Menya Byinshi ku burwayi bw’Imidido


Imidido ni uburwayi bukomeye kandi butera ipfunwe ubufite ,bukaba ari uburwayi bufata ahanini ibice by’amaguru bikabyimba mu buryo bukabije  bukaba bufata ahanini muri sisteme ya lymphatic.





Ishami ry’umuryango w’abibumbye ritangaza ko abantu barenga miliyoni 893 bakomoka mu bihugu 49 bafite iki kibazo cy’imidido





Mu mwaka wa 2000 abagera kuri miliyoni 120 bahuye n’ubu burwayi bw’imidido naho abagera kuri miliyoni 40 bwabasigiye ubumuga bw’umubiri.





Impamvu zitera uburwayi bw’imidido





Uburwayi bw’imidido buterwa no kurumwa ku mubu wandujwe n’udukoko two mu bwoko bw’inzoka ,hanyuma tukinjira mu maraso tukajya muri systeme lymphatic tukituriramo





Ubwo bwoko bw’inzoka butera imidido ni ubwo mu bwoko bwizo bita Round worm





1.Wuchereria Bancrofti





2.Brugia malayi





3.Brugia timori





Iyo urumwe n’umubu utwaye amagi akomoka kuri ubu bwoko bw’inzoka zo ,mu nda tubonye haruguru ,ayo magi aragenda akajya muri sisteme ya Lympatic ,hanyuma agakuriramo ,akaba ashobora no kumaramo imyaka 6 cyangwa 8.





Ibimenyetso by’uburwayi bw’imidido





Uburwayi bw’imidido burangwa n’ibimenyetso birimo:





1.Kbyimba amaguru





2.Kubyimba ku myanya y’ibanga n’amabere





3.Guhabwa akato bitewe niyangirika ry’isura yawe





4.Abenshi bakunze kurwara indwara z’uruhu





5.Uruhu rurirabura rugasa nk’urufite imyate kandi rukumagara





Abantu bari mu byago byo gufatwa n’uburwayi bw’imidido





1.Abantu battue mu bice bya Afurika yegereye equateri ndetse n’abatuye muri Asia y’amajyepfo bafite ibyago byinshi kurusha abandi





2.Kuba utuye mu gace kabamo imibu myinshi





3.Kuba ahantu hafite isuku nke





Uburyo burwayi bw’imidido buvugwa





Umuntu urwaye imidido ahabwa imiti ya Albendazole ikoreshwa mu kuvura inzoka zo mu nda





Kugirira isuku  cyane agace kafashwe





Kuzamura agace kafashwe mu gihe uryamye ni ukuvuga mu gihe uryamye uzamura amaguru





Kwita no kuvura igisebe kiri ahantu harwaye





Gukora imyitozo ngororamubiri nkuko byategetswe n’abaganga





Hari igihe biba ngombwa ko umuntu urwaye imidido abagwa





Uburyo wakwirinda uburwayi bw’imidido





1.Kwirinda kurumwa n’imibu ukoresha inzitiramibu no gusenya ahantu hose ishobora gutura





2.Kwambara imyenda ifunze hose cyane cyane mu gihe uri ahantu haba imibu myinshi





3.Mu duce twibasirwa ni byiza kunywa imiti ya Albendazole na Ivermectin kugira no ibashe ku kurinda.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post