2,Intego Ifite igihe ntarengwa
Ni byiza gushyiraho igihe ugomba kuba wageze ku ntego yawe kandi icyo gihe kikagenwa hashyiniwe ku buremere bw’intego wihaye \
3.Kuba yanditse kandi ushobora kuyisobanurira abandi
Kuyandika bituma utayibairwa ndetse ugahora uyireba ,ibyo biatuma udashobora kuyitezukaho ndetse bigahora bigutera imbaraga yo guhanira kuyisohoza .
4,Intego udakopeye ahandi
Ni byiza ko guterwa akanyabuabo nibyo abandi bagezeho ariko si ngombwa gukopera ijana ku ijana ibyabo ,menya ko uri wowe ubwawe ufite ibyo wifuza bitandukanye nibya bandi .
5.Intego iherekejwe nibikorwa apana inzozi
Intego nziza ni ifite gahunda y’ibikorwa ,apana iyo kugira inzozi gusa hanyuma ugategereza ibyo Uwiteka azakora ,Zirikana ko ak’I muhana kaza imvura ihise
Mu buzima ni byiza kumenya usobanukirwa n’mairwe adukikije ,tukamenya gusesengura no gufata umwanzuro uhamye mbere ,kandi nta cyiza nko gukoresha imbaraga z’ubwonko n’ubwenge ,tukabikoresha ku nyuna za rubanda nya mwinshi
Izindi nkuru wasoma:
Inkuru ibabaje y’ubuzima bwa Colonel Sanders washinze KFC(Kentucky fried Kitchen)
Impamvu zitera gusadagurika kw’inzara n’uburyo wabyirinda
Byinshi kuri Tangawizi ,umuti ntagereranywa mu kuvura indwara nyinshi
Waruziko watermelon yongera akanyabugabo
Sobanukirwa nakamaro ka watermelonAmateka y’ikirunga cya Nyamuragira na Byinshi wakimenyaho ,ikirunga kitigeze kizima