Igice cyo ku mutwe w'igitoki cyitwa umwanana cyangwa umukwanana ,cya kindi inzuki zikunda guhahiraho ni igice abantu benshi bakeka ko nta kamaro namba gifite ,ariko umuntu wamenye ibanga ryacyo ,atangazwa n'umumaro w'indashyikirwa wacyo.
Iki gice cy'umwanana kikaba gifite akamaro gatandukanye ,twaguteguriye kuri iyi nkuru ,,umwanana ukaba ushobora kuvura uburwayi butandukanye ndetse no kurinda umubiri bimwe mu bibazo n'uburway buwibasira.
Dore kamwe mu kamaro k'umwanana
1.Kurinda no gukomeza nyababyeyi
Abagore benshi bakunda kugira ibibazo bitandukanye mu myanya myibarukiro ,ahanini mu bice bya nyababyeyi ,umwanana ukaba uzwiho kurinda no gukomeza nyababyeyi ku buryo umuntu ukunda kurya bimwe mu bice biwugize bivanze n'ubundi bwoko bw'ibimera
Uyu muntu uwukoresha ntagira ibibazo bitandukanye byo muri nyababyeyi ,ugereranyije n'abatawukoresha,umwanana ukaba ukoreshwa watetswe mu mazi ,hanyuma umuntu akanywa amazi yawuvuyemo
2.Umwanana ushobora kugabanya ububabare mu gihe cy'imihango
Ububabare bwo mu gihe cy'imihango bushobora kugabanywa no gukoresha amazi yaturutse ku mwanana ,ibyo bikaba biterwa nuko ubasha kuringaniza umusemburo progesterone ufasha mu kugabanya ububabare mu gihe cy'imihango.
3.Ushobora kongera amashereka ku babyeyi bonsa
Kurya umwanana ku mugore wonsa byongera amashereka nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru cya Healthline ,kurya umwanana ku mubyeyi wonsa bishobora gutuma abona amashereka ahagije ku mwana .
4.Kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije (hypertension)
Umuvuduko w'amaraso ukabije ni uburwayi bongera bwiyongera mu bantu bitewe n'imibereho igenda ihinduka ,hari uburyo wakwivura ubu burwayi bwa hypertension bushobora kuvurwa na bimwe mu bimera muri byo harimo n'umwanana.
5.Kuvura uburwayi bwa Diyabete
Byagaragaye ko umwanana ushobora kuvura bumwe mu burwayi nka Diyabete aho ufasha mu kuringaniza ikigero cy'isukari mu mubiri ,ibyo bikaba bishobora kurinda ingaruka ziterwa na Diyabete harimo ubuhumyi ,Ibinya mu maguru n'amaboko n'ibindi byinshi.
6.Ukungahaye ku myunyungugu n'amavitamini atandukanye
Umwanana ukungahaye ku mavitamini ya C,A,E ndetse n'imyunyungugu nka potasiyumu.
7.Gufasha mu igogorwa ry'ibiryo
Umwanana ukungahaye ku bizwi nka fibers bifasha mu koroshya igogorwa bityo ukaba ari umuti mwiza wo kuvura ikibazo cya Constipation.
Izindi nkuru wasoma:I
byo umugore utwite agomba kwitaho ndetse n’imyitwarire asabwa kugira
Ubucukumbuzi: Impamvu zitera izamuka ry’ibiciro ku isoko ,ese ninde ubyungukiramo?