Gutwita ni ikintu cyiza ndetse kikaba ari igikorwa giha umubyeyi n;umuryango akomokamo agaciro ndetse bukaba ari uburyo kamere bwo kwagura umuryango ariko siko buri gihe umubyeyi utwite abyara umwana ,ahubwo hari ni ibyitwa gutwita inda ya Baringa aho usanga umubyeyi nta mwana afite mu nda ,
Umubyeyi utwite inda nkiyi irimo ubusa nawe agira ibimenyetso bisa neza nkibyo umuntu utwite umwana muzima ,ndetes ni inda ye irakura neza nkiyo umuntu utwite ,mu gifaransa inda ya baringa bayita Grossesse Imaginaire.
Ubundi ni iki gitera Gutwita inda ya Baringa?
Impamvu ya nyayo itera gutwita inda ya Baringa ni ibitekerezo biba byarayiremye biturutse ku gace k’ubwonko ka Hypochondria ,ahanini usanga imvano ya nyayo ari ukuba umubyeyi akuramo inda kenshi ,yarabuze urubyaro bitewe n’ubugumba cyangwa umuntu abona agiye kwinjira mu bihe byo gucura nta mwana yari yabyara.
Uku kugira ibitekerezo bikomoka ku kubura urubyaro byohereza amakuru apfuye ku bwonko nabwo bugategeka umubiri kuvura imisemburo isa n’imisemburo ivuburwa n’umubiri w’umugore utwite,
Ibi bituma Inda y’umuntu utwite iyi nda ya Baringa ikura ,imihango ye ikabura ,akagira ibimenyetso bisa neza bisa niby’umuntu utwite ndetse abenshi bumva n’umwana akina mu nda.
Sinzi niba umuntu yabigereranya n’umuntu utwite ariko aba asa n’umuntu utwite rwose ku buryo umureba abona atwite ndetse nawe akaba abyiyumvamo ariko iyo bapimye kwa muganga bo barayibura,
Ibimenyetso umugore utwite inda ya Baringa agaragaza
Inda ya Baringa nayo igaragaza ibimenyetso bisa neza nkiby’umuntu utwite inda ya nyayo
Muri ibyo bimenyetso harimo :
1.Kubura imihango
2.Gukura kw’inda
3.Amabere arakura ndetse n’imoko zigatangira kuzana amashereka
4.Kumva umwana akina mu nda
5.Kugira iseseme no kuruka
6.Kwiyongera mu biro
Ni gute basuzuma inda ya Baringa?
Iyo umubyeyi ageze kwa muganga ,agafatirwa ikizamini cy’inkari bagapima bagasanga umubyeyi ntabwo atwite ariko bakabona afite ibimenyetso bisa neza niby’umuntu utwite kandi nawe abyivugira ,
Bakora ikindi kizamini cya Echographie aho bareba muri nyababyeyi ,nagasnga nta mwana urimo ndetse nta n;umutima w’umwana babona nibwo muganga ahita yemeza ko iyo nda ari Grossesse imaginaire ,inda yaremwe mu bitekerezo ariko itarimo,
Uko bavura umugore ufite inda ya Baringa
Mu kuvura umuntu ufite iki kibazo bisaba kwitonda ,biba bigoye kubwira umuntu ko adatwite kandi yaramaze igihe kirekire yitegura umwana dore ko abenshi bagira iki kibazo baba baranamubuze
Iyo bamuvura hiyambazwa abaganga bize indwara z’imitekerereze bakamuganiriza bakanamufasha kubyakira .bakora ibyo bita Psychotherapy (Ubuvuzi bushingiye ku mitekerereze ).
Mu Rwanda hari igihe iki kibazo gifatwa nk’amarozi aho usanga abenshi bavuga ko uwo mugore bamuroze ariko sibyo ,Grossesse imaginaire ni kibazo gishobora kuba kwo uri wese waba umuzungu cyangwa umwirabura kandi utarigeze uhura n’uburozi.
Izindi nkuru wasoma:
OMS ivuga ko umugore umwe ku bagore batatu akorerwa ihohoterwa
IBIRIBWA UMUGORE UTWITE AGOMBA KWIBANDAHO MU KURYA
IBYO UMUGORE UTWITE AKWIYE KWIRINDA
Impamvu zitandukanye zishobora gutuma ubyara ubazwe