Down Syndrome Syndromi ni uruhurirane rw’ibimenyetso biterwa n’imigendekere itaragenze neza yabaye kuri chromosome ya 21 ,ibi bimenyetso bikaba ari ugukura nabi ku muntu uyifite ,kugwingira mu mitekerereze ,kugira ubwonko butuzuye akaba debire ,n’ibindi
Chromosome ni akanyangingo ngenasano ,ikiremwa cyose gifite ubuzima kigomba kuba kigafite ,ikiremwamuntu kigira chromosome 46
Iyo rero habaye ikosa kuri chromosome ya 21 bitera ikibazo cya Down Syndrome
Ibimenyetso biranga umuntu ufite Down Syndrome
1.Kudidindira mu mikorere y’ubwonko
99% by’abafite ikibazo cya Down Syndrome bagira ikibazo cy’imikorere y’ubwonko itajyanye n’ikigero cy’ubukure umwana agezemo
2.Kugwingira mu mikurire
90% bafite Down syndrome igihagararo mu mikorere kiba kiri nyuma cyane y’imyaka afite.
3.Imikaya idakora neza
80% baba bafite imikaya idafite ingufu
4.Urusenge rw’izuru ruto
76% baba bafite urusenge rw’izuru ruto
5.Umutwe ubwase
Iki kibazo kiboneka kuri 75%
6.ururimi runini
Ruboneka ku bantu ba down syndrome ku kigero cya 75%
7.Izuru ribwase
Iki kibazo kiboneka ku kigero cya 68%
8.Ino rya mbere ni irya kabiri bitandukanye cyane
Biboneka kuri 68%
9.Utuganza duto n’ijosi rigufi
Biboneka ku kigero cya 60%
Ibindi bimenyetso
Amaso aturumbutse
Umurongo umwe mu kiganza
Ururimi rushotse mu kanwa
Amenyo y’impengekerane
Kureba imirari
Kurwara indwara z’umutima
Nibindi…..
Indwara ya Down Syndrome itera ibibazo bitandkanye ndetse ni ikibazo kitavugwa ngo gikire.
Umwana ufite ikibazo cya Down Syndrome agorwa n’ubuzima harimo
1.Kwiga bimugoye
2.Gukura nabi
3.Kudindira mu mikurire n’imitekerereze
4.Biragoye kuba yagira icyo yimarira
5.Aba umuzigo ku muryango
6.Kubera aba afite ibibazo byinshi akenshi ahora kwa muganga
7.Bakunze gupfa bakiri bato
Nta buryo buzwi bwo kwirinda iki kibazo cya Down Syndrome ariko bagira abantu inama yo kwrinda kubyara mu gihe ukuze cyane ndetse niba no mu muryango wawe hari umuntu wavukanye iki kibazo ni ukwitwararika ndetse ugapimisha inda hakiri kare ,basnga harimo ikibazo ikaba yakurwamo ikiri ntoya
.
Izindi nkuru wasoma:
Ibintu 3 byangiza Ubuzima bw’umwana uri mu nda ndetse bikangiza n’ubuzima bwawe bw’imyororokere
UKO UMWANA UKIVUKA YITABWAHO N’IBIMENYETSO MPURUZA NUKO WABYITWARAMO
Uburyo wakoresha ukagena igitsina cy’umwana wifuza kubyara