Umuti wa Buscopa uzwi nanone ku izina rya Hyocine Butylbromide ukaba ari umuti umenyerewe kwa muganga mu kuvura imisonga /Ububabare bwo mu nda bwo mu bwoko bwa Spasm cyangwa Cramp,Ubu babare buvugwa na Buscopan buba bumeze nkao ari ikintu kigufata nu nda
Buscopa ishobora gufatwa inyobwa ari ibinini ,ukaba ushobora no guterwa mu rushinge aho waterwa mu mikaya cyanwa mu mitsi igarura amaraso ku mutima izwi nka Veins.
Ibisigazwa byumuti wa Buscopa bisohorwa n’umubiri binyuze mu nkari ndetse no mu musarani ni ukuvuga ibikomeye.
Uko ukoreshwa kwa muganga
Buscopa ikoreshwa mu kabanya ububabare cyane cyane ubwo mu nda
Buscopa isobora guhabwa umugore uri ku nda mu gihe ,inkondo y’umura yabyimbye kandi bikanihutisha kuba yabyara vuba
Umuti wa Buscopa nanone ushobora guhabwa umuntu uri ukorerwa ibizamini bya Sikaneri yo mu nda bigatuma ifoto isohoka iza igaragara neza
Ingaruka umuti wa Buscopan ushobora gutera ku mubiri
1.gusinzira cyane
2.kureba ibikezikezi
3.kumagara mu kanwa
4.gutera cyane ku mutima
5.kuba ushobora kuwugiraho allergie\
Ese umugore wonsa ashobora guhabwa umuti wa Buscopan ?
Ubushashatsi bugaragaza ko nta ngaruka uyu muti wagira ku mwana wonka ariko nanone abana bari munsi y’imyaka 6 ntibemerewe kuwuhabwa
Izindi Nkuru wasoma::
Sobanukirwa :Umuti wa Amoxycilline uzwiho kuvura indwara nyinshi zitandukanye
Sobanukirwa indwara yo kujojoba ,itera guhabwa akato bitewe n’umunuko n’isuku nke iteza
Ibimenyetso mpuruza 7 byakwereka ko urwaye impyiko
Ubwoko 3 bw’ibiribwa bwagufasha kuramba