Amateka y'umuvugabutumwa Tb Jochua wari utunze indege ye bwite ,akaba yari ku mwanya wa gatatu mu ba pasiteri batunze kurusha abandi


Ku munsi w'ejo nibwo amakuru yasakaye ko Porofete Tb Jochua yitabye Imana ,akaba yari umuvugabutumwa ukomeye ufite amateka yihariye ,amazina ya nyayo ya Tb Jochua ni Temitope Balogun Jochua akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria





Indege Tb Jochua agendamo




Bwana Tb Jochua yavutse mu 12/06/1963 akaba yitabye Imana afite imyaka 57, yavukiye mu gace ka Arigidi Akoko mu gihugu cya Nigeria.,akaba ariwe washinze itorero rya Synagogue Church of all Nations(SCOAN) ,rikaba ai itorero rikomeye rifite Television ya Emmanuel TV ,ikaba ikorera mu mugi wa Lagos.





Umuvugabutumwa Tb Jochua yari umutunzi ufite indege ye bwite agendamo ndetse akaba afite umutungo ubarirwa hagati ya Miliyoni 10 na 15 z'amadorali ya Amerika nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru cya Forbes mu mwaka wa 2011.





Tb jochua yashakanye na madame Evelyn Jochua ,akaba yari umugabo ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho yari afite ipaji ya facebook ikurikirwa na abantu barenga miliyoni eshanu ndetse na channel ye ya youtube yakurikirwaga n'abantu barenga miliyoni (subscribers) mbere yuko ifungwa mu kwezi kwa kane bayiziza kuba yarasga naho yamamaza ubutinganyi no gukoresha imvugo zibiba urwango mu bantu





Tb Jochua na bene imbuga nkoranyambaga ntibagiye bamubera beza aho yaje gusibirwa ifoto ye yagaragara ku rukuta rwe rwa facebook aho yakizaga umugore imyuka mibi ,ariko bikaza gufatwa nk'ihohoterwayakoraga ndetse bagahita bayisiba ako kanya ndetse twabonye ko na konti ye ya youtube yaje gufungwa





Urusengero rwa SCOAN




Uyu muvugabutumwa hari abamugereranya nka Oprah w'ivugabutumwa n'icengezamatwara gikirisitu mu bantu ,akabayafatwaga nk'umuhanuzi w'ikirenga ukora ibitangaza ariko hari na bamwe babuga ko ubushobozi bwo gukiza abukomora kuri Satani ariko baravuga ngo ntawe ubera mwiza bose ,ntawashidikanya ko uyu mugabo yari yarasizwe amavuta.





Tb jochua akaba yarahawe ibihembo bitandukanye na guverinoma ya Nigeria aha twavuga nka Officer of order of the federal republic ,kandi yaje gutorwa nk'umugabo w'indashyikirwa mu leta ya Yoruba kandi yaje gushyirwa ku rutonde rw'abantu 50 bavuga rikijyana muri Afurika yose .





Bivugwa ko yavukiye amezi 15 ,mu gihe abandi bana bavukira amezi 9 ,Tb Jochua .hashize iminsi 7 avutse inzu yabo yarahiye aho yaje gutabarwa umuriro utaramugeraho ,mu bwana bwe yahimbwaga Balogun Francis .yagiye mu mashuri abanza mu ishuri rya St Stephen Anglican Primary School riri mu gace yavukiyemo.,mu mashuri yafatwaga nka pasiteri muto kubera uburyo yabwirizaga ijambo ry'Imana muri bagenzi be.





Nyuma yaje gukomereza mu mashuri yigisha iyobokamana ,ndetse yaje no kugerageza kujya mu gisirikari ariko biranga





Ikinyamakur8u cya The Guardian kigeze kwandika kivuga ko itorero rye rya SCOAN rikurura abantu kurusha ingoro y'ubwami bw'ubwongereza ya Buckingham cyangwa umunara wa London ariwo London Tower.





Mu buhanuzi Tb Jochua yavuze ubwasohoye uko yabuhanuye twavuga nk'urupfu rw'umunyamuziki Michael Jackson ndetse na yahanuye n'amakipeyatwaye igikombe nyafurika cya AFCON cyatwawe n Zambia na Nigeriandetse yaje no guhanurira Sani Abacha ,yahanuye byinshi kuri Covid-19 n'ibindi byinshi.





Byavuzwe ko Tb Jochua yari yarahanuye ibura ry'indege ya Malaysia AirlineMH370 ,iyi nkuru ikaba yararebwe cyane kuri Channel ye ya Youtube aho yagize Views zirenga 1.000.000.





Tb Jochua yashakanye na Maadme Evely Jochua babyaranye abana batatu ,akaba yarapfuye kuwa 05/06/2021 nyums yo gukora igiterane cy'imbonankubone kuri murandasi ,bikaba bikekwa ko yishwe n'indwara z'umutima ariko umuryango we nturatangaza icyateye urupfu rwe .





Izindi Nkuru wasoma:





Mbaza Nkubaze: Impamvu 5 Iyobokamana ari imwe y’Ubukene ku mugabane wa Afurika





Impamvu 16 zishobora gutera Iseseme no Kuruka





Wowe ubibona Ute?: Gutera ivi ukikingingira umukobwa ko mwabana





Ese ibivugwa ko Pampex(Baby Diapers ) zitera ubugumba kuban b’abahungu byaba aribyo ? Sobanukirwa n’ingaruka Pampex ishobora gutera umwana wawe


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post