Wowe ubibona Ute?: Gutera ivi ukikingingira umukobwa ko mwabana


Twagiye twumva inkuru zitandukanye zivuga ngo runaka yateye ivi asaba nyirarunaka ko babana ,ndetse hari n’aba Nyirarunaka  nabo twagiye twumva ko bariteye  bagasaba abakunzi babo ko bababera abagabo iteka ryose .





Ariko se wowe ubitekerezaho iki? Uyu ni umuco watangiriye iyo mu mahanga ,kandi vuba aha muri iyi myaka ya vuba cyane rwose ,ukaba ari umuco  usa ni ucisha bugufi nyamusore ,maze akingingira nyamukobwa ko byibuze yamubabarira  bakabana .





Ukaba ari nk’ikinamico baba bikinira gusa ,Ugasanga maze nyamukobwa yigize nkaho atunguwe  maze akirizwa cyangwa akipfushagizwa  nkaho bimutunguye nkaho abimusabye aribwo bahuye bwa mbere kandi bari basanganwe ,yewe hakaba n’igihe baba barariye ku mbuto za Adamu zitaragera igihe.





Ahanini usanga baba banabipanze rwose ,Azi neza uko biri bugende ahubwo akaba yari nk’ikinamico yo kwereka bagenzi be ko bamusabye urukundo cyangwa ari ukubirataho ko bamupfukamiye bamusaba urukundo.





Noneho iyo bigeze mu basitari ho bihinduka ibindi bindi ,usanga ribyo byandikwa nkaho inkuru zo kwandika no kuvuga zifite akamaro zabuze, Erega burya ngo hari abibwira ko ngo  ari nko gutanga Gasopo ku bandi ngo hatagira umwifuriza umukunzi.





Ariko burya ibyo ni ukwibeshya cyane rwose ,Iyo mpeta wambika ntacyo ivuze icya mbere cy’ingenzi ni urukundo  afite ku mutima we ,nabonye benshi bambitswe izo mpeta yanasohoka muri ibyo birori agahita ayikuramo ,akijyanira n’abandi cyangwa akaguca inyuma nabo mwari kumwe mu birori.





Ubundi ko mbona za Gatanya hirya no hino zarabaye nyinshi ,kandi  Ababyeyi banyu ,Basokuru n’abanyogokuru banyu barabanaga akaramata ,bakarinda basazana ,kandi ibyo byo gutera ivi batari banazi ko bibaho.





Ubundi igisobanuro cyabyo unarebye neza wasanga nta shingiro  rifatika gifite ahubwo ari ibintu by’amaraha gusa biba bigamijwe  kwereka rubanda ko musobanutse cyangwa mushaka ko bababona uko mubishaka no kurata umutungo wanyu.





Ariko se nyamusore ajya atekereza ko uwo mukobwa upfukamira hari abandi basore bagenzi bawe ,bamunyunyuje ,bakjugunya  ahubwo bakaba  baguseka bati ndebera koko uyu mutipe ?





 Baravuga ngo burya buri nkweto igira iyayo ariko wagakwiye kumenya ko kwamamaza ku karubanda ,ko  wambitse impeta Atari ngombwa.





Burya Kwerekana ko uri mu rukundo si ukwiyamamaza cyangwa kurwamamaza ahubwo uwo mubano ufitanye nuwo mukunzi wawe niwo w’ingenzi naho ibindi byose birashyira ariko urukundo rwa nyarwo rukaramba kandi rukazahoraho iteka.





Maze hari n’abambikwa impeta z’udufaranga duke bakabishya ,nkaho kwambikwa ibihenze ari byo bizakomeza urukundo ,ahubwo burya  ibyo biba ari ikimenyetso ko urukundo rwanyu rushingiye ku mutungo





Burya kwambikana  impeta byakabaye ikimenyetso cyo kubana akaramata ,Atari ibintu byo gukina ngo mwereke abandi gusa ko mukundana kandi bidafashije,





urukundo rwa nyarwo ni urukundo ruherekeza mugenzi warwo iteka kabone niyo yaba atakiriho rurakomeza rukamuzirikana..





Maze hari n’abasore babigize iturufu , yakumva ngo umukobwa runaka yarananiranye ,maze akiga imitwe akaba aramwiyegereje maze agatera ivi ,hanyuma  nyamwarii ati nabonye umusore  w’ubuzima nari ntegereje  ,maze si ukumwirekurira akimarayo





Ubwo nyamusore yamara kumugeza mu buriri ,akaburirwa irengero cyangwa agashaka izindi mpamvu nyinshi zatuma batandukana aho agereka ku mukobwa amakosa abaho n’atabaho agamije kumunaniza gusa. Bakobwa murabe maso.





Nibwo bidakunze kubaho ko uteye ivi ahakanirwa ,ariko agahinda asigaragana ko kubengerwa ku karubanda ntikagira ingano ,buretse ko uwiyishe atarrrirwa ubundi yagiye amusaba ko babana ko bazabana biherereye.





Maze hari ababigira imikino ,bakabikora imbere ya kamera zabo batumiye bagamije kwamamaza imiyoboro yabo ya Youtube ,cyangwa bakoze imibare y’izindi nyungu runaka bari bukuremo.





Ariko kandi muzajye muzirikana ko uko mugenda muzana imikino mu rukundo ariko rugenda rutakaza umwimerere warwo ndetse rugasigara rumeze nk’igishushungwa  Shikareti cyashizemo uburyohe.





