Ese ibivugwa ko Pampex(Baby Diapers ) zitera ubugumba kuban b’abahungu byaba aribyo ? Sobanukirwa n’ingaruka Pampex ishobora gutera umwana wawe


Nkuko byatangajwe na Dr Daphne umwanditsi mu kinyamakuru cya Babycenter avuga ko hari abavuga ko kwambika umwana pampex w’umuhungu ,akamara igihe kirekire ayambaye bituma agahu ko ku mabya gashyuha ariko bikaba nta bushakashatsi  bwakozwe n’abahanga bwemeza ko byatera ubugumba





Ndetse akomeza avuga ko no kwambara imyenda cyangwa kwambika umwana udutambaro two ku mubinda nabyo bishobora gutuma icyo gice gishyuha ariko bikab nta cyemeza ko bishobora gutera ubugumba





Buretse ko ntawabirenza amaso ,ubushyuhe bwinshio bushobora kwangiza udusabo dukora intangangabo yewe byaba no ku bakuze ,haravyakorwa ubushakashatsi ku bana ngo harebwe ingaruka pampex ishobora gutera ku burumbuke bwabo ariko tugirwa inama yo kwirinda ibintu byongerera bushyuhe  bwinshi igice cy’amabya kuko bishobora kwangiza ikorwa ry’intanga





Ingaruka Pampex ishobora gutera umwana





1.Gutera allegies ku mwana





Pampex zimwe na zimwe zongerwamo amaproduits atuma zhumura ndetse no gutuma zoroha zikagira ubuhehere ,ibi bintu pampex ikozemo bishobora guhura  n’umubiri w’umwana ukaba wagira ikibazo cya allegies ariko bitewe n’umubiri we





Ibi bibazo harimo nko gusanga umwana asa nuwahiye ,umwana ugasanga yababutse cyangwa yazanye uduheri twinshi aho wamwambitse pampex.





2.Kuba umwana yarwara uduheri ku mubiri





Ibi biterwa ahanini nuko pampex yuzuye maze ugatinda kuyihindura inkari zikaba zamutwika





3.Kuba ri ukumutegeza uburozi bw’ibinyabutabire biri muri Pampex





Nkuko twabibonye  pampex zishobora kongerwamo amarandi nandi maproduits atandukanye ,kandi burya umwana aba agomba guhindurindwa hagati y’inshuro 8 na 10 ku munsi ,ibi bihe byose rero bituma ahura nubwo burozi buzirimo kenshi .





4.Byongera ibyago byo kuba yaftwa n’udukoko dutera uburwayi butandukanye





Iyo umwana yanjyaye muri pampex igatoha .hanyuma ikamara umwanya munini uataryihindura bikurura udukoko two mu bwoko bwa bagiteri dushobora gutera indwara zitanduakanye





Utu dukoko tukaba dukunda ahantu hatose cyangwa hafite ubukonje kandi tukaba dushobora gutera indwara z’uruhu ,indwara zifata imiyoboro y’inkari nz’izindi …





5.Pampex zirahenda





Gukoresha pampex bisaba ko uteganya amafaranga menshi yo kuzigura kuko ahenshi usanga zihenze ahanini bitajyana nuko ubushobozi bwa rubanda nyamwinshi buhagaze.





6.Bituma umwana atinda kwigenzura mu kumenya igihe ashaka kunyara





Burya umwana ukoresha pampex atinda kumenyera mu gihe batakiyimwambika ,ibi bigatuma ashobora kwihagarika mu buriri inshuro nyinshi atazi ko byanabayeho.





7.Pampex zangiza ibidukikije





Hari amoko ya Pampex aba akoze mu mapulasitiki no mu ma fibers ari synthetic ibyo bikaba byatuma atabasha kubora ,ibi bikangiza ibidukikije kandi ariyo soko y’ubuzima





Cute little black baby lying on bed
Ni byiza guhindura kenshi pampex




Izindi nkuru wasoma:





Ibyago uba ushobora guhura nabyo mu gihe utwite Umwana wa mbere urengeje imyaka 35





Uburyo wakoresha ukagena igitsina cy’umwana wifuza kubyara





Ubushakashatsi:Umwana wonka amshereka afite amahirwe menshi yo kutazahazwa n’uburwayi kurusha umwana utunzwe n’amata gusa





IBYO WAMENYA KU MIKURIRE Y’UMWANA W’URUHINJA NO KUMWONSA


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post