Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye


Bimaze kumenyerwa ko ,umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ,akaba akeka ko ashobopra kuba yasamye inda atari yarateguye ,yegera kwa muganga cyangwa mu mafarumasi agurisha imiti akagura utunini dutuma adasama duhabwa amazina atandukanye





Utwo tunini tukaba ari utunini dukoze mu misemburo isanishijwe niy'umubiri aha twavuga nk'umusemburo wa estrogeni na progesterone ,hari ubwoko bubiri bw'tunini aho dushobora kuba tugizwe n'imisemburo ibiri cyangwa umusemburo umwe





Ibi binini ahanini bikunze guhabwa abagore baringaniza urubyaro nka bumwe mu buryo bwo kuringaniza urubyaro ariko abakobwa badafite abagabo batubonyemo imbaraga zo gutuma badasama ariko bakirengagiza ko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ushobora kuhandurira Soda ndetse n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ,ubundi ubiuryo bwiza bwo kwirinda guterwa inda ni ugukoresha gakingirizo aho gukorera aho ukanywa utu tunini hanyuma.





Utunini turinda gusama tunyobwa mu masaha atarenze 72 ,uhereye igihe wakoreye imibonano mpuzabitsina idakingiye ,hanyuma ugafata utunini 4 ingunga imwe ,hashyira amasha umunani ukongera ukanywa utundi 4 ,ukaba wikingiye inda utateguye.





Dore ingaruka zo kunywa ibi binini





1.Guhindagurika kw'ighe wagiraga mu mihango





Cyane cyane abantu bakoresheje ibi binini bigizwe n'umusemburo umwe bakunze kugira ibibazo byo guhindagurika kw'imihango ,mbese bikaza ku buryo budasanzwe ,iminsi igahindagurika ku buryo bugaragara ndetse ukaba ushobora no kujya mu mihango inshuro zirenze imwe mu kwezi ,





Ukaba ushobora kugira ukwezi guto cyane cyangwa ukaba wanakwirenza biturutse ku kuba warafashe ibi binini ,bikaba ari ingenzi gukoresha agakingirizo aho gutegereza kunywa ibi binini kuko bituma ukwezi kwawe guhindagurika.





2.Kurwara umutwe





Hari abantu bamara gufata ibi binini bkarwara umutwe ubabaza cyane ,ndetse ukaba utavugwa byoroshye n'ibinini bisanzwe nka paracetamol.





3.Kugira iseseme no kugira isereri





Akenshi abantu bakoresheje ibi bibini bagaragaza ko umuntu agira isereri ndetse n'iseseme ikabije cyangwa bikaza byoroheje ,ibi bikaba biterwa naya misemburo urimo kongera mu mubiri kandi hari indi yari isanzwe iri mu mubiri kandi bihuje ubwoko





Uburyo biza bwo kwirinda iyi seseme mu gihe wanyweye ibi binini ni ukwirinda kugendagenda no kunywa amazi menshi kandi ugashaka ibyo kurya ukunze ugahaga kuko hari igihe biterwa no kuba ikigero cy'isukari mu maraso cyahise kigabanuka.





Izindi nkuru bijyanye:





Ibimenyetso bya kwereka ko wasamye





Impamvu 10 zitera ibura ry’imihango





Uko wahangana n’ububabare mu gihe uri mu bihe by’imihango





4.Kubyimba amabere n'imoko





Bitewe nayamisemburo iboneka muri bya binini ,bituma amabere ashobora kubyimba ,mnbese agasa nay'umuntu ukimara gusama mu bihe bibanziriza gusama ,





Iki imenyetso ntabwo kibabaza ahubwo wumva amabere aryaryata ariko bitabangamye kandi nta ngaruka bitera ariko bivugwa ko abantu banywa ibi binini kenshi bashobora kugira amabere yaguye ameze nk'amabere yonkeje kandi batarabyara.





5.Kugira ibibazo byo kvura kw'amaraso





Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata ibi binini urengeje imyaka 35 bishobora kugutera ibibazo byo kuvura kw'amaraso bikaba ari ibyo kwitondera muri iyi myaka .\





6.Guhindagurika mu mirere nuko wiyumva





Iyi misemburo mishya yazanywe n'ibi binini wanyweye ishobora gutuma wiyumva nabi ndetes n'imyitwarire igahinduka bitewe niyo misemburo mishya yaje yiyongera mu mubiri





Niba wifuza kwirinda gutwara inda utateguye ,ni byiza gukoresha agakingirizo kuko ko kakurinda n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina





Fata ibi binini gusa mu gihe wacitswe kandi nta yandi mahitamo warufite mu gihe wakoraga imibonano mpuzabitsina





Izindi nkuru wasoma:





Akamaro ko guhabwa ibinini byongera amaraso mu gihe utwiteI





byo wamenya niba wifuza gutwita kandi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

6 Comments

  1. […] Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye […]

    ReplyDelete
  2. […] Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye […]

    ReplyDelete
  3. […] Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye […]

    ReplyDelete
  4. […] Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiyeImpamvu 9 zitera gukunda imibonano mpuzabitsina […]

    ReplyDelete
  5. […] Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiyeImpamvu 9 zitera gukunda imibonano mpuzabitsina […]

    ReplyDelete
  6. […] Byinshi ku miti irinda gusama Soma izi nkuru : Byinshi wibaza : Ibinini bya Norlevo birinda gusama niyi ngiyi Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post