Dore Ibyo urukundo rwagakwiye gushyingiraho ndetse nibyo ugomba kwitaho





1.Ibyiyumvo bya mugenzi wawe





Niba wifuza gushyinga urukundo ruhamye ,jya umenya kwita ku byiyumvo by’umukunzi wawe ,umenye neza ko agukunda kandi ko yarangije guhitamo wowe wenyine ,umenye neza ko kumushyira ku karubanda abikunda kandi bimushimisha ,ejo utazabikora nuko yakubera imfura ntatume useba ariko wenda akaba yabangamiwe.





2.Kudakoreshwa  n’amarangamutima ngo abe ariyo akuyobora





Burya kwihutira ngo reka ufatishe mugenzi wawe ,ngo wereke abandi ko wamaze kumufata kandi ,ukabikora uhubutse utarafata umwanzuro wo gutera intambwe iganisha ku gushing urwawe ,





Uba usa nuwinjira mu mwobo utazi iyo uwo mwobo ugana cyangwa nta rumuri witwaje. Menya guhitamo no gufata imyanzuro udashyingiye  ku marangamutima gusa.





3.Kwitega ibishyashyagirana gusa mu rukundo





Uramenye ejo utazahubuka ukambika impeta umwari w’abandi  ,hanyuma wahura nibyo utari umwitezeho ugasusumira ,cyangwa wowe wa mukobwa  jya uzirikana ko umusore utiraririye atarongora inkumi





Burya mu rukundo rwa babiri habamo ibyiza n’ibibi ,hakabamo inzira nziza nizinyerera,ahubwo niba  wumva ukunda ,jya umenya kwihangana no kwakira kubana nibyo wabona utishimiye ku mukunzi wawe





Numenya kwihangana bizabarinda gatanya kandi bizabarinda gushwana bya  hato na hato ,hanyuma bitume iwanyu hahinda umutekano n’ibyishimo byuzure hagati yanyu.





4.Kudashyira imbere umutungo cyangwa izindi nyungu runaka zabarirwa mu mafaranga





Burya amafaranga ni umushyitsi ,wowe uyafite ejo wayatakaza ,uatayafite ubu nawe akayatunga,niba ushaka gukunda bya nyabyo wireba inyungu z’amafaranga ahubwo reba umugabo cyangwa umugore ubona akuzuza ,ubona muhuje ,ubona mwarangizanya  iminsi yawe usigaje  hano ku isi.mu rukundo n’umudendezo.





Ibindi byose birashyira ,byaba ubutunzi ,ubuzima bwiza ,ubwiza bw’umubiri ariko urukundo ntirushyira kandi ntirugira ikizinga iyo aho rwatewe hari hafumbiye kandi rwavomerewe neza.





5.Wizana amaraha mu rukundo





Burya amaraha si meza namba ,ahubwo ushobora kwibeshya ko uri mu rukundo rwa nyarwo ahubwo ukazasanga mwaratwarwa n’amaraha avanze n’irari ,





Burya urukundo rwa nyarwo ni urubaho mu bihe byose ,byaba ibihe by’umwijima ,cyngwa ibihe by’umucyo ,Umufasha mwiza aruta zahabu kandi jya uzirikana ko uzahabwa agaciro n’umufasha wawe.





6.Kwihangana





Iri jambo kwihangana ndaritsindagira ,Kwihangana byubaka  kandi bigakomeza amagorofa yari hafi gusandara ,kwihangana birwanya gatanya kandi ahari ukwihangana gatanya zirahahunga n’amakimbirane akahagendera kure.





Nugira umufasha wihangana jya ,jya ubishimira Imana kandi nubona umukunzi wawe atagira ukwihangana mu gihe mutarabana uzamwihorere.





7.Wikwita gusa ku bwiza bugaragara inyuma





Kugira umufasha ufite ubwiza ni byiza cyane ariko bikaba akarusho uko afite ubwiza bw’inyuma ri nako afite ubwiza imbere mu mutima ,





Iyo utwawe n’ubwiza bugaragara inyuma ,ugatwarwa n’ikimero gusa ,ubaho wicuza kandi ukabaho ubihirwa n’ubuzima , Iyo uzanye umugore mwiza cyangwa ugashaka umugabo witonda ,urugo rukubera paradizo





Ariko iyo ushatse nabi Uhinduka umubyabyago wa mbere ,ugatangira kugaragara nk’umusaza kandi ukiri muto ,hanyuma ugasnga warahindutse umufilozofe ku ngufu .





8.Kwirinda kwamamaza ibyo mukoze  byose





Burya mu buzima bw’urugo  ,gushyira ku karubanda ibyo mwakoze byose ,uko mwaraye ,uko bwije, uko bukeye , uko mu merewe ,si byiza kandi burya bose siko baba bashaka kubimenya ahubwo uba wishyira ku karubanda Burya umuntu utangaza byose bamwita injajwa cyangwa birihanze ,kugira ibanga ryanyu mu rugo ni ingenzi kandi burya biva kare, mu gihe mwari mu giteretana









Izindi nkuru wasoma:





Mbaza Nkubaze: Impamvu 5 Iyobokamana ari imwe y’Ubukene ku mugabane wa Afurika





Amoko 6 y’ubwoba adusyigingiza agatuma tutagera ku ntego n’inzozi zacu


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post