Beyonce na Jay z ,Couple idasanzwe y'abirabura ikungahaye bidasanzwe kandi yavuzweho kenshi gukorana na Illuminati


Jay Z ni umuraperi w'umwirabura wavukiye mu gihugu cy 'Amerika wavukiye mu mugi wa New York avukira mu mryango ukennye , mu gace kari gatuwe n'abirabura ku bwinshi ,akaba yarabashije gukora amateka adasanzwe yifashishije umuziki we wo mu njyana ya Rap ,akaba atunze akayabo karenga miliyaridi 1,4 y'amadorali y'Amerika yakuye mu muziki no mu bucuruzi butandukanye





Mu mwaka wa 2008 Jay Z yashingiranwe n'umuhanzikazi Beyonce ,baje kubyarana abana batatu aribo Blue Ivy ,Rumi,na Sir Carter,iyi couple ya Jay Z na Beyonce yavuzweho gucana inyuma ndetse no gukorana n'umuryango wa Illuminati (umuryango w'ibanga ukorera mu bwiru mu bugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru no kugena imigendekere y'ibintu bitandukanye ku isi )





Umuhanzikazi Beyonce ,amazina ye ya nyayo ni Beyonce Giselle Knowless Carter , akaba yaravutse mu mwaka wa 1981 ,avukira mu gihugu cy'amaerika mu muryango w'abirabura ,avukira mu gace ka Houston mu Leta ya Texas ,akaba yaramenyekanye cyane mu mwaka wa 1990 mu itsinda rya Destiny Child.





Beyonce aririmba umuziki we mu njyna ya R&B NA POP ,Nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru cya Forbes cyandika urutonde rw'abaherwe batuye isi mu mwaka wa 2021 ,cyanditse ko Beyonce atunze imari igera ku kayabo k miliyoni 400 z'amadorali akura mu muziki no mu bigo by'ubucuruzi yashinze.





Utuntu tudasanzwe twaranze ubuzima bwa Jay Z na Beyonce





Beyonce na Jay Z bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2000 ariko ntibahita batangira urukundo rwabo ahubwo baje gukundana hashize umwaka umwe ,mu mwaka wa 2001.





Nyuma y'imyaka 8 tariki ya 4 ukwezi kwa kane mu mwaka wa 2008 baje gushyingiranwa





Kubera imiterere y'akazi kabo ndetse gatuma bahura n'abantu benshi ,urukundo rwabo rwagiye ruvugwaho gucana inyuma





Mu mwaka wa 2001 ,ubwo bari mu Resitora ya Nobu niho amateka y'urukundo rwabo ndetse n'urugendo rwabo rw'urukundo rwatangiye





Mu mwaka wa 2006 nibwo iby'ubukwe bwabo byatangiye kuvugwa





Mu mwaka w 2008 ,tariki ya 4 ukwezi kwa kane nibwo ubukwe bw'aba bombi bwabaye mu ibanga rikomeye





Mu mwaka wa 2011 mu kwezi kwa munani ,Ubwo Beyonce yari mu gitaramo yatangaje bwa mbere ko atwite





Tariki ya 7 ukwezi kwa mbere 2012 nibwo bibarutse umwana wabo wiswe Blue Ivy Carter ,amazina yavuzweho guhuzwa na Illuminati.





Mu mwaka wa 2014 ,Mushiki wa Beyonce yaje gushwana na Jay Z ,ubwo bari Elevator ,amuziza guca inyuma Beyonce.





Mu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa kabiri tariki ya 1 ,,Beyonce yasohoye ifoto ku rukuta rwe rwa Intagram ashyiraho amagambo agaragaza ko atwite umwana wabo wa kabiri.





Inkuru wasoma:





Amateka y’umuvugabutumwa Tb Jochua wari utunze indege ye bwite ,akaba yari ku mwanya wa gatatu mu ba pasiteri batunze kurusha abandi





Diamond Platnumz yabaye umuhanzi wa mbere muri EAC utunze imodoka ihenze kurusha abandi bose





Ubuzima n’amateka yibizazane byaranze ubuzima bw’umugabo wakuyeho ubucakara Abraham Lincoln


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post