Ibinini byongera amaraso mu gihe utwite ni ingenzi cyane cyane mu gihe utwite kuko bifasha kongera amaraso mu mubiri ,ikibazo cyo kugira amaraso make ukaba ugikemuye ,nanane ibinini byongera amaraso bitanga ikinyabutabire cya Fer mu mubiri gifasha mu kurema ubwonko bw'umwana ndetse kifashishwa nanone mu mikurire n'imiremerwe y'umusokoro uboeka mu ruti rw'umugongo.
Iyo urengeje urugero rw'umunyungugu wa fer ukwiye gufata ku munsi ushobora kugira ibibazo birimo kuruka ,kugira iseseme ,constipation, ,guhitwa n'ibindi...
Ibinini byongera amaraso mu gihe utwite bishobora kuza birimo ibyo bita folic acid cyangwa bikaba ari ikinyabutabire cya fer cyonyine ,ibi binini bikaba ari ingenzi kubifata mu gihe utwite kuko birinda ko umwana yavukana ubumuga ndetse bikanafasha ubwonko bw'umwana gukura no kuremwa neza.
Ni ryari watangira gufata ibinini byongera amaraso mu gihe utwite?
Mu byumwero biri hagati ya 3 na 4 ,igi rizavamo umwana rikimara kuremwa ni byiza ko watangira gufata ibinini byongera amaraso
IKigo gishinzwe ubuzima cy'Amerika CDC kivuga ko ari byiza gutangira gufata ibinini byongera amaraso mbere y'ukwezi mbere yo gutwita ni ukuvuga niba uri gupanga gutwita ,tangira kunywa ibinini byongera amaraso mbere yko ukwezi wateganyije kugera.
Ni uruhe rugero ugomba gufataho ibinini byongera amaraso ?
Mu gih ufata ibinini bya Folic Acid ni byiza gufata Micrograme 400 ku munsi
NI akahe kamaro ko gufata ibinini byongera amaraso mu gihe utwite?
Ibinini byongera amarso bikize ku munyungugu wa fer ufasha umubiri w'umwana uri mu nda mu kuremwa neza ndetse no kuwurinda ubusemwa ,ibi binini bikaba kandi bifasha umwana uri mu ndsa mu kumurinda uburwayi turi buze kuvuga hasi
Akamaro k'ibinini byongera amaraso
1.Kurinda umubiri ikibazo cya Spina Bifida
Spina Bifida ni ubusembwa bw'uruti rw'umugongo rutabashije kuremwa neza ngo rufatane hose ,rukaba rurimo icyuho bisobora gufatwa nk'uburwayi bw'inyonjo mu kinyarwanda
2.Kurinda Umubiri uburwayi bwa Anencephaly
Anancephaly ni uburwayi buterwa nuko ibice bimwe by'ubwonko bitabashije kuremwa ,umuntu akaba yavuga ko umwana ufite anencephaly aba afite ubwonko butuzuye neza kandi akarangwa no kuba afite umutwe muto cyane.
3.Kurinda uburwayi bw'ibibari
Ibibari ni ubusembwa cyane cyane bugaragazwa n'umunwa utararemwe neza .ugasnga umunwa ntufatanye ,cyangwa agahu gatwikira ameny katariho
iki kibazo kirakosorwa aho ubagwa n'abaganga b'inzobere bagasubiranya ako gace katariho.
4.Kurinda ko umwana yavukana ibiro bike
Umwana wavukanye ibiro bibiri n'amagarama magana atanu niwe ufatwa nk'uwavukanye ibiro bike ,kunywa ibinini byongera amaraso bikaba bituma umwana atavukana ibiro bike ndetse akanavuka afite ubuzima bwiza.
5.Gukura nabi ku mwana uri mu nda
Ahanini ibi byo gukura nabi ku mwana utaravuka uri mu nda bituma avukana ibiro bike ,bigatuma ashobora kuba yavuka apfuye cyangwa akavuka ananiwe byatera bikaba byatera ikibazo ku bwonko.
Nanone ibinini byongera amaraso bishobora kurwanya uburwayi butandukanye bushobora gufata umubyeyi harimo
1.Indwara z'umutima
2.Stroke
3.Kanseri zimwe na zimwe
4.Preeclampsia .umuvuduko w'amaraso ukabije cyane ushobora guherekezwa no kubymba ibirenge ,nibindi..
Ibiribwa ushobora gusangamo imyungungugu yongera amaraso
1.Inyama y'umwijma ikaba ikaba igba yifitemo mcg 215
2.Imboga za Epinari zikaba zifitemo mcg115 kuri kimwe cya kabiri cy'igikombe
3.Ingano n'ibizikomokaho
4.Ibishyimbo
5.Amashaza
6.Amafi n'ibiyakomokaho
Izindi nkuru wasoma:
Byinshi wamenya ku gutwita inda ya Baringa aribyo bita Pseudocyesis
Ibyo wamenya niba wifuza gutwita kandi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida
Uburyo wapima ko utwite ukoresheje Vinegere(Vinegar)
Ibyago uba ushobora guhura nabyo mu gihe utwite Umwana wa mbere urengeje imyaka 35
[…] ku butare bwa fer ku mugore utwite, Soma Akamaro ko guhabwa ibinini byongera amaraso mu gihe utwite na Sobanukirwa: Ibinini byongera amaraso bya […]
ReplyDelete