Ibiribwa ukwiye kwirinda bishobora gutera ibisebe mu gifu no mu mara

Ibiribwa ukwiye kwirinda bishobora gutera ibisebe  mu gifu no mu mara

Hari amafunguro atandukanye ashobora gutera iyangirika rikomeye ry'agahu ko mu gifu no mu mara , ibyo bikaba bitera ibisebe mu gifu  bitewe nuko ayo mafunguro azamura ingano ya aside ishobora kwangiza igifu kigasigara cyarahindutse ibisebe gusa gusa

Ahanini usanga ubu burwayi bw'ibisebe mu gifu bushobora ,gutera ibindi bibazo birimo no kuba igifu cyatoboka ,Ibisebe byo mu gifu no mu mara bitera ububabare bukabije ,Muri iyi nkuru twibanze ku mafunguro ugomba kwirinda niba wifuza kubungabunga ubuima bwiza bw'igifu cyawe.

Dore ibyo ugomba kwirinda

1.Inzoga

Inzoga

Inzoga ituma imikaya igize igifu irekura bityo ,indurwe ziri mu gifu zikaba zishobora kuva mu gifu zikaza mu muhogo ,nanaone inzoga kandi ituma ingano ya Aside iboneka mu gifu yiyongera cyane ,

Iyo rero usanzwe ufite ibibazo by'ikirungurira bituma iyo aside igenda izamuka ,bityo ikagenda itwika tumwe mu duhu tugize igifu ndetse nimwe mu mikaya yacyo.

2. Kafeyine

Kafeyine

kafeyine iboneka mu ikawa no mu cyayi ,nanone cafeyine itera kuzamuka kw'ikigero cya aside ,bityo iyo aside nayo ikagenda yangiza igifu buhoro buhoro.

3.Ibiryo birimo amavuta menshi

Ibiryo birimo amavuta menshi

Ibiryo birimo amavuta menshi bigora igogorwa ryabyo ,ibyo bigatuma mu nda huzuramo umwuka no kumva utameze neza ,kandi bigatuma amafunguro wariye akugwa nabi .ndetse nabyo bizamura ingano ingano ya Aside iri mu gifu kandi ari nayo icyangiza.

4. Shokola

Shokola

Shokola ikungahaye ku ntungamubiri nziza kandi zifite akamaro gakomeye ku mubiri ,ariko shokola nanone ishobora kwangiza igifu ndetse ikaba yanagitera kuba cyagira ibisebe .

5.Ibiryo birimo urusenda

Ibiryo birimo urusenda


Burya ibiryo birimo urusenda ,uru rusenda rushobora kwangiza igifu aho rutuma ubwoya bwo gifu buto bushobora gupfuka , rukanangiza inyama zigize igifu .

nanone rutuma aside yo mu gifu iba nyinshi , uko iba nyinshi niko irushaho kwangiza igifu no kuba yatera kuba cyazana ibisebe 

6.Ibiribwa bitetswe mu mavuta gusa 

Ibiribwa bitetswe mu mavuta gusa


Burya ibiribwa bitetswe mu mavuta gusa , bitinda bikanagora igogora , ibyo bigatuma ibyo biryo bitinda mu gifu ,ibyo bikaba byatera ibisebe byo mu gifu.

7.Indimu 

Indimu


Burya imbuto nk'indimu biba birimo aside , nanone uko iyo aside yabaye nyinshi biba bishobora kwangiza igifu.



Izindi Nkuru Wasoma:

Sobanukirwa : uburwayi bw'igifu , ibimenyetso byabwo ,ibyo ukwiye kwitwararika niba ukirwaye





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post