Imyitwarire myiza kandi inoze ku mugore nicyo gicumbi n'umusingi w'urugo rwiza ,kandi umugore burya bavuga ko ari mutima w'urugo ,ibi byose bigaragarira mu myitwarire myiza kandi umuntu yagize kuva akiri muto kugeza yubatse urwe.
Muri Bibiliya haranditse ngo umugore mwiza n'umugisha ,umugore mubi nta washidikanya ko asenya urwe ,akananaira umugabo kandi agaha uburere bubi abana be ,ibi byose bikagira ingaruka mbi ku muryngo rusange
Hari imyitwarire myiza yakwereka umukobwa uzavamo umugore muzima,umugoe uzubaka urugo ruakaramba ,umugore utazasenya biturutse kuri we ,byakwereka kandi umugore uzatanga indero n'uburer bwiza ku bana be
Dore imyitwarire yakwereka umukobwa uzavamo mutima w'urugo
1.Umukobwa udahorana amahane ,agahora afite ibyo gushima no gushimira aho kunenga
Ubwoko bw'abakobwa bahora banenga ,bahora baseka abandi cyangwa ugasanga aguhoza ku nkeke kandi byitwa ko mukundana ,uyu mukobwa biragorana cyane ko aka kageso yazakareka amaze kubaka ndetse usanga ahanini gaherekejwe no gusekana no kunegurana .
Burya nta muntu wishimira umuntu umuhora mu matwi amunenga ,aho kumushima kndi nta muntu wishimira kunegurwa ,uzasnaga urugo rw'uyu mukobwa rugendwa na bake ,kandi usange nta mushyitsi wifuza kuhatinda
Guhoza abana ku nkeke no kubatonganaya buri ghe ndetse ni cyiza bakoze ntugishime bibaremamo umutima mu bi no kumva badakunzwe n'ababyeyi ,bikaba byatuma bavamo ibyihebe no kuzajya babaza abandi bantu.
2.Umukobwa ukoresha amafaranga ye neza kandi ugasanga aba afite gahunda y'uburyo akoreshamo amafaranga ye
Burya umukobwa ugira gahunda yanditse y'uburyo akoreshamo amafaranga ,iki ni ikimenyetso cyiza cyakwereka umukobwa uhamye kandi ugira gahunda muri byose
Iyo uyu mukobwa agira uburyo bwiza na gahunda mu mikoreshereje y'amafaranga bituma urugo azubaka rutera imbere ndetse ugasanga atarangwa no gusesagura umutungo ,ibi bituma urugo rutera imbere kandi ugasnga buri wese mu bagize umuryango azi gucunga neza umutungo w'urugo.
izind nkuru bijyanye:
Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo
Musore nukora ibi bintu 5 abakobwa bazatangira kugufata nk’umwami
Burya ba bakobwa bakunda iraha no guhora mu karyoshye baba ari ikinyuranyo cy'uyu mukobwa twavuze niba wifuza gushinga urugo rwiza ,abgendere kure ahubwo ushake uyu mukobwa ugira gahunda muri byose kandi uzu gukoresha umutungo we neza.
3.Umukobwa utagusebya mu bandi .ahubwo wakosa akakwihererana akakwereka ikosa ryawe ariko mu kinyabupfura
Uzagendere kure umukobwa wagukosorera mu ruhame ,niba wifuza kubaka ukanezerwa ,gukosorwa ni byiza ariko iyo bikozwe nabi birakomeretsa kandi ntibitange umusaruro mwiza
Umukobwa wifata mu gahanga akagusebya mu bandi cyangwa akagusora kuri bose babireba,uwo ntiyavamo umugore mwiza kandi birashoboka ko atagusebya ahubwo agasebya mugenzi wawe mu ruhame nabwo ni ikintu kibi cyane.
Umuryo n'urugo byubakirwa mu bwubahane no gushyira hamwe .iyo ihame ryo kubahana ritariho ,uba usa naho wubakiye ku musenyi maze inkubi y'umuyaga yazaza ikarusenya ako kanya.
4.Umukobwa ugira isuku kandi akiyitaho bijyana no kwambara akikwiza
Burya ikiri imbere kigaragarira inyuma ,ntuzagire ngo umukobwa wambara ubusa ku karubanda azatanga uburere bwiza ku bana azibaruka
Niba ushaka kubaka urugo rwzia ,jya wita ku myambarire y'umukobwa utereta ,wite ku isuku agaragaza aho atuye ,ibyo yambara ndetse urebe neza ko atabikora ri uko aziko muri bubonne .
Izindi nkuru wasoma:
Dore abakobwa ugomba kugendera kure bakwangiririza ubuzima byoroshye
Mugabo,Nubona ibi bimenyetso ku mufasha wawe ,Urabyitondere
Dore abakobwa ugomba kugendera kure bakwangiririza ubuzima byoroshye