Ubwoko 3 bw'ibiribwa bwagufasha kuramba


Buri munsi abantu barapfa ,ibintu bitandukanye bitera urupfu byaba impanuka ,intambara,ubwicanyi ,amarozi ,uburwayi n'ibindi ,imirire mibi cyangwa kurya amafunguro mabi nabyo bishobora gutera urupfu ni kubw'iyo mpamvu twaguteguriye inkuru ivuga ku bwoko bw'amafunguro yagufasha kuramba.





1.Ibijumba





Bisa ni ibitangaje ariko nibyo koko ibijumba bifasha gutuma umuntu aramba,ibijumba bikungahaye ku bwoko bwa Vitamini A ,amafibre ,ndetse n'imyunyungugu ya poatsiyumu





Kurya ibijumba bituma amaso abona neza ,abasirikari b'umubiri bakiyongera ari nako baha umubiri ubushobozi bwo guhangana n'uburwayi butandukanye.





Ibijumba ni ibiribwa biuhendutse kandi bishobora kuboneka henshi




2.avoka





Urubiuto rwa Avoka ni rwiza cyane ku mafunguro ,kurya avoka byibuze imwe ku munsi bikongerera amahirwe adasnzwe yo kuramba,





Avoka ikungahaye ku myunyungugu nka Potasiyumu ,na Vitamin K ,Vitamini C,Vitamini B5,B6 na Vitamini E hari nindi myunyungugu nka manyeziyumu ,manganeze ,cuwivure,Zinc ,na Fosifore





Izi ntungamubiri zose ziboneka muri Avoka zituma iba urubuto rwiza kandi rufasha umubiri kuramba ndetse akanarinda uburwayi butandukanye





sliced avocado fruit
Avoka ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zitandukanye




Soma





AKAMARO K’AVOKA





Uko wakora amavuta yo muri Avoka n’akamaro kayo





Ni gute warwanya gucikagurika k’umusatsi?





3.Ibihumyo





Ibihumyo ni ikiribwa cyiza ku mubiri ndetse kikaba gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye harimo amavitamini n'imyunyungugu myinshi ,





Ibihumyo bituma ubudahangarwa bw'umubiri bwiyubaka ,ndetse umubiri ukagira ubushobozi buhambaye bwo kurwanya indwara zitandukanye ,kubera umunyungugu wa Potasiyumu dusanga mu bihumyo bituma biba ikiribwa cyiza mu kugabanya no kuringaniza umuvuduko w'amaraso





bunch of white mushrooms placed on beige background
Ibihumyo




Ibihumyo bikkungahaye ku myunyungugu nka





1.Seleniyumu idapfa kuboneka mu biribwa byinshi





2.Kuwivure





3.Tiyamini





4.Manyeziyumu





5.Fosifore n





Ndetse mu bihumyo dusangamo izindi ntungamubiri nka amaporoteyine atandukanye





Izindi nkuru wasoma:





Ibiribwa bitandukanye bifasha mu kurinda umwijima





Akamaro ka Vitamini B ndetse n’ibiribwa wayisangamo





Ibiribwa byongera ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri





IBIRIBWA UMUGORE UTWITE AGOMBA KWIBANDAHO MU KURYA


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

3 Comments

Previous Post Next Post