Birashoboka ko wakwifuza gutwita umwana kandi ufite agakoko gatera Sida ariko ukaba wibaza byinshi niba wabyara umwana muzima ndetse ukaba unibaza icyo wakora ngo wongerere umwana amahirwe yo kubyara umwana muzima
Ubundi Sida ni iki?
Sida ni indwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’amavirusi ,aka gakoko kakaba kagenda kakamunga ubudahangarwa bw’umubiri ,bugacika integer ku kigero gikabije ku buryo byorohera uburwayi bwose kuba bwakuzahazwa.
Mbere yo gutwita ukaba ugomba gupimisha ibintu bibiri birimo:
1.Ingano ya virusi mu maraso aribyo bita Viral Load cyangwa Charge Virale ,bikaba ari ibipimo bifatwa mu maraso hagamijwe kureba ingano y’amavirusi ari muri buri centimeter cube y’amaraso ,iyo ufata imiti neza charge viral zikaba zigabanuka cyane bivuze ko ibyago byo kwanduza biba ari bike.
2.Abasirikari b’umubiri (CD4) bakaba ari abasirikari b’umubiri bafasha mu kurwanya ubukoko bw’injira mu mubiri ariko iyo virusi itera Sida igeze mu mubiri baragabanuka cyane
Iyo ibi bipimo byombi bimeze neza ,umubiri wawe uba ukomeye kandi ufite ingufu zo kwakira umwana no kwihanganira impinduka zizanwa no gutwita.
Ese Indwara ya Sida igabanya ubushobozi bwo gusama?
Indwara ya Sid anta ngaruka namba igira ku bushobozi bwa muntu bwo gutwita ahubwo umubiri ukomeza gukora nkuko wakoraga ,imisemburo igena uburumbuke nayo irakomeza nk’ibisanzwe
Umwana yandura ate?
Umwana ui munda y’umubyeyi cyangwa wavutse ku mubyeti ubaana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida ashobora kugira amahirwe yo kuvuka ari muzima
Dore inzira umwana ashobora kwanduriramo
1.Mu gihe ari mu nda
Iyo umubyeyi atwite ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIda adafata imiti ,amahirwe menshi nuko umwana ashobora kwandura unamutwite binyuze muri palcenta igaburira umwana
Ariko mu gihe umubyeyi afata imiti neza ,umwana ntabwo yakwandura.
2,Mu gihe avuka
Iyo umwana ahuye n’amaraso ya Nyina avuka cyangwa amazi akomoka ku isuha kandi bigahurirana nuko uwo mwana yakomeretse avuka aba ashobora kwandura
3.Mu gihe bamwonsa
Birashoboka ko no mu gihe umwana yonka ashobora kwandura ariko ahanini bikaba ku muntu utarakurikije amabwiriza yo konsa nta kindi kintu uvangiye umwana .
Ni iki wakora kugira ngo ugabanye ibyago byo kwanduza umwana wawe?
Niba ubana n’ubwanda bwa virusi ya Sida ni ngombwa gufata imiti neza kandi ugakurikiza ambwiriza yose uhabwa n’abaganga mu gihe utwite na nyuma yahoo
Ni ngombwa ujya kubyarira kwa muganga ,mu gihe ugifatwa n’ibise ihutire kwa muganga ako kanya
Hitamo konsa umwana gusa nta kindi umuvangiye cyangwa uhiotemo kumuha amata gusa ,irinde kuba wamuha amata no kumwonsa byose ubikoreye rimwe
Ha umwana neza imiti itangwa n’abaganga kandi uyitange uko babigutegetse
Irinde gukoresha imiti ya Kinyarwanda yongera ibise cyangwa bavuga ko izingura uwo bazinze kuko ishobora gutuma isuha imeneka hakiri kare ,ntuhite ubyara bikongerera ibyago byinshi umwana uri mu nda.
Ese imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida ni nziza ku mubyeyi ?
Ntabwo imiti yose igabanya ubukana ari myiza ku mubyeyi utwite ,akaba ariyo mpamvu mbere yo gutwita ndetse ukimara no gutwita ugomba kwegera muganga akareba ko imiti uriho nta nagruka yagira ku mwana utwite
Iyi miti igabanya ubukana mu gihe utwite kandi uyinywa ushobora kugira utubazo dutandukanye turimo nko kuba:
1.Kugira iseseme
2.Guhitwa
3.Kubabara mu mikaya
4.Kubabara umutwe
5.Kugira ikibazo cy’amaraso make
Gutwita ubana n’ubwandu uterwa n’agakoko gatera indwara ya Sida birashoboka kandi n’amahirwe yo kubyara umwana muzima birashoboka cyane bitewe n’ingamba zitandukanye Leta yagiye ishyiraho
Ni byiza ko wubahiriza amabwiriza yose abaganga baguha kandi nawe ukamenya ubuzima bwawe nk’umubyeyi utwite kandi ubana n’agakoko gatera indwara ya Sida.
Izindi nkuru wasoma:
Byinshi ku mpeta ishirwa mu gitsina mu rwego rwo kwirinda agakoko gatera Sida
Ibimenyetso byakwereka ko umaze igihe gito wanduye agakoko gatera Sida
Ese agakoko gatera indwara ya SIDA gashobora kubaho igihe kingana gite hanze y’umubiri?
[…] Ibyo wamenya niba wifuza gutwita kandi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida […]
ReplyDelete[…] Ibyo wamenya niba wifuza gutwita kandi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida […]
ReplyDelete[…] Ibyo wamenya niba wifuza gutwita kandi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida […]
ReplyDelete[…] Ibyo wamenya niba wifuza gutwita kandi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida […]
ReplyDelete