Ibyago uba ushobora guhura nabyo mu gihe utwite Umwana wa mbere urengeje imyaka 35


Nkuko tubikesha urubuga rwa Mayoclinic ruvuga ko hari ibyago bitandukanye ushobora guhura nabyo mu gihe watinze gutwita ,ukarenza imyaka 35 ,ukaba watwita hejuru yiyo myaka





Ubushakashatsi buvuga ko kubyara ukiri muto ni ukuvuga hejuru y’imyaka 22 kugeza ku myaka 30 ,nta byago byinshi uba wagira kuri iyo nda ariko uko imyaka igenda yiyongera ibyago bishobora gukomoka ku gutwita biriyongera.





Muri ibyo byago ushobora guhura nabyo uramutsi utwite urengeje imyaka 35 harimo:





1.Kuba ushobora gutwita abana b’impanga barenze ni ukuvuga abana barenze umwe





Uru rubuga rwa Mayoclinic ruvuga ko gutwita urengeje imyaka 35 bitera ingaruka zo gutwita impanga ,bitewe n’imisemburo  iba yaragiye ihindagurika noneho igatuma umubiri ushobora kurekura intangangore zirenze imwe ,hanyuma zose zikabangurirwa n’intangangabo





Nanone iki kibazo cyo gutwita abana barenze umwe gishobora no guterwa no gukoresha bwa kijyambere bukoreshwa ku bantu babauze urubyaro kugira ngo babone abana aribwo bwita In Vitro Fertilization aho intangangabo ihuzwa n’intangangore bikorewe hanze y’umubiri.





2.Gutinda kubona urubyaro cyangwa gutwita bigoranye





Iyo urengeje imyaka 35 ,amahirwe menshi nuko iyo ushatse kubyara akenshi bigorana ,bitewe nuko  umugore avukana intanga zifite umubare ntarengwa kandi intangangore zikuze ntibyoroha kuba zahita zibangurirwa n’intangangabo byoroshye





Bityo ukaba ushobora kumara igihe kirekire ugerageza byanga ,ariko ni byiza ko mu gihe urengeje imyaka 35 ,ukaba ushaka gutwita ubanza ukaganira na muganga.





3.ibyago byo gufatwa na Diyabete mu gihe utwite biriyongera





Uko imyaka igenda yiyongera ,hanyuma ugatwita niko ibyago byo gufatwa na Diyabete bita Gestational diabete byiyongera , Diyabete mu gihe utwite ishobora gutuma ubyara umwana ufite ibiro by’umurengera ,ukaba uba ufite ibyago byinshi byo kubyara umwana utagejeje igihe ,ukaba ushobora kugira indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije n’ibindi byinshi..





4.Ibyago byo kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije





Ubushakashatsi bugaragaza ko indwara y’umuvuduko w’amaraso yiyongera cyane mu bagore batwite kandi bakuze , bikaba ari byiza niba utwite urengeje imyaka 35 ugomba kwisuzumisha kenshi kwa muganga ndetse basanga ufite icyo kibazo ugahabwa imiti hakiri kare





Indwara y’umuvuduko itera ibyago byinshi ku mugore utwite no ku mwana atwite harimo n’uripfu ,kuba wabyara umwana udashyitse ,kuvukana ubumuga cyangwa umugore akba nawe yagira bumuga runaka n’ibindi byinshi.





5.Ibyago byo kuba wabyara umwana ufite ibiro bike cyangwa umwana udashyitse





Iyo utwite urengeje imyaka 35 ,ibyago byo kuba wabyara umwana ufite ibiro bike biriyongwera cyane ndetse kuba wabyara umwana utagejeje igihe cyo kuvuka biriyongera.





6.Ibyago byinshi kuba wazabyara ubazwe





Iyo utwite kandi ukuze cyane uba ufite ibyago byo kuba ingobyi y’umwana yakwibatura kuri nyababyeyi igihe kitaragera aribyo bita placenta praevia ,ibi bishobora gutuma umwana apfira mu nda cyangwa n’umubyeyi akava kugeza amaraso amushizemo mu gihe atagejejejwe kwa muganga byihuse ,





Nanone gutwita urengeje imyaka 35 bishobora gutera ibindi bibazo byinshi byatuma ubyara ubazwe harimo nko kuba inkondo y’umura itafungutse neza ,kugira ibise bike cyangwa umwana kaba yaza yicaye.





7.Ibyago byo kuba umwana yavukana ubumuga





Iyo utwite umwana urengeje imyaka 35 ,ibyago byo kuba wabyara umwana umugaye biriyongera aha twavuga nko kubyara umwana ufite ikibazo cya Down Syndrome aho umwana avukana ubushobozi buke bw’ubwonko ndetse n’ingingo zidafite integer.





8.Ibyago byo gukuramo inda cyangwa kubyara umwana upfuye biriyongera





Ubushakashatsi bugaragaza ko gutwita urengeje imyaka 35 ,byongera ibyago byo gukuramo inda no kubyara umwana upfuye bitewe nuko intanga zishaje ndetse ukongeraho no kuba uko abantu bakura ariko indwara zidakira ziyongera byose iyo ibiteranyije nibyo bibyara ibi bibazo





 Mu gihe utwite cyangwa wifuza gutwita urengeje imyaka 35 Dore ibyo ugomba gukora





Free stock photo of 3d scanning, 3d ultrasound, adult
Ni byiza gukurikiza inama z'abaganga mu gihe utwite urengeje imyaka 35




1.Banza uganire na muganga agusuzume arebe ko nta burwayi bwabangamira inda fite ndetse anakugire inama harimo nko kureka kunywa itabi ,inzoga ,ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kwangiza umwana.





2.Mu gihe utwite ni byiza kwipimisha kenshi ,ndetse ukubahiriza inama zose habwa na muganga





3.Kwita ku kurya amafaunguro yuzuyemo intungamubiri ,ndetse ukibanda cyane ku mbuto n’imboga ,kubiribwa bikize ku myungugu itandukanye n’ibindi,,,





4.Gukora imyitozo ngororamubiri ariko yoroheje





Gukora siporo bifasha umubiri gukora neza amaraso agatembera neza kandi bikarindwa indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso ukabije





5.Kwirinda kunywa inzoga n’itabi





Inzonga n’itabi ni bibi cyane byangiza umubyeyi n’umwana ,bikaba byatera ikibazo byo kubyara umwana udashyitse ,umwana utagejeje igihe ,umwana ufite ibiro bike n’ibindi





Izindi nkuru wasoma:





Uburyo wapima ko utwite ukoresheje Vinegere(Vinegar)





Ibyo umugore utwite agomba kwitaho ndetse n’imyitwarire asabwa kugira





Inkingo zihabwa umugore utwite





Ibimenyetso mpuruza 7 byakwereka ko urwaye impyiko





IBIMENYETSO MPURUZA KU MUBYEYI NYUMA YO KUBYARA


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post