Indwara ya Silicosis ni indwara ifata ibihaha,ikaba ariindwara ikunze kwibasira abantu bacukura amabuye y’agaciro ariko nta bikoresho bibarinda bihagije bafite,igafata nanone abantu batera amarangi ,abakora mu nganda zisya amabuye ndetse no mu bindi bikorwa bituma umuntu ashobora guhumeka umwuka wanduye.
Muri rusange indwara ya Silicosis isobora gufata umuntu wese ukora imirimo ya muhuza no kuba yaumeka umukunguu wuzuyemo ikinyabutabire cya Silica.
Silica kikaba ari ikinyabutabire kiboneka mu mabuye asanzwe .mu mukungu no mu mabuye y’agaciro nka Coruta n’ayandi …..
Iyo uhumeka iki kinyabutabire kiragenda kikikusanyiriza mu bice byo mu bihaha,uko iki kinyabutabire kiba cyinshi ,kigenda kihatera ibisa n’inkovu ,ibi bigatuma umwuka winjira mu mubiri unyuze mu bihaha ,ubura aho unyura ngo ugere mu maraso
Umuntu wahumetse iki kinyabutabire ashobora guhita afatwa n’ubu burwayi cyangwa bikaba bishobora kumara imyaka icumi atararwara.
Ni bande bafite ibyao byinsi byo kurwara Silicosis?
1.Abacukura amabuye y’agaciro
2.Abakora mu nanda zikora ibyuma
3.Abakora mu bwubatsi
4.Abatera amarangi
5.Abakora mu nanda zikora ibirahuri
6.Abasana imihanda
7.Mu mafumbire akoreswa mu buhinzi
Ibimenyetso by’Uburwayi bwa Silicosis
1.Inkorora ikabije
2.uumeka nabi kandi bioranye
3.Kubabara mu gituza
4.Umunaniro
5.gutakaza ibiro
6.Umuriro uza utunguranye
7.Kubyimba ibirenge
8.Rimwe na rimwe ukorora amaraso
Iyo bavura uyu muntu urwaye Silicosis bibanda mu kumwongerera umwuka ,hari imiti itangwa kugira ngo ibashe kwagura inzira z’umwuka no kugabanya andi matembabuzi yabuza umwuka kwinjira mu bihaha.
Ingaruka ubu burwayi bushobora gutera mu mubiri
Ubu burwayi bushobora gutera ingaruka zitandukanye harimo:
Kanseri y’ibihaha
Kurwara indwara z’igituntu n’umusonga
Uko wakwirinda ubrwayi bwa Silicosis
1.Kwambara udupfukamunwa mu ie kora mu mirimo ituhura umukungugu n’ibindi bintu nk’imyotsi …
2.Kugabanya igihe abakozi bamara bakora muri izo nganda
3.usyirao uburyo bwo gusohora imyuka n’imyanda aho abakozi bakorera
4.Kwirinda kurira aho ukorera niba ukora muri izi nganda
5.Gukaraba intoki mbere yo kurya
6.Kwambara imyenda y’akazi
Izindi nkuru wasoma:
Ubushakashatsi ;Indwara 10 zihitana abantu benshi ku isi yose
Waruziko watermelon yongera akanyabugabo Sobanukirwa nakamaro ka watermelon
Sobanukirwa:Indwara ya Nymphomania yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabijeS
obanukirwa : Indwara y’ibibembe,uburwayi bushobora gutuma utakaza intoki n’amano