Ni ryari bavuga ko inda yabaye urubura?,Ese byaba biterwa niki ? Sobanukirwa na byinshi


Bitungura benshi kubwirwa ko inda yabaye urubura ,umuntu yibaza uko byagenze ,inda y'urubura yitwa Molar pregnancy cyangwa Hydatidiform mole ,ikaba ari inda ygize ibibazo byo kuremwa nabi aho urusoro rwangirika ndetse ingobyi y'umwana ikaba yarabyimbye ikagira uduturugunyu twuzuyemo amazi ,iyo ubibona biba bisa n'urubura ariho iri zina riva.





Inda y'urubura ishobora gutera ingaruka mbi ,zishobora gutera kuva cyane ndetse umubyeyi akaba yanapfa .iyo adahawe ubufasha hakiri kare ,iyi nda kandi ishobora kuvamo uburwayi bwa kanseri.





Ubushakashatsi buvuga ko umugore umwe ku bagore igihumbi bagira aira ikibazo cyo kuba inda ye yahinduka urubura.





Impamvu zitera inda guhinduka urubura





Inda ihinduka urubura biturutse mu ihura ry'intangangabo n'intangangore ryagenze nabi ,bityo bikaza gutanga urusoro rumeze nabi ,ndetse rufite ibibazo mu byitwa Chromosome ,aho umugabo atanga 23 naho umugore agatanga 23 ,





Iyo rero habaye ikosa ,chromosome ziva ku mugore zikabura ,bituma chromosome ziva ku mugabo zikoramo kopi ,ibyo aribyo bitera rwa Rusoro rwareme kwangirika rugahinduka ikintu kimeze nk'urubura.





Ibintu byongera ibyago byo kuba inda yahinduka nk'urubura





1.Gutwita inda urengeje imyaka 35 cyangwa uri munsi y'imyaka 20 bikongerera ibyago byo kuba wagira iki kibazo





2.Kuba warigeze kugira ikibazo cyo kuba inda yawe yarabaye urubura ,uba ufite ibyago byinshi yo kongera kugira iki kibazo





Ibimenyetso byakwereka ko inda yawe yahindutse urubura





1.Kuva amaraso yirabura cyane cyane mu gihembwe cya mbere





2.Kuruka no kugira iseseme bikabije





3.Kubabara mu nda yo hasi cyane





4.Inda ikura vuba kandi mu gihe gito





5.Umuvuduko w'amaraso uri hejuru





6.Kugira ikibazo cyo kugira amaraso make





Birashoboka ko wagira muri ibi bimenyetso bimwe muribyo cyangwa byinshi ,niba ukeka ko inda yawe yahindutse urubura ni byiza kwihutira kwa muganga babyemeza





Inama ugirwa





Niba waragize iki kibazo ,kongera gutwita indi nda urasabwa gutegereza byibuze amezi 6 kugeza ku mwaka ,ndetse ukabanza kureba muganga ukamubwira ko wifuza gutwita.





Ni gute basuzuma ubu burwayi?





Free stock photo of 3d scanning, 3d ultrasound, adults
Ikizamini cya Echographie nicyo cyemeza ko inda yahindutse urubura




Muganga niwe wwemeza ko inda yawe yahindutse urubura ,amaze gukora ikizamini cya Echographie ,ariko ashobora no kugusabira ibindi bizamini by'amaraso.





Uburyo bavura inda yabaye urubura





cheerful tattooed doctor with syringe in uniform




Igisubizo ku muntu wagize iki kibazo ni ugukoramo inda ,hanyuma bakavomamo ibyo bicee by'urusoro byahindutse urubura aho bashobora gukora ibyitwa Dilatation na Curettage ,ndetse hari ni imiti ishobora guhabwa uyu muntu .


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post