Ibimenyetso byakwereka ko inda yavuyemo nubwo waba utari kuvira ku nda


Abagore benshi bakunze gukura inda bitari ku bushake cyane cyane zitararenza ibyumweru 13,Gukuramo inda bishobora gutera umugore uburwayi n'izindi ngaruka nyinshi zahitana ubuzima bwe bityo bikaba ari ingenzi kumenya ko inda yawe yavuyemo hakiri kare





Ni mur urwego twaguteguriye bimwe mu bimenyetso byakwereka koinda yawe yavuyemo cyangwa igiye kuvamo,,ubundi bavuga gukuramo inda iyo ,inda yavuyemo itarageza ku byumweru 20,buretse ko ahanini inda zikunze kuvamo zitararenza ibyumweru 13.





Dore ibimenyetso byakwereka ko inda yavuyemo





1.Kubabara umugongo





2.Guhitwa





3.Kugira iseseme





4.Kubabara mu nda yo hasi





5.Kubabara mu nda yose bikabije





6.Kuzana ibintu byuruzi mu gitsina





7.Kubona ibintu bisa n'ibyaboze bisohoka mu gitsina





8.Kumva umunaniro ukabije bitunguranye





9.Kubura kw'ibimenyetso byerekana ko utwite aribyo kubyimba amabere cyangwa kuruka no guciragura bigahita bihagarara bitunguranye.





Si ngombwa ko waba uvira ku nda ,birashoboka ko wagira ibi bimenyetso kandi inda yawe yavuyemo ni byiza kwihutira kwa muganga bakagupima,bakareba ikibazo cyana kibitera .





Impamvu zitandukanye zishobora gutuma ukuramo inda





1.Imisemburo mike cyangwa myinshi irengeje urugero





2.Uburwayi bwa Diyabete ,udafata imiti neza





3.Guhura n'uburozi n'ibindi bintu byanduye byakwangiza ubuzima aha twavuga nk'ibinyabutabire byangiza ubuzima n'ibindi





4.Mikorobi mu mubiri





5.Inkondo y'umura idafite ingufu





6.Gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa indi miti igira ingaruka mbi ku mwana





7.Uburwayi bwa nyababyeyi





woman technology computer doctor
Imashini izwi ku izina rya Echographie niyo ikoreshwa bapima ko inda yavuyemo




Izindi nkuru wasoma:





Ibyo umugore utwite agomba kwitaho ndetse n’imyitwarire asabwa kugira





Inkingo zihabwa umugore utwiteA





kamaro ko guhabwa ibinini byongera amaraso mu gihe utwiteI





BIMENYETSO MPURUZA KU MUBYEYI NYUMA YO KUBYARA


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post