Amateka y'ikirunga cya Nyamuragira na Byinshi wakimenyaho ,ikirunga kitigeze kizima


Ikirunga cya Nyamuragira nanone cyitwa Nyamulagira ,iri zina rikomoka ku rurimi rwa Bantu bikaba bisobanura Kuragira Nyamu ,Nyamu bisobanura Inka ,ugenekereje bisobanura Kuragira Inka





Iki kirunga giherereye mu majyaruguru y'ikiyaga cya KIvu mu birometero 25 uvuye kuri iki kiyaga kikaba ari ikirunga cya mbere muri Afurika gifite ibyago byinshi byo kuruka ,,Uhereye mu mwaka wa 1885 kikaba kimaze kuruka inshuro zigera kuri 40.





Tariki ya 29/05/2021 ,byatangajwe ko cyarutse nyuma yaho ikirunga cya Nyiragongo nacyo cyari cyarutse ,ariko biza gutangazwa na Guverinoma ya Kongo ,ko habaye kwibieshya ko imyotsi yagaragaye kuri iki kirunga ,yari imyotsi ikomoka ku butwitsi bw'amakara ahubwo idakomoka ku myotsi ku iruka ry'ibirunga.





Nyamuragira ikaba iherereye mu ntara ya Nord-Kivu ,ikaba iri hafi y'umujyi wa Goma yo na Nyiragongo bihana intera hagati yabyo ingana n'ibirometero 13 gusa ,Nyamuragira ifite ubuso bwa metero kare 1,500,iki kirunga kikaba gisohora uburozi bwa Dioxide de Suffre ku bwinshi.





Ubwo Giheruka kuruka mu mwaka wa 2011 aho ibikoma bikomoka kwiruka ryacyo byagiye muri Pariki ya Virung ndetse ibikoma cyarutse muri icyo gihe ,byageze kuri metero cube zigera kuri 400,bikaba bivugwa ko mu myaka 100 yose ishize iyi yariyo ngano nini yarutswe n'ikirunga.





Nyiramuragila kimwe n'ibindi birunga biherereye mu ruhererekane rw'imisozi iri muri Pariki y'igihugu ya Virunga ,ikunda gusurwa n'abamukerarugendo benshi aho usanga hari urusobe rw'ibinyabuzima utapfa gusanga ahandi aha twavuga nk'ubwoko bw'inyoni nziza cyane ,ndetse n'inyamaswa zo mu bwoko bwa Chimpanze





Bamukerarugendo bakunda gusura ,imisozi igize iki kirunga cya Nyiramuragila bashaka kuyizamuka no kuyimanuka mu byo bita Hiking ,ndetse hari abantu batndukanye bahakorera ubworozi bw'amatungo n'ubuvumvu cyangwa ubworozi bw'inzuki ariko Leta ya Kongo ntibyemera bikorwa mu ibanga .





Mu iruka rya Nyamuragira ryigeze gutera ivuka ry'akandi karunga gato kamenyekanye ku izina rya Mulala ariko kajre kongera kubura ubwo cyongeraga kuruka.





Nyiramuragila ni ikirunga giteye uubwoba ndetse kitigeze kizima ,bivugwa ko gishobora kongera kuruka igihe icyo aricyo cyose ,Nyamuragila ikaba isohora imyuka ya Dioxide de Souffre ishobora kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima ndetse ikangiza n'ikirere muri rusange





Abahanga mu bijyanye n'ubumenyi bw'ibirunga no kubigenzura bahora bakora ubushakashatsi kuri iki kirunga ndetse bavuga ko ari ikirunga gikwiye kwitonderwa .





Izindi nkuru wasoma:





Amateka y’ikirunga cya Nyiragongo ,ikirunga kigereranywa n’imbarutso ishobora guturitsa igisasu kirimbuzi ndetse bivugwa ko gishobora kwangiza umugi wa Goma wose





Abantu benshi bakeneshejwe n’ibimina byadutse bya Ujaama ,Aho ntibyaba ari Ubwesikoro?





Ubucukumbuzi: Impamvu zitera izamuka ry’ibiciro ku isoko ,ese ninde ubyungukiramo?





Waruziko watermelon yongera akanyabugabo Sobanukirwa nakamaro ka watermelon





Sobanukirwa: Indwara ya Silicosis ,Indwara y’ibihaha ifata abantu bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post