Byinshi ku ndwara y'igisyo ,abenshi bitiranya n'amarozi , ibimenyetso byayo ,uko ivugwa nuko yavugwa


Byinshi ku ndwara y'igisyo ,abenshi bitiranya n'amarozi , ibimenyetso byayo ,uko ivugwa nuko yavugwa
Indwara y'igisyo ni indwara iterwa no kubyimba ku rugingo ruzwi ku izina ry'urwagasha(Spleen) bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo uburwayi ndetse na kanseri.

Urwagashya ni igice cy'umubiri giherereye ,mu gice cyo hejuru cy'inda ,hafi y'igifu ahagana ibumoso ,rukaba ari igice cyoroshye ariko gifite umurimo ukomeye cyane .

aha twavuga nko kwangiza uturemangingo tw'umubiri dushaje cyangwa twakomeretse ,Gukora abasirikari b'umubiri bafasha mu guhangana n'uburwayi butandukanye,kubika uturemangingo tw'amaraso tuzwi nka Red Blood Cells.

Urwagashya rubyimbye ahanini ,umuntu ufite iki ikibazo ntakunze kubimenya ,buretse iyo muganga akoze ikizamini cyo gusuzuma zimwe mu nyama zo mu nda.

Ibintu byongera ibyago byo gufatwa n'uburwayi bw'igisyo

1.Abantu bakunze kurwara uburwyi bwa Maalriya bakunze kugira ibyago byinshi byo kurwara uburwayi bw'igisyo.

2.Abantu bafite uburwayi bwose bufite aho buhurira n'urwagasha

Impamvu zitera uburwayi bw'igisyo

1.Udukoko two mu bwoko bwa Virusi dufata urwagashya

2.Udukoko two mu bwoko bwa bagiteri cyane cyane ubutera uburwayi bwa mburugu n'uburwayi bw'umutima

3.Udukoko dutera Malariya

4.Indwara y'urushwima ndetse n'izindi zose zifata umwijima

5.Kanseri y'amaraso izwi nka leukemia

6.Indwara iterwa n'ubwivumbure bw'umubiri ya Gaucher

7.Ikintu cyose cyatsikamira umutsi uvana amaraso mu rwagasha

Ibimenyetso bya kwereka ko urwaye igisyo

1.Kubabara no kumva mu gice cyo hejuru ahagana ibumoso habyimbyemo ikintu

2.Kumva uhora uhaze kandi utigeze urya

3.Kugira ikibazo cyo kugira amaraso make

4.Guhorana umunaniro

5.Kurwaragurika

6.Kuva byoroshye kandi amaraso agatinda kuvura

Uburyo igisyo kivugwa

Mu kuvura uburwayi bw'igisyo ,hibandwa mu kuvura impamvu yateye ubwo burwayi ,ariko nanone umuganga ashobora gufata umwanzuro wo gukuramo burundu urwagasha ,ariko ibi bikagendana no gutakaza ubushobozi bw'umubiri mu guhangana n'uburwayi butandukanye .

Ibi bigatuma umuntu ashobora kuzahazwa n'akarwara koroheje .,Umuganga wenyine niwe wemeza ko urwaye igisyo nyuma yo kugupima no kugukorera ibizamini bitandukanye.


Izindi nkuru wasoma:

Indwara y’urushwima,uburwayi bw’itiranwa n’amarozi ,ese ni iyihe sano urushwima rufitanye n’ubundi burwayi

Ibiribwa bitandukanye bifasha mu kurinda umwijima

Ibimenyetso mpuruza 7 byakwereka ko urwaye impyiko





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post