Gusadagurika kw'inzara ni uburyo inzara zizamo imisate ,rimwe na rimwe zikaba ziryana cyangwa zikaba zazamo ubundi burwayi nko kuba zakwinjira mu ruhu ,ibyo nabyo bikaba bibabaza cyane.
Ikibazo cyo gusadagurika kw'inzara gikunze kugaragara ku bagore cyane kurusha abagabo ,bikaba bikekwa ko biterwa ahanini n'imiti isigwa ku nzara ,izwi nka Verni nandi moko menshi asigwa ku nzara hagamijwe ubwiza.
Impamvu zitera gusadagurika kw'inzara
1.Imyaka
Uko imyaka igenda yiyongera niko umubiri ugenda utakaza koroha no gukweduka mu bice byose by'umubiri ,ibi nabyo bikaba bigera ku nzara ,uko imyaka yiyongera niko n'inzara zigenda zirushaho gukomera bityo bikoroha kuba zasadagurika.
2.Kumara igihe kirekire inzara zawe ziri mu maz
Imirimo isaba kumara igihe kinini ,intoki ziri mu mazi ,imirimo nkiyi nko gufura ,koza ibyombo n'ibindi byongera ibyago byo kuba inzara zasadagurika.
3.Gukoresha imiti isigwa ku nzara kenshi
Imiti isigwa ku nzara ikozwe mu binyabutabire bya Acetone ,igenda ica intege inzara ku buryo zitakaza umwimerere wazo ibyo bigatuma zishobora gusaduka mu buryo bworoshye.
4.Kuba hari intungamubiri zimwe na zimwe ubura mu mubiri
Ubutare bwa Fer ,Vitamin B ndetse n'amaporoteyine ni zimwe mu ntungamubiri zikenewe kugira ngo inzara zimere neza ,Iyo mu mubiri haburamo izi ntungamubiri inzara zitakaza umwimerere no gukomera kwazo bityo bikaba byakoroha gucikagurika.
Inkuru bijyanye:
Ibiribwa ukwiye kwirinda bishobora gutera ibisebe byo mu gifu no mu mara
Byinshi ku mpeta ishirwa mu gitsina mu rwego rwo kwirinda agakoko gatera Sida
5.Ufite uburwayi bw'umwingo
Uburwayi bw'umwingo butera impinduka mu mikorere y'umubiri aribyo bita metabolism ,uku guhindagurika muri metabolism bitera impinduka mbi mu misemburo ,bikagira ingaruka mbi ku ruhu ,ku mubiri ,ku mutsatsi ,ndetse no ku nzara.
Uburyo bwagufasha kwirinda isadagurika ry'inzara
1.Kwirinda kumra umwanya munini woza inzara ukoresheje amazi y'akazuyaza cyangwa gukora imirimo ituma umara umwanya munini mu mazi.
2.Kugira ubwoko bw'amavitamini arimo vitamini E yo gusigwa ku nzara kugira ngo zihore zoroshye ,zitoshye kandi zifite ubuzima bwiza.
3.Guca inzara umaze gukaraba ndetse muri cya gihe zoroshye ,kandi ni byiza kudatuma ziba ndende cyane.
4.Gukoresha imiti isigwa ku nzara itarimo ikinyabutabire cya Acetone kuko gituma inzara zisadagurika
5.Kwirinda kuruma inzara zawe nka bumwe mu buryo bwo kuzica
6.Kwambara uturindantoki twabugenewe mu gihe uri gukora imirimo y'amaboko cyane cyane igusabakujya mu mazi cyane.
7.Kwibanda ku kurya indyo ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye
Izindi nkuru wasoma:
Ibiribwa ukwiye kwirinda bishobora gutera ibisebe byo mu gifu no mu mara
Ibiribwa bitandukanye bifasha mu kurinda umwijima
Ubushakashatsi buvuga ko uburyo bw’imirwanire buzwi nka Tai chi bushobora kuvura indwara zikomeye
Sobanukirwa:Indwara ya Nymphomania yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije
[…] Impamvu zitera gusadagurika kw’inzara n’uburyo wabyirinda […]
ReplyDelete