Diamond Platnumz yabaye umuhanzi wa mbere muri EAC utunze imodoka ihenze kurusha abandi bose


Umwami wa Muzika muri Tanzaniya na EAC yose akaba Bwana Diamond Platnumz byatangajwe ko yaguze imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Cadillac Escallade ,ikaba ari imodoka ihenze kandi igzewwho ,bikaba bivugwa ko yayitanzeho akabakaba ibihumbi 300 by'amadorali y'Amerika.









Diamond akaba yari aherutse kugura amenyo ya zahabu ku bihumbi bitanu by'amadorali ndetse akaba afite n'indi mitungo myinshi itandukanye harimo imodoka zo mu bwoko bwa Rolls Royce.





Bwana Diamond akaba ari we Bosi w'inzu itunganya umuziki ya Wasafi ,akaba yarakoze n'ishoramari mu bijyanye na Televiziyo na Radio ,igice kinini cy'umutungo we agikura mu muziki akora by'umwuga harimo kuwutunganya ,gukora ibitaramo ,ndetse no gukorana n'abandi bahanzi batandukanye.









Diamond Platnumz afite Hotel ikomeye mu mugi wa Tanzaniya ndetse nandi mazu menshi yo guturamo ari ahantu hatandukanye byose yakuye mu muziki wamuhiriye





Uyu mugabo Diamond Platnumz azwiho ingeso yo gukunda abagore ndetse ntibamarane kabiri ,aha twavuga nka Tanasha Donna ,umunyakenya banabyaranye,Zari Hassan bafitanye abana babiri ba bakobwa,Hamisa mobetto ,Jacquline wolper n'abandi benshi.





Muri iyi modoka yaguzwe na Diamond Platnumz hagaragara neza ku buryo imiterere yaho isa neza no mu ndege nto z'abantu ku giti cyabo ,harimo Saro ikozwe mu ruhu ndetse umuntu yicaramo agasa nuwibereye mu rugo





Diamond Platnumz mu igaraji ryo mu rugo rwe hagaragaramo ubwoko bw'imodoka butandukanye ha twavuga nk'imodoka yo mu bwoko bwa BMW X5 ,Imodoka zo bwoko bwa LandCruiser eshatu ndetse n'izindi nyinshi zidapfa kwigonderwa na buri wese.





Mu mafoto yashizwe ku mbuga nkoranyambaga yatangaje abafana be aho batangariye iyi modoka ndetse banamushimira intambwe nziza ateye ,uyu muhanzi nii umwe mu bahanzi babayeho ubuzima buhenze









Hari amakuru yasakaye avuga ko iyi modoka yaguzwe na Diamond yari itunzwe numukire witwa Omary Bakhresa ,umuhungu wa nyiri Bakhresa Group ,akaba ari umwe mu batunze ubu bwoko bw'imodoka muri EAC





Bakhresa Group ni ikigo gikomeye cy'ubucuruzi gikorera muri Tanzaniya kiyoborwa na Said Salim Bakhresa ari we Se wa Omary ndetse iki kigo ninacyo gishamikiyeho ibigo bya Azam Media ,Azam Football Club ,iki kigo cya Bakhresa Group kikaba gikora ibinyobwa ,ifarini n'ibindi byinshi.





Hari andi makuru yagiye avugwa ko iyi modoka yahise ihabwa Zari Hassan nk'impano ariko bikaba bitaremezwa byeruye n'abanyirubwite .









Izindi nkuru wasoma:





Amateka y’umuvugabutumwa Tb Jochua wari utunze indege ye bwite ,akaba yari ku mwanya wa gatatu mu ba pasiteri batunze kurusha abandi





Amateka y’ikirunga cya Nyiragongo ,ikirunga kigereranywa n’imbarutso ishobora guturitsa igisasu kirimbuzi ndetse bivugwa ko gishobora kwangiza umugi wa Goma wose





Alikiba yatangaje ko indirimbo ya Diamond yitwa African Beauty yamutwaye umutima





Akamaro ko guhabwa ibinini byongera amaraso mu gihe utwite


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